Arasaba RDB kumukiza ibitera bimusenyera amazu

Hodari Hillary ufite akabari kitwa The Heat gaherereye mu Karere ka Nyagatare, ahangayikishijwe n’ibitera bimusenyera inyubako .

Ibitera byurira hejuru y'Inyubako y'akabari ka Hodari bikagasakambura
Ibitera byurira hejuru y’Inyubako y’akabari ka Hodari bikagasakambura

Arasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) gifite mu nshingano inyamanswa, gushakira umuti urambye ibyo ibitera.

Aka kabari gaherereye mu mudugudu wa Nyagatare ya Kabiri, akagari ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare, gafite agaciro ka miliyoni 80.

Agira ati “ Icyifuzo cyanjye ni uko RDB yanyishyura, ariko nanone bagashaka igisubizo kirambye cy’ibi bitera kugira ngo bidakomeza kumpombya.”

Hodari avuga ko ibi bitera byatangiye kumusenyera akabari mu mwaka wa 2012 nyuma y’amezi 6 akubatse, aho bikuraho ibyatsi gasakaje, bikanamena amatara amurikira abakiriya.

Ati “Maze gukoresha amafaranga ari hagati ya miliyoni 10 na 13, nsubizaho ibyatsi byakuweho n’ibitera”.

Ibitera bisakambura ibyatsi bisakaje iyi nyubako bikanamena amatara amurikira abakiriya
Ibitera bisakambura ibyatsi bisakaje iyi nyubako bikanamena amatara amurikira abakiriya

Ngoga Theresphore umukozi wa RDB ushinzwe imicungire ya pariki z’igihugu, avuga ko bagiye kuzaza kureba iki kibazo, bakagishakira igisubizo cya burundu.

Hagati aho abo byangiriza bashobora kugana ikigo cy’ingwate ku bangirijwe n’inyamanswa cyangwa impanuka (Special Grant Fund) bakishyurwa.

Agira ati “Tuzaza kureba icyo twakora ariko nyine igisubizo kirambye nicyo gikenewe. Bitabaye ibyo, bahora mu kigega bishyuza.”

Ibi bitera bituruka mu ishyamba rikikije umugezi w’umuvumba unyura munsi y’umujyi wa Nyagatare.

Abaturage biganjemo abagendera ku binyabizigamuri aka gace , nabo bemeza ko babangamirwa n’izi nyamanswa kuko hari ubwo usanga zafunze umuhanda.

Ibi bitera binafungira inzira abatwara ibinyabiziga
Ibi bitera binafungira inzira abatwara ibinyabiziga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka