Rwamagana: 19 baguye mu mpanuka

Abagera kuri 19 baguye mu mpanuka yabereye Rwamagana naho bandi bagera kuri 2 barakomereka aho bahise bajyanwa kwa muganga.

Ikamyo yavaga muri Tanzaniya yagonganye na Taxi Minibus mu mudugudu wa Ruhita mu kagari ka Kanyangese mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana ahazwi ku izina ryo mu Kabuga ka Musha hapfa abagera kuri 19 naho abandi babiri barakomereka.

.

Ikamyo yavaga muri Tanzaniya yamanukaga igera kuri Fuso yari iparitse ishatse kuyinyuraho ihura na taxi minibus yazamukaga irayurira iyikuba hasi mu ntera igera kuri metero 100.

Abari muri Minibus bose bahise bapfa kubera ubukana bw’impanuka hanakomereka abandi babiri.

Umuyobozi wa Polisi yo mu muhanda George Rumanzi yatangaje ko impanuka ishobora kuba yatewe n’umuvuduko ukabije iyo kamyo yamanukanye akanavuga ko bakomeza gukangurira abashoferi kugendera ku muvuduko muke igihe cyose bageze ahantu hashobora guteza impanuka.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 34 )

yoooooobirababaje cyane imana ibakiremubayo.

Philibert nteziryayo yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

mbega ibintu bibabaje!!!!! imiryango yababuze ababo yihangane

kamariza oliver yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Imana nitabare Abayo

Mukunzi yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

twihanganishije ababuze ababo

GATO VENUS yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

NYAGASANI ARINDE ABASIGAYE KANDI TWIHANGANISHIJE ABABUZE ABABO BOSE .

GATO VENUS yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

nukuri Imana ibakire mubabo bayozi batureberera mukangurire abantubose kumenyako kubahiriza amategeko aringobwa Imana irindetwe twasigaye.

shyaka yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Imana ibakire mu bayo

Gasana Thacien yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Birakabije rwose abashoferi baba biruka twababuza ngo turabasakuriza tukicecekera. Imodoka zijya muntara Niko zigenda birazwi no mumajyepfo baba biruka ariko police ifate in gamba lzifatika kandi yige no kukibaxo cya KBS

eeee yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Mana we!!?
cyakora biteye ubwoba Leta nifate ingamba naho ubundi abantu baradushiraho.

iracyaturagiye israel yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Ukwihangana kubabuzincuti nabavandimwe kdi
Imananiyonkuru!

JAY-F yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

RIP KUBABUZE ABABO TWIHANGANISHE UMUJYANGO WAMUROKORE

JEAN DE DIEU yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Ntacyo umuntu yavuga Imana ibakire nimiryango yabo yihangane

ntirenganya jean yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka