Huye: Abagwiriwe n’ikirombe bagishyinguwemo

Nyuma y’uko hemejwe ihagarikwa ry’imirimo yo gukomeza gushakisha abagwiriwe n’ikirombe cy’i Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, igice cyarimo umwobo abakijyagamo bamanukiragamo cyashyizweho imisaraba n’indabyo, nk’ikimenyetso cy’uko bashyinguwe.

Guverineri Kayitesi Alice yitabiriye uwo muhango
Guverineri Kayitesi Alice yitabiriye uwo muhango

Uwo muhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Guverineri Kayitesi Alice, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ndetse n’ababuriye ababo muri iki kirombe kimwe n’abavandimwe n’inshuti, ndetse n’abaturanyi.

Umwe mu baburiye ababo muri iki kirombe, avuga ko muri uyu muhango “Guverineri Kayitesi yashimye abaturage babaye hafi imiryango yabuze ababo, ko ubuyobozi buzakomeza kuba hafi imiryango yagize ibyago, kandi ko bagiye kuhatunganya bakazajya bahibukira.”

Ubundi iki kirombe giherereye mu Mudugudu wa Gasaka. Cyagwiye abantu batandatu ku manywa yo ku itariki 19 Mata 2023, imirimo yo gucukura bashakishwa ihita itangira, ariko ikomeza kugenda ikomwa mu nkokora n’imvura yagiye ituma ubutaka bworoha, kuko hagerwaga ku mwobo bizeye ko abantu bawumanukiyemo babageraho, igitaka kigatibuka, kigatwikira wa mwobo.

Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Assumpta Ingabire, yahuye n’imiryango y’ababuze ababo banzura ko gukomeza gucukura byahagarara.

Icyo gihe, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yahise yandika kuri Twitter ubutumwa bugira bti “Nyuma y’iminsi 16 (abo bantu bamaze bashakishwa), amahirwe yo kuba bakiriho ntayo, kandi no gukomeza gucukura aho bageze muri metero 70 mu bujyakuzimu birimo no kwangiza ibidukikije”.

Ibyo ni byo byatumye ubuyobozi ku bufatanye n’ababuriye ababo muri iyo mpanuka, bafata icyemezo cyo kubashyingura.

Inkuru bijyanye:

Huye: Gushakisha abagwiriwe n’ikirombe byahagaze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umuporisi acukura amabuye ya gaciro ate?

benjamin yanditse ku itariki ya: 11-05-2023  →  Musubize

Aba basore bateye agahinda kuba tubabuze burundu.Binyibukije ya ndege ya Malaysia Airlines yabuze burundu le 08/03/2014,yalimo abantu 239.Gusa aba basore bacu bazazuka ku munsi w’imperuka,niba baririndaga gukora ibyo imana itubuza.Icyo nicyo cyangombwa.Tujye dushaka imana mbere yuko dupfa,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi nkuko benshi bameze.Niyo condition yo kuzazuka ku munsi wa nyuma.

kampire yanditse ku itariki ya: 9-05-2023  →  Musubize

Reta Y’URwanda niba ishishoza nihagarike abasirikare bakora business imbere mugihugu kandi barfite akazi bahemberwa?ubundi umusirikare cy umuporisi acukura amabuye ya gaciro ate? Kandi ahembwa na Reta,ibyo bintu abadepite bazabisuzume.

Xavier yanditse ku itariki ya: 10-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka