Abatishoboye n’abafite ubumuga batagiraga aho baba bahawe inzu

Abatishoboye n’abafite ubumuga batagiraga aho baba bo mu Murenge wa Gasaka, bashyikirijwe amazu yo kubamo.

Abatushoboye n'abafite ubumuga barishimira gutuzwa aheza.
Abatushoboye n’abafite ubumuga barishimira gutuzwa aheza.

Umurenge wa Gasaka ni umwe mu mirenge yabashije kwesa umuhigo wari wihaye wo kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, abafite ubumuga n’abandi baturage batishoboye muri rusange, aho wabashije kubaka amazu 15.

Bernadette Mukashyaka, umwe mu batishoboye bahawe inzu, avuga ko byashimishije, kuko iyo yabagamo yari yuzuyeho amabuye kugira ngo idasambuka, rimwe na rimwe amabuye akamwituraho.

Yagize ati “Natekaga igikoma ntapfundikira imiswa, amabuye, umwanda w’inyoni bikagwamo! Bavuze ngo mbonye inzu sinabyemeye mpaka bampaye imfunguzo nkayiraramo.”

Ananias Burabo, ufite ubumuga bwo kutabona, we avuga ko aho yabaga yari acumbikiwe n’umugiraneza ariko ko kuba abonye inzu ye bwite bimushimije.

Yagize ati “Nishimye cyane ino nzu ibonekeye mu gihe Imana ibishaka, kuko ngewe ntabwo ndeba ndi ikimuga kandi mbana n’akaguru kavunitse muri make rero ndishimye sinabona uko mbivuga.”

John Bayiringire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, atangaza ko abahawe amazu bazakomeza gukurikiranwa cyane ko harimo abatishoboye kandi babana n’ubumuga.

Yagize ati “Turateganya gukomeza kubafasha kuko abenshi ntibishoboye ni abakecuru, ni abasaza bafite ubumuga! Tuzakomeza dufataye n’akarere tubashakire ubushobozi bwo kubafasha, kuko mu byukuri nta kintu bafite.”

Izi nzu zigera kuri eshanu zahawe aba baturage zifite agaciro ka miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umurenge wa Gasaka wizera ko mu mwaka w’imihigo wa 2017-2018, abaturage muri rusange ari abatishoboye n’abatuye mu manegeka bazaba bamaze gutuzwa heza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka