Ababuze ababo bagwiriwe n’ikirombe barifuza guhabwa impozamarira
Abatuye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye bavuga ko ntako ubuyobozi butagize ngo bushakishe abagwiriwe n’ikirombe baturiye, bakanifuza impozamarira ku babuze ababo
Marie Goretti Nyiraminani ni umwe mu batuye mu Kagari ka Gahana karimo icyo kirombe. Afite umwana abereye nyina wabo wajyaga agikoramo, kandi ngo yarokowe no kuba cyaraguye ataracyinjiramo kuko yari bukore ijoro.
Agira ati “Mu bigaragara, Leta yashyizemo imbaraga, ntako itagize. Natwe twumvaga twashyiramo amaboko yacu tukabafasha. Niba ari ukoresha igitiyo akagikoresha, niba ari ukoresha isuka akayikoresha. Iyo ubona haza imashini eshanu, esheshatu, bigaragara ko Leta ikunda umuturage.”
Vincent Yambabariye uzwi ku izina rya Bibacange wajyaga akora muri icyo kirombe, avuga ko kuva cyagwa yaretse kujya ahandi gushakisha imibereho, ahubwo ngo yahabyukiraga yiteguye gutanga ubufasha bwose yakenerwaho nk’uwakigiyemo kenshi.
Agira ati “Kuba abagwiriwe n’ikirombe byararangiye bagishyinguwemo batabagezeho simbibonamo intege nkeya. N’abafitemo ababo ntibari kuba basinyiye ko bagumamo iyo baba ari ko babibona. Na bo babonaga ko byananiranye.”
Akomeza agira ati “Abamarine bagiye bagerageza kujyamo aho umwobo wabaga ubonekeye, kikariduka. Byabaye nk’inshuro eshatu. Byabaye ngombwa ko bavuga bati ko twabuze abantu batandatu tukaba dushobora kuhatakariza n’abandi?”
Espérance Uwingabire, umugore wa nyakwigendera Boniface Niyonkuru, akaba yaramusigiye abana bane, harimo impanga z’amezi ane, na we avuga ko ntako Leta itagize ngo ishakishe ababo, akanifuza ko bagenerwa impozamarira.
Ati “Mfite abana bane, harimo impanga, umwe w’imyaka irindwi n’uw’ine n’igice. Abana baryaga se avuye kubahahira. Nawe urumva ko ubuzima butifashe neza ubungubu. Ndifuza ko bazaduha impozamarira, umuntu agashakisha nk’akazi ashoboye, tukareba ko ubuzima bwakomeza.”
We yivugira ko ubundi yacuruza akabasha gutunga abana yasigaranye, ariko ngo aho umugabo apfiriye yagerageje gushaka uko yacururiza mu isoko asanga bimusaba amafaranga ibihumbi 200 yo kujya muri koperative y’abacuruzi. Impozamarira ngo ni yo yamufasha kubona ayo mafaranga ndetse n’igishoro.
Umukecuru uturiye ikirombe, kimwe na bagenzi be babariwe kugira ngo bazishyurwe ibyabo byangijwe mu gihe cyo gushakisha abagwiriwe n’ikirombe, na we ati “Nk’uko natwe twabuze imyaka, tukaba twizeye ko bashobora kuzaduha ayaguzwe udushyimbo, n’abandi bari bakwiye kugira icyo bagenerwa.”
Yungamo ati “Natwe abaturage bariya babuze ababo twari dukwiye kubasura. Ni uko bapfuye mu gihe ino twugarijwe n’inzara.”
Kigali Today ntiyabashije kubona ababishinzwe ngo bagire icyo bavuga ku byifuzo by’aba baturage, ikaba ikomeje kubashaka.
Inkuru bijyanye:
Huye: Gushakisha abagwiriwe n’ikirombe byahagaze
Huye: Abagwiriwe n’ikirombe bagishyinguwemo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|