Bashobewe n’ikibazo cy’inda zibasira amashyamba
Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe barasaba gukemurirwa ikibazo cy’inda zikomeje kwibasira amashyamba yabo, zigatuma adakura neza ngo atange umusaruro uko bikwiye.

Dusabimana Simon, utuye mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Gasaka, avuga ko inda zibasira amashyamba ari ikibazo gikomeye kuburyo ngo zijya no ku bantu.
Agira ati “Ikibazo cy’inda kirahari ku buryo ushobora kuba ugenda no mu muhanda ukabona zagukwiriyeho, zirangiza n’ibidukikije. Ibiti byatangiye kuma. Rwose Leta yakigaho.”
Mugenzi we Handikimana avuga ko kubera izo nda, byatumye umusaruro w’ibiti asarura mu ishyamba rye, ugabanuka.
Agira ati “Waragabanutse cyane! Niba umuntu afata icyemezo cyo kuba yanaritema ritaramera neza kubera ikibazo cy’inda, ubwabyo ni igihombo umuntu aba yatangiye kwinjiramo.
Kandi i Nyamagabe twari dufite amashyamba asa n’aho adutunze warigurisha uvuga uti wenda nikenure, ngire n’akandi kabazo nkemura muri ubwo buryo. Twabuze abadukorera ubuvugizi rwose. Leta yagikemura.”

Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, avuga ko icyo kibazo cy’inda zangiza amashyamba gihari, kikaba gikunda kwibanda ku biti by’inturusu.
Yongeraho ko ahanini zikunze kwibasira amashyamba adakoreye neza. Ni ho ahera asaba abaturage kurushaho kwita ku mashyamba bayakorera neza, bayakonorera, bacukura ibyobo bifata amazi ndetse banatera n’ubwoko bwiza budakunda gufatwa n’izo nda, nk’ubwa Mayideni.
Agira ati “Byari bifite ubukana ariko byagiye bigabanuka. Ni ingamba zafashwe n’abashakashatsi bagaragazaga ko hataraboneka umuti urambye. Umuti babonaga waterwa mu biti kugira ngo zipfe washoboraga kuba wakwangiza n’ibindi binyabuzima nk’inzuki n’ibindi, aho ngaho rero bisaba abantu bakwitonda.”
Akomeza avuga ko abashakashatsi bagishakisha umuti mwiza utakwangiza ibindi binyabuzima waterwa mu mashyamba.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Wahora niki ko ninzuki zanjye zafashe konji kubera izo nyagwa z’inda. tugiye gupfa. twarahombye cyane kubyubuki.