Rwamagana: 19 baguye mu mpanuka
Abagera kuri 19 baguye mu mpanuka yabereye Rwamagana naho bandi bagera kuri 2 barakomereka aho bahise bajyanwa kwa muganga.
Ikamyo yavaga muri Tanzaniya yagonganye na Taxi Minibus mu mudugudu wa Ruhita mu kagari ka Kanyangese mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana ahazwi ku izina ryo mu Kabuga ka Musha hapfa abagera kuri 19 naho abandi babiri barakomereka.
.
Ikamyo yavaga muri Tanzaniya yamanukaga igera kuri Fuso yari iparitse ishatse kuyinyuraho ihura na taxi minibus yazamukaga irayurira iyikuba hasi mu ntera igera kuri metero 100.
Abari muri Minibus bose bahise bapfa kubera ubukana bw’impanuka hanakomereka abandi babiri.
Umuyobozi wa Polisi yo mu muhanda George Rumanzi yatangaje ko impanuka ishobora kuba yatewe n’umuvuduko ukabije iyo kamyo yamanukanye akanavuga ko bakomeza gukangurira abashoferi kugendera ku muvuduko muke igihe cyose bageze ahantu hashobora guteza impanuka.
Cyprien Ngendahimana
Ibitekerezo ( 34 )
Ohereza igitekerezo
|
yoooooobirababaje cyane imana ibakiremubayo.
mbega ibintu bibabaje!!!!! imiryango yababuze ababo yihangane
Imana nitabare Abayo
twihanganishije ababuze ababo
NYAGASANI ARINDE ABASIGAYE KANDI TWIHANGANISHIJE ABABUZE ABABO BOSE .
nukuri Imana ibakire mubabo bayozi batureberera mukangurire abantubose kumenyako kubahiriza amategeko aringobwa Imana irindetwe twasigaye.
Imana ibakire mu bayo
Birakabije rwose abashoferi baba biruka twababuza ngo turabasakuriza tukicecekera. Imodoka zijya muntara Niko zigenda birazwi no mumajyepfo baba biruka ariko police ifate in gamba lzifatika kandi yige no kukibaxo cya KBS
Mana we!!?
cyakora biteye ubwoba Leta nifate ingamba naho ubundi abantu baradushiraho.
Ukwihangana kubabuzincuti nabavandimwe kdi
Imananiyonkuru!
RIP KUBABUZE ABABO TWIHANGANISHE UMUJYANGO WAMUROKORE
Ntacyo umuntu yavuga Imana ibakire nimiryango yabo yihangane