Rutsiro: Ubwitabire budahagije bwatumye umuyobozi w’akarere asubika inama yari afitanye n’abaturage

Inama yagombaga guhuza abaturage b’akagari ka Kirwa mu murenge wa Murunda n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, tariki 05/06/2013, yasubitswe bitewe n’uko hari ingingo zikomeye zirimo icy’abaturage biyahura umuyobozi w’akarere yashakaga kuganiraho n’abaturage nyamara hakaba hari haje bacye.

Abaturage bose bo mu midugudu 11 igize akagari ka Kirwa bemerewe gutora babarirwa hagati ya 2500 na 3000 bakaba ari na bo nibura bagombaga kwitabira iyo nama.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kirwa, Salongo Faustin yavuze ko haje abaturage bari hagati ya 500 na 800, ariko umuyobozi w’akarere we yavugaga ko abaje babarirwa muri 300 gusa.

Impamvu Salongo uyobora ako kagari avuga zatumye ubwitabire buba bucye ngo ni ukubera abasaza n’abakecuru n’abanyeshuri batabashije kwitabira iyo nama. Imiterere y’akagari na yo ngo ituma kubwira abaturage bigorana kuko akagari kagizwe n’imisozi, abaturage na bo bakaba batuye batandukanye ku buryo kubageraho biba bitoroshye.

Ni ubwa kabiri iyo nama isubikwa kuko yagombaga kuba ku wa gatatu w’icyumweru gishize tariki 29/05/2013 bayimurira ku wa gatatu ukurikiyeho biturutse ku mpamvu z’akazi k’umuyobozi w’akarere, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kirwa yabivuze.

Abaturage bari bitabiriye iyo nama byabatunguye ndetse bigaragara ko batishimiye icyo cyemezo kuko bari bagize amahirwe yo kugendererwa n’umuyobozi w’akarere, bakaba basize imirimo yabo, abandi bakora ingendo ndende ngo baze kumva impanuro z’umuyobozi w’akarere, ariko bataha bataganiriye nk’uko byari biteganyijwe.

Umuyobozi w'akarere yasubiyeyo adakoranye inama n'abaturage kuko bari bake.
Umuyobozi w’akarere yasubiyeyo adakoranye inama n’abaturage kuko bari bake.

Abaturage benshi na bo bazamuraga ibiganza bagaragaza ko bafite ibibazo bashakaga kubaza umuyobozi w’akarere ariko ntibyabakundira.

Bimwe mu byari byitezwe kuganirwaho muri iyo nama ni ibijyanye n’ingamba zigamije guhagarika ibikorwa by’ubwiyahuzi bimaze iminsi bigaragara muri ako kagari.

Ako kagari kandi gakunze kugaragaramo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bukaba bukunze kuteza ingaruka ku babukora zirimo no kwitaba Imana kubera impanuka ziberamo, mu gihe hari abandi bafatirwamo bagafungwa.

Ako gace gasa n’akitaruye ndetse kakaba gasa n’agakenewemo ibikorwa remezo bitandukanye harimo n’umuriro w’amashanyarazi ku buryo bamwe mu baturage bateganyaga kumubaza aho gahunda yo kubegereza umuriro w’amashanyarazi igeze.

Umuyobozi w’akarere yababwiye ko azagaruka ku wa gatatu tariki 15/06/2013 abaturage bose bashoboka bo muri ako kagari bahari.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 35 )

Ejo bundi ubwo SE w’intara na team ya MINALOC bazaga gusuzuma itegurwa ry’imihigo y’umwaka utaha. Yagaragaje ko nawe yagiye muri kariya kagali asanga gitifu w’Akagari ngo arikumwe n’abaturanyibe batatu kdi bari bamuteguje. Urebye uko babivugaga uyu mugenzi wacu ashobora kuba adatumira abaturage ngo bamwitabe. Icyakora Mayor yavuze ko yasubiyeyo bakitabira. Biradusaba kwegera abaturage nk’uko bahora babidusaba.

Musabyi yanditse ku itariki ya: 16-06-2013  →  Musubize

Ikigaragara cyo ni uko harimo ibitekerezo byinshi bisingiza byanditswe n’umuntu umwe wagiye ahinduranya amazina ye

umusomyi yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Byukusenge arasobanutse!amaze gukora byinshi mu gihe gito. Akarere ntikati kamaze imyaka 18 katagira urwibutso rusobanutse none akaba yarawujuje imbere y’Akarere. Azakomeze igitekerezo yatubwiye cyo kubaka n’urw’inyamagumba muri Gihango,dukomeze guha agaciro abacu bazize Akarengane.

Theo yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Mayor Byukusenge Oyeeee! Kwegera abaturage ni ibye.

yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Gaspard turamwemera. Ikibazo ni abari barigize abanebwe. Abandi badashaka kumufasha kwegera abaturage. Aherutse kuza mu kagari kacu ka Muyira n’ubu turacyamwifuza ngo yongere atuganirize.

Rurangwa yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Mayor wa Rutsiro ni umuntu ukunda iterambere nanjye nabihamya pe! Yanga umugayo akubaha kdi agakunda umurimo!

bwiza yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Icyo mbona ni uko Mayor wacu abenshi batamuzi neza. Promotions yazihawe azikwiye. Yakoze ibyo abandi batashoboye.arakuze kdi areba kure utamuzi cg utaramwumva niwe wamunenga aka wawundi ngo "ubuze icyo ayituka aravuga ngo dore icyo gicebe cyayo. Akarere kacu amaze kugashyira ku murongo, amaze kugateza imbere bigaragara kdi is byanone iterambere ni ibintu bye( ngizo za eclairage public, imihanda, amashanyarazi, Hotel, stade, amashanyarazi mu byaro, akazi ku bakene,.....noneho ngo agiye kuduha n’imibyare igezweho)muziko buriya yubatse ingomero z’amashanyarazi 2 afatanyije n’abaturage ntankunga babonye? Mayor wacu arasobanutse keretse ko hatabura aba contre succes. Nakomereze aho.

Imena yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

mumubarire nawe si we. ubutaha nababura azamenya ikosa yakoze. erega ni umwana bamuhaye promotions nyinshi icyarimwe mu gihe gito, so agomba guhuzagurika. ariko bizaza mwihangane.

karori yanditse ku itariki ya: 9-06-2013  →  Musubize

Njye Mayor Gaspard muheruka twigana muri Kaminuza atubereye Prezida wa CA y’AG. Yatiyoboye neza. Agira gahunda n’ikitagenda afata umwanzuro amaze kuganira n’abo kireba. Nasomye ibitekerezo mwatanze nsanga akiri wawundi. Doreko yari Umuhanga mu kwiga ntawakurikiraga, kugenda imisoziyo ntibyantunguye kuko yari Umu Sportif cyane. Abamufasha nibamube hafi.

yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Mayor wacu ni akomereze aho agenda atwerekeza. Kuganira n’abasinzi ntabwo byari gutanga umusaruro. Ahubwo yarebye kure ubutaha ubwo azabasanga Kirwa ahatari mu tubari. Abo bayobozi b’ibanze nabahwiture nk’uko amaze gushyira ku murongo abakozi bo ku Karere bikoreraga ibyo bashatse. Ahubwo n’abahavugwa batagira diplomes azabagaragaze akarere kacu kere kuba ariko kaba indiri y’inyandiko mpimbano. TuramwizeyeK

Kamari D yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka