Abaturage b’ishyaka bikemurira ibibazo kuruta abateze inkunga - Amb. Rugwabiza

Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Valentine Rugwabiza, arasaba abaturage kurangwa n’ishyaka ryo kwikemurira ibibazo bibareba batagombye gutegereza inkunga zituruka ahandi.

Minisitiri Valentine Rugwabiza yifatanyije n'Abanyarulindo mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2016.
Minisitiri Valentine Rugwabiza yifatanyije n’Abanyarulindo mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2016.

Minisitiri Rugwabiza yavuze ibi ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Rulindo mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga 2016, wabereye mu Murenge wa Rusiga kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30.

Uyu muganda wibanze ku gikorwa cyo guhanga umuhanda ugera ahazubakwa ibiro by’Umudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Kirenge. Uwo mudugudu ukaba waratangiye gutuzwamo abaturage bavanywe mu manegeka.

Muri uyu muganda, Umurenge wa Rusiga wahembewe kuba indashyikirwa mu Karere ka Rulindo, mu bikorwa by’umuganda rusange ku bw’uko wakoze imihanda y’imigenderano y’ibilometero umunani muri uwo mudugudu wa Kigarama.

Abaturage mu muganda rusange, barimo guhanga umuhanda.
Abaturage mu muganda rusange, barimo guhanga umuhanda.

Mu bihembo bashyikirijwe na Minisitiri Rugwabiza, harimo icyemezo cy’ishimwe ndetse na sheki y’amafaranga ibihumbi 100Frw yo kubafasha kugura ibikoresho bifashisha mu muganda.

Minisitiri Rugwabiza yabwiye abaturage ko kuba barabashije kwikorera ibilometero umunani by’imihanda nta nkunga bahawe, ari ikimenyesto cy’uko bifitemo imbaraga zo gukora ibyo bifuza.

Yagize ati “Ndabashimira ko mwabonye iyi mihanda ikenewe, mwebwe ubwanyu abaturage mukabigiramo uruhare, mugafata iya mbere mu kuyihanga biciye mu muganda. Muri abakozi, mukomereze aho kandi ni mwebwe mugomba kwikemurira ibibazo, abandi bakaza babunganira.”

Umunyamabanga Nshingwbikorwa w’Umurenge wa Rusiga, Uwamahoro Telesphore, yavuze ko iryo shimwe ryabateye imbaraga zo kongera ibindi bikorwa, birimo no kuzageza amashanyarazi kuri abo baturage bavuye mu manegeka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka