Nyanza: Yafashe umugore we asambana yiyemeza kutazongera gukunda ukundi

Umugabo w’imyaka 38 utuye mu Mujyi wa Nyanza mu Karere ka Nyanza avuga ko nyuma yo gufata umugore we asambana bari bamaranye imyaka 10 banafitanye abana batatu byatumye azinukwa iby’urukundo akiyemeza kutazongera gukunda ukundi.

Ubwo tariki 14/02/2015 ku munsi w’abakundana ibintu byari bishyushye mu Mujyi wa Nyanza ahagana saa sita z’amanywa abakundana babisikana, uyu umugabo we yari muri kamwe mu tubari two mu Mujyi wa Nyanza yinywera agacupa ariko yigunze ku buryo bigaragara, kubera ko yahemukiwe n’uwo yari yarimariyemo akamufatira mu cyaha cy’ubusambanyi.

Uyu mugabo wari wambaye imyenda y’abakundana imenyerewe ku mabara y’umukara n’umutuku yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today mu Karere ka Nyanza ko abayeho ari umwe rukumbi mu by’urukundo mu gihe haba hakenewe undi ngo baruhererekanye.

Yagize ati “Njye narakunze ariko ubu singikunze ukundi kuko umugore nakunze nkimariramo namufatiye mu cyuho asambana n’undi musore, mbona ko ahari urukundo atari ibintu byanjye mbiharira abandi niyemeza kureba ibindeba iby’urukundo nkabivamo kuko naruhuriyemo n’ibibabaje”.

Uyu mugabo avuga ko atazongera gukunda kuko yahemukiwe mu rukundo.
Uyu mugabo avuga ko atazongera gukunda kuko yahemukiwe mu rukundo.

Nk’uko uyu mugabo abivuga ko ajya gufatira umugore we mu cyuho asambana byarabanje bihwihwiswa n’inshuti z’umuryango ariko we yirinda kubiha agaciro, aho yabigenzuriye yanahise agwa gitumo umugore we asambana.

Ati “Ni ubutwari bukomeye gufata umugore wawe asambana n’undi muntu ntugire uwo usigamo imvune ariko naciye bugufi musaba ko dutandukana ku mubiri, abu hasigaye gutandukana mu mategeko ubundi akaba ukwe nanjye nkaba ukwanjye kuko yarampemukiye anteza igikomere cyo mu mutima ntateze kuzakira kuko singikunze ukundi”.

Ngo mu myaka 10 yari amaranye n’uyu mugore we ndetse banafitanye abana batatu nta mugambi yari afite wo kuzatandukana nawe, ariko ngo kumufata asambana nicyo cyatumye azinuka icyitwa urukuko nk’uko yakomeje abitangaza mu ijwi ryuje agahinda kenshi n’ikiniga.

Avuga ko mu kwa gatatu k’uyu mwaka wa 2015 aribwo ikirego cye cya gatanya azagishyikiriza urukiko rwaho atuye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Ngo icyazamushimisha ni gutsinda urwo rubanza urukiko rukemeza ko atsindiye gutandukana n’uwo bari barambikanye impeta y’urudashira, ariko akamuhindukira undi wundi akamufatira mu cyaha cy’ubusambanyi.

Yari amaranye n'umugore we imyaka 10 banafitanye abana.
Yari amaranye n’umugore we imyaka 10 banafitanye abana.

Mu magambo yuje inama nyinshi, yasabye abagore n’abagabo baca inyuma abo bashakanye ko bigira ingaruka nyinshi ku muryango wabo, bityo asaba bamwe mu bafite iyo ngeso kurangwa n’indangagaciro z’ubudahemuka.

Icyo amategeho ahana ibyaha mu Rwanda avuga ku cyaha cy’ubusambanyi

Icyaha cy’ubusambanyi nk’uko gisobanurwa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 244; ni imibonano mpuzabitsina ikozwe n’uwashyingiwe ku buryo bwemewe n’amategeko, akayikorana n’uwo batashyingiranywe.

Mu ngingo ya 245 y’icyo gitabo ikomeza ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubusambanyi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe kandi ibyo bihano bigahanishwa n’uwo basambanye.

Ku birebana n’uburyo iki cyaha gikurikiranwamo bivugwa mu ngingo ya 249 aho ivuga ko gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi n’icy’ubushoreke bidashobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko.

Muri icyo gihe hakurikiranwa uwarezwe n’uwo bakoranye icyaha hanyuma uwahemukiwe akaba ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose.

Icyakora mu gihe yisubiyeho akareka ikirego cye uwahemukiwe ashobora kandi gusaba guhagarika irangiza ry’urubanza rwabaye ndakuka mu nyungu z’umuryango. Iryo hagarika ry’ikurikirana ry’urubanza cyangwa ry’irangiza ryarwo bireba n’uwakoranye icyaha n’uregwa.

Amwe mu mafoto yafatiwe mu mujyi wa Nyanza ku munsi w’abakundana:

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 26 )

Ubundi abagore muriyiminsi bitabiriye ubusambanyi cyane nkanyuma yimyaka10 mbona ibyingo bizajyenda buvaho gushinga info bukavaho

Rusanganwa burduard yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

Nimureke kwigora,ntarukundo rukibaho hagati ya bagabo na bagore,bamwe baragura na bandi baragurisha urukundo!!stop fooling each other,uyumunsi ntarukundo nyarwo urukibaho,it’s all commercial sex.

Alex yanditse ku itariki ya: 5-09-2019  →  Musubize

Uzi ko nta bwenge mugira! None se ninde wababwiye ko kwereka urukundo abana ubiberekera mu gukunda abagore?
Why? kuki wumv a ko nadashaka abana bazabura urukundo. Umugabo yamaze kuzinukwa ariko buriya ni ihungabana afite kuko nihashira igihe agashyukwa azajya yitera akabyizi da, biriya bintu ni danger.
Naho kudashaka na Yesu ntabwo yashatse kandi nziko ntawamurushije urukundo.
Abagore muri iki gihe barasaze basambana kubi may be barihimura ku bagabo ibyo babakoreye kera. Ahaaa uburinganire burazana ibidasanzwe kbsa.
Muzi icyakuraho ibyo byose by’ubusambanyi birasaba kumenya Yesu ugatinya guca inyuma uwo mwashakanye kubera ko uba uziko Imana ikureba kandi ko izabikubaza. Nta kindi gisubizo kuko biriya bintu biryoha kubi bisaba kwihangana gukomeye no kwiyima.
Uzi ubwenge ajye asaba ko umugore cg umugabo amenya Yesu by’ukuri naho ubundi kwihangana birakomeye kereka iyo hajemo imbaraga z’Imana

maso yanditse ku itariki ya: 17-04-2019  →  Musubize

utazi abanyenyanza agirango huuuu yewe

valens muvara yanditse ku itariki ya: 1-02-2019  →  Musubize

IcyigengeI ni igusenga Imana

Aloas yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Ahubw Nib Atamuroz Nabandanye Akunda Kuko Guheb Ico Wariy Ntibyoroshe.Kand Yagushayeho Rimw Ntabwo Wariguca Ufata Iyongingo.

Juma Said yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

ibi ntabwo aribyo nanjye nahita mwanga burundu

kelly yanditse ku itariki ya: 1-09-2016  →  Musubize

u’womu,gore yataha

ishimwe yanditse ku itariki ya: 4-08-2016  →  Musubize

nukwihangana nibenamwe icumi yarashize,uzi gukundana ninkumi ikaguca inyuma agahisha inda akaza ifite Amezi 4,mukaryamana mumezi atanu ngo nabyaye umwana Wawe,isi yarashize.

baptiste yanditse ku itariki ya: 7-06-2016  →  Musubize

Haha ha ha ha mbega umugore unshimishije ,uwamunyereka namugurira icupa abagabo nabo nibumve ukuntu gucibwa inyuma bibabaza,nta nisoni mugira ,erega ntamuntu nigiti!iyo usitaye ukababara ujye umenya ko numugore atasitara ngo yumve biryoshye.

dunia yanditse ku itariki ya: 10-04-2016  →  Musubize

Ahaaa! isi igeze kundunduro pee!! Ubwo uyu mugore utazirika uwo bakundanye akaramata Ku munsi w’ abakundana azamuha urukundo ryari? yewe ingeso ntijya ipfa koko nyirayo atapfuye kdi NGO akabaye icwende ntikoga niyo koze ntigacya. Inama natanga n’ uko yamureka rwose dore ko babimubwiye kenshi buri n’ akamenyero nakomeze yirerere abana naho abagore bubu ntawukizerwa hato atazamuzanira kabutindi bikanamubuza gukurikirana abana be.

Kayigire yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

numvise ibitekerezo bimwe nsanga bamwe arabashinyaguzi. imana umukizije sida yongere ayisange ?twibuke ko yavuze ko atazongera gukunda ukundi.ahubwo icyo gisore leta nicyatake kimenye gushaka icyaricyo.uwo mumama nahabwe akaruhuko ibyo murugo arabinaniwe akumbuye mukinani.

eme yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka