Ababeshye imyaka yanditswe ku ndangamuntu barimo guhura n’ingaruka

Mu mwaka wa 2007 ubwo abakozi b’ikigo gishinzwe indangamuntu (NIDA) begeranyaga amakuru yo gushyira ku ndangamuntu zikoranywe ikoranabuhanga, hari abagiye bihesha imyaka mike itajyanye n’igihe bavukiye.

Ibigo nka NIDA, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ndetse n’ishami rishinzwe izabukuru (Pension) mu Kigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB), bivuga ko abakozi babyo bataruhuka kubera abantu benshi babigana bavuga ko batanze amakuru atari yo mu gusaba indangamuntu.

Umugwaneza Annet ushinzwe imikoranire ya NIDA n’izindi nzego (Public Relations Officer), agira ati “akenshi aba babeshya imyaka bakiha mike usanga ari abanyeshuri, abifuza kujya mu gisirikare, abifuza kuba abakinnyi mu makipe y’abakiri bato n’abandi, usanga bafite impamvu zitandukanye”.

Ati “Aba rero ni bo bagaruka nyuma yaho (kuri NIDA) baje gusaba ko imyaka yanditswe ku ndangamuntu yongerwa kugira ngo bazahabwe ikiruhuko cy’izabukuru vuba, ntabwo batekerezaga ko bizabagiraho ingaruka nyuma, kuko urabona indangamuntu kuri ubu ni ishingiro rya serivisi hafi ya zose”.

Umusaza wakoreraga mu ishami rya ‘Pension’ muri RSSB na we washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru (yanze kwivuga amazina), avuga ko hari benshi yabonye barimo kwicuza kuba barabeshye imyaka bakandikisha mike ku ndangamuntu.

Yagize ati “Jye namaze gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru nyamara nabonaga abo nitwa ko nduta kandi banduta imyaka myinshi cyane, barazaga bagatakamba kugira ngo bahabwe ikiruhuko cy’izabukuru, ariko imyaka bandikishije ku ndangamuntu ikababera inzitizi”.

Avuga ko ikibazo ababeshye imyaka ku ndangamuntu bafite kugeza ubu ari icyo gutanga umusaruro muke mu nzego bakorera, bitewe n’ubusaza ndetse n’indwara zijyanye n’icyiciro cy’ubukure bagezemo.

Umugwaneza ukorera NIDA akomeza avuga ko uretse kuba abantu barabeshye imyaka, hari n’abatanga amazina mu zindi nzego atajyanye n’ayo bandikishije ku ndangamuntu.

Ati “Abanyeshuri ni bo babikora cyane, nk’umuntu witwa Mukamana Jeannette ku ndangamuntu, yagera ku ishuri akumva amazina ntagezweho ahita ahindura akitwa Mukama Jenny, mu kwiyandikisha mu bazakora ibizamini bya Leta agakomeza akandika Mukama Jenny”.

Ati “Ikibazo kivuka iyo hageze gukora ikizamini cya Leta cyangwa guhabwa impamyabumenyi (diplome), iyo barebye ku ndangamuntu bagasanga amazina adahuye n’ayo yandikishije mu bazakora ikizamini, bahita bamubuza gukora ikizamini cya Leta.

Hari n’umuntu uba yarakoze ikizamini cya Leta yitwa amazina atajyanye n’ayanditse ku ndangamuntu agategereza ‘diplome’, iyo agiye kuyifata ntayo bashobora kumuha kuko babanza kureba niba ayo mazina ahuye n’ari ku ndangamuntu”.

Umugwaneza avuga ko guhinduza imyaka yanditse ku ndangamuntu bisaba umuntu kwigira kuri NIDA akabanza kuzuza ibisabwa, hanyuma akazahabwa indi ndangamuntu mu gihe kitari munsi y’ukwezi.

Guhinduza izina byo byasabaga abaturage kwigira kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ariko na byo byarorohejwe bikaba bisigaye bisabirwa ku rubuga Irembo (ariko na bwo hari inzira zitandukanye bigomba kubanza kunyuzwamo).

MINALOC ivuga ko buri kwezi yakira abantu babarirwa hagati ya 200 na 300 baje kuyisaba guhindura amazina kubera impamvu zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

NIDA Mukwiye kwikosora mugatanga serivis neza ukamenya ko ariyo nkunga yawe mugutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda twifuza mukora nabi sibanga

[email protected] yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

NIDA iri kwivuga ibyiza, ishyira amakosa ku bandi, kandi nayo ikora amakosa menshi, ko itavuze uburyo nayo yandika amazina ndetse n’igihe umuntu yavukiye nabi, ugasanga umuntu aririrwa asiragira kuri NIDA kandi amakosa ari ayabo, ntibakanenge abandi, nibabanze bisuzume nabo bakosore amakosa yabo, babe ba nkore neza bandebereho

Muhoza yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Ikibazo jyewe fite ndabona gitandukanye gato murihangana munsubize nkumuntu ushaka guhinduza imyaka ngo bayigabanye byo byakunda murakoze imyaka banyanditseho siyofite kd sinigeze nitaho kunya kuyihiduza

Isabelle yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

guhinduza imyaka yanditse ku ndangamuntu ntibisaba umuntu kwigira kuri NIDA akabanza kuzuza ibisabwa. Bica mu murenge we hanyuma akazahabwa indi ndangamuntu mu gihe kitari munsi y’amezi umunani. Ni nde wahawe indangamuntu nshya mu kwezi kumwe? Hari uwo mwabonye? NIDA ikora nabi mureke kujya mubeshya abanyarwanda.

Modest yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

ibyo nibyo koko abantu bakomeje kwisubiza mungobyi kd ataribyo icyo nabagiraho inama nuko bo bamenya neza ibyo bibaruzamo bakareka kwigira Ababa gusa sinabarenganya Dore ko hari nabajya kwiyandikisha gufata indangamuntu imashini ikibeshya ikandika nabi. igihe cyo kwifotoza babihinduza ababishinzwe iyo service bqkabangira ahubwo mutubarize ESE service zindangamuntu zitangirwa kurubuga irembo ni izihe zose? murakoze zose bazitubwire ark nabayobozi mubabwire bamenye gutanga serivise.

madisi yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Nyamuna muri iyi myaka Urwanda rumaze dutangiye gukoresha imashini" computer " mukazi hari ibidakwiye pe. Kuvugango Imashini yaribeshye isimbuka umuntu sibyo Imashini yo kurwego rwa NIDA iba ari mudasobwa bidasubirwaho. Ahubwo Wenda uyikoresha yakwibeshya cgw agasimbuka.

Hari abandikiwe nabi amazina n’amataliki y’amavuko kandi twabitanze neza. Cyane ko koko ntaho kubigenzurira (QC) twari dufite twabonaga irangamuntu gusa.

Cyiza yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Iki ni ikibazo gikomeye,niyo mpamvu mbere yo gutekereza kugabanya cyangwa kongera imyaka bisaba kubanza kubitekerezaho kuberako byanze bikunze bizana ingaruka muburyo ubu nubu. nanjye ubwanjye icyo kibazo nakibera umuhamya,ndi mubahawe akazi ko gukusanya amakuru. nubwo twandikaga amakuru umuturage aguhaye, hari ayo wabonaga nawe ubwawe ukabonako bidashoboka gusa ukabikora bitewe nuko uyahawe na nyiri ubwite! murakoze kugaragaza ingaruka ibyo biteza byibura ababikoraga bazabicikaho.

Mugiraneza Bonaventure yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Nge mbona ntakoroshya ibintu guhari mugihe ntabufasha bufatika baha umuntu kandi aba afite ibyangombwa bifatika bakamubuza amahirwe yari afire kubera akayabo kamafaranga baca cyane muguhinduza izina babihindure rwose biriya sibintu muzatubarize murakoze

Theogene yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Nange ndanenga cyane abo bantu babeshya amazina yabo uko atari, cyane cyane Koko nk’abantu bashaka kujya mugisirikare babona ko umyaka yabo yazabatamaza bagakoresha ayo manyanga bibagiraho ingaruka kd zibabangamiye, icyo nabasaba rero nuko bagomba gukoresha amazina yabo uko ari kugira ngo bigende neza cyane.

Niyigena Emmanuel yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka