Ababeshye imyaka yanditswe ku ndangamuntu barimo guhura n’ingaruka
Mu mwaka wa 2007 ubwo abakozi b’ikigo gishinzwe indangamuntu (NIDA) begeranyaga amakuru yo gushyira ku ndangamuntu zikoranywe ikoranabuhanga, hari abagiye bihesha imyaka mike itajyanye n’igihe bavukiye.

Ibigo nka NIDA, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ndetse n’ishami rishinzwe izabukuru (Pension) mu Kigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB), bivuga ko abakozi babyo bataruhuka kubera abantu benshi babigana bavuga ko batanze amakuru atari yo mu gusaba indangamuntu.
Umugwaneza Annet ushinzwe imikoranire ya NIDA n’izindi nzego (Public Relations Officer), agira ati “akenshi aba babeshya imyaka bakiha mike usanga ari abanyeshuri, abifuza kujya mu gisirikare, abifuza kuba abakinnyi mu makipe y’abakiri bato n’abandi, usanga bafite impamvu zitandukanye”.
Ati “Aba rero ni bo bagaruka nyuma yaho (kuri NIDA) baje gusaba ko imyaka yanditswe ku ndangamuntu yongerwa kugira ngo bazahabwe ikiruhuko cy’izabukuru vuba, ntabwo batekerezaga ko bizabagiraho ingaruka nyuma, kuko urabona indangamuntu kuri ubu ni ishingiro rya serivisi hafi ya zose”.
Umusaza wakoreraga mu ishami rya ‘Pension’ muri RSSB na we washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru (yanze kwivuga amazina), avuga ko hari benshi yabonye barimo kwicuza kuba barabeshye imyaka bakandikisha mike ku ndangamuntu.
Yagize ati “Jye namaze gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru nyamara nabonaga abo nitwa ko nduta kandi banduta imyaka myinshi cyane, barazaga bagatakamba kugira ngo bahabwe ikiruhuko cy’izabukuru, ariko imyaka bandikishije ku ndangamuntu ikababera inzitizi”.
Avuga ko ikibazo ababeshye imyaka ku ndangamuntu bafite kugeza ubu ari icyo gutanga umusaruro muke mu nzego bakorera, bitewe n’ubusaza ndetse n’indwara zijyanye n’icyiciro cy’ubukure bagezemo.
Umugwaneza ukorera NIDA akomeza avuga ko uretse kuba abantu barabeshye imyaka, hari n’abatanga amazina mu zindi nzego atajyanye n’ayo bandikishije ku ndangamuntu.
Ati “Abanyeshuri ni bo babikora cyane, nk’umuntu witwa Mukamana Jeannette ku ndangamuntu, yagera ku ishuri akumva amazina ntagezweho ahita ahindura akitwa Mukama Jenny, mu kwiyandikisha mu bazakora ibizamini bya Leta agakomeza akandika Mukama Jenny”.
Ati “Ikibazo kivuka iyo hageze gukora ikizamini cya Leta cyangwa guhabwa impamyabumenyi (diplome), iyo barebye ku ndangamuntu bagasanga amazina adahuye n’ayo yandikishije mu bazakora ikizamini, bahita bamubuza gukora ikizamini cya Leta.
Hari n’umuntu uba yarakoze ikizamini cya Leta yitwa amazina atajyanye n’ayanditse ku ndangamuntu agategereza ‘diplome’, iyo agiye kuyifata ntayo bashobora kumuha kuko babanza kureba niba ayo mazina ahuye n’ari ku ndangamuntu”.
Umugwaneza avuga ko guhinduza imyaka yanditse ku ndangamuntu bisaba umuntu kwigira kuri NIDA akabanza kuzuza ibisabwa, hanyuma akazahabwa indi ndangamuntu mu gihe kitari munsi y’ukwezi.
Guhinduza izina byo byasabaga abaturage kwigira kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ariko na byo byarorohejwe bikaba bisigaye bisabirwa ku rubuga Irembo (ariko na bwo hari inzira zitandukanye bigomba kubanza kunyuzwamo).
MINALOC ivuga ko buri kwezi yakira abantu babarirwa hagati ya 200 na 300 baje kuyisaba guhindura amazina kubera impamvu zitandukanye.
Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndigukosoza imyaka yanditse kwirangamuntu nago ariyo
Gukosoza imyaka atariyo kundangamuntu
Ndigukosoza imyaka yanditse kwirangamuntu nago ariyo
Rwose mfite ikibazo munyobore uburyo nabigenza.navutse tariki 12/09/1999 ariko kundangamuntu hasohokaho 01/01/1986 ngiye kubikosoza bansaba attestation de naissance kandi sinavukiye kwamuganga ariko narakingiwe ngiye kwamuganga nibura mubitabo kandi umwirondoro uri kundangamuntu niwo uri mu irangamimerere ku murenge rwose nkeneye ubufasha bukonabigenza nkabona indangamuntu iriho imyaka yange kuko birimo kuntesha amahirwe menshi murakoze
Muraho neza,Kubwanjye impande zombi zose zifite amakosa,ariko cyane cyane NIDA,njye nagiye guhinduza ibyo nasabwe muri immigration kugirango mpabwe passport kuko narinzi mbisabwe birangira indangamuntu igarutse nkuko nayibahaye ntakintu bahinduye kandi muri system Bijyamo inshuro umpaze guhinduza indangamuntu, kukibazo cyamatariki yamavuko ho ndibukako wababwiraga indangamuntu zawohotse hafiyatwese handitseho 1/1
Nukuri byo aba bakozi bakora ku indangamuntu bakundi kwibeshya cyane ugasanga umuntu ababwiye amazina ye indangamuntu igasohoka hariho amazina y’ababyeyi be wajya kubyereka ababishinzwe ngo uzajye ku kabindi utanahazi
Nukuri byo aba bakozi bakora ku indangamuntu bakundi kwibeshya cyane ugasanga umuntu ababwiye amazina ye indangamuntu igasohoka hariho amazina y’ababyeyi be wajya kubyereka ababishinzwe ngo uzajye ku kabindi utanahazi
Nu kureba ko twanditse murangamimerere
Nu kureba ko twanditse murangamimerere
NIDA ibyomwakoze mukatwogeza impala mukagabanya amazina wababwiraga amazina kwara3 bakandika2 ibyo nikibazo gihuriweho Bantu bose.umukozi wa NIDA.witwa Claudette tanga services nabi kbs yabuze uwamwirukana cyagwa amukubite.ibyo yankore nabyeretse imana gusta njewe ntacyo namutwara
Kubwanjye ndanenga abantu babeshya amazina ni myaka peee ariko sintakiregagiza abasangacbarahawe amazina atarayabo bakwifuza kuyakosora bikagorana cyane . nasabaga NIDA ko yakoroshya ibisabwa abifuza kuyakosoza bikaborohera .
ahubwo muzatubarize niba bashobora guhindurira ifoto umuntu kuko nkange hariho ifoto mbi kbs kuburyo nabayobozi cg nahandi bibaye ngombwa ko nyerekana babanza kwanga kwemera ko aringewe.