Akarere ka Nyagatare karashinja rwiyemezamirimo kudindiza Biogaz

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burashinja rwiyemezamirimo kubatenguha agatuma umuhigo wo kubaka Biogaz utagerwaho, nk’uko bari babyieyemeje.

Abashinzwe serivise y'imibereho myiza basobanurira ikipe ishinzwe gusuzuma imihigo yaturutse ku rwego rw'igihugu.
Abashinzwe serivise y’imibereho myiza basobanurira ikipe ishinzwe gusuzuma imihigo yaturutse ku rwego rw’igihugu.

Ibi byavuzwe kuri uyu wa gatatu, tariki 20 Nyakanga 2016, ubwo hatangiraga gukorwa isuzuma ry’imihigo y’umwaka urangiye wa 2015 - 2016.

Biogaz 170 zagombaga kubakwa mu karere kose ariko umwaka wasojwe hubatswe 101 zingana na 59%.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George, avuga ko kudindira k’uwo muhigo kwatewe no kutubahiriza amasezerano kwa rwiyemezamirimo wahawe isoko ariko akabatenguha.

Ati “Twatengushywe na rwiyemezamirimo wataye imirimo itarangiye. Gusa twaje kumushyiraho igitutu akora izishoboka. Ubutaha tuzashyiraho benshi, umwe nadutenguha undi akomeze imirimo.”

Undi muhigo utaragezweho neza ni ujyanye n’imikoresheze y’ifumbire. Aha ho umuyobozi w’akaarere yavuze ko byaturutse ku myumvire y’abaturage, aho benshi bavuga ko ubutaka ari bushya ku buryo bwakwera butagombeye gufumbirwa, abandi bo bakavuga ko ifumbire igundura ubutaka.

Uyu muyobozi avuga ko bafite ingamba zo kwegera abaturage bakabigisha, bakitabira gukoresha ifumbire.

Agira ati “Ikizabidufashamo ni uko igihembwe cy’ihinga gishize hari abantu bari begeranije imirima, uwakoresheje ifumbire areza, utayikoresheje ararumbya. Imyaka irimo ifumbire burya yihanganira izuba. Bose bazabyumva rero.”

Mu mwaka w’imihigo 2015 - 2016, Akarere ka Nyagatare kahize imihigo 74.

Uretse uwo gukoresha ifumbire n’uwo kubaka Biogaz, itaragezweho uko byifuzwaga, indi ngo yagezweho hafi 100%, nk’uko ubuyobozi bw’akarere bubivuga ariko hakaba hategerejwe ibizava mu isuzuma ry’iyi mihigo rikorwa n’abaturutse ku rwego rw’igihugu.

Mu mwaka w’imihigo wabanje wa 2014-2015, Akarere ka Nyagatare kaje ku mwanya wa 9 muri 30 tugize u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nyakubahwa mayor rwose ndabona imihigo igenda neza ariko nagirango natwe utuvuganire abaturage bo mu kagari ka kamagiri umudugudu wa karungi na nkerenke rwose ntamuriro tugira harabura iki? kugirango natwe tumere nkabangi nyakubahwa mayor turakwinginze dufashe imyaka ibaye myinshi tutabona umuriro.

Murako mugire ibihe byiza

Nkuranga yanditse ku itariki ya: 21-07-2016  →  Musubize

Birakwiye ko Iterambere Rizamuka

Alias yanditse ku itariki ya: 20-07-2016  →  Musubize

Nonese iyindi yagezweho 100% Ariko mayor Rwose abayobozi bacu turabakunda Ariko ntamazi tugira mu murenge wa karangazi akagali ka makomo rwose mayor wazadusuye koko cyangwa ukatuvuganira rwoseee tukarebako twabona amazi koko?ibindi imihigo oyeee amazi ni ubuzima bwiza murakoze.

Hasina yanditse ku itariki ya: 20-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka