Abarimu baratabariza mugenzi wabo wagize impanuka
Abarimu bo muri GS. Nyumba baratabariza mugenzi wabo Ferdinand Ndorimana wagize impanuka ikomeye, ubu akaba akeneye arenga miliyoni ngo abashe kwivuza.

Ferdinand Ndorimana, w’imyaka 25 ni umurezi muri G.S Nyumba iherereye mu Murenge wa Gishamvu, Akarere ka Huye, Intara y’ Amajyepfo.
Uyu musore yakoze impanuka ya moto ku wa gatandatu tariki 20 Kanama 2016, arakomereka bikomeye ndetse uwari amutwaye we ahita yitaba Imana.
Nk’uko bivugwa na Dieudoné Hagenimana, umwarimu ukorana na Ndorimana, kuri ubu ngo ari mu bitaro byitiriwe umwami Fayçal i Kigali.
Ngo amaze gukorerwa ibizamini basanze hari amaraso yipfundikiye mu mutwe, kandi yaravunitse igupfa ryo mu rutirigongo riherereye mu irugu.
Kugira ngo akire ngo birasaba ko abagwa mu mutwe kugira ngo bakuremo ayo maraso yipfunditse ndetse no gukora ku buryo batunganya iryo gupfwa ryavunitse ryo mu irugu dore ko byanamuteye kugagara (paralysie) ibice byose byo munsi y’ijosi.
Hagenimana avuga ko bamusabye miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo babashe kumubaga ngo RAMA yishyura 85% hasigara 15% y’ikiguzi cyose angana n’ibihimbi 900. Avuga kandi ko hakenewe n’ibihumbi 650 by’imiti yo kumufasha amaze kubagwa.
Hagenimana akagaira ati “Twebwe nk’abarimu bakorana twabashije kwegeranya ibihumbi 200 gusa.”
Ababyeyi ba Ndorimana, ubusanzwe b’abahinzi baciriritse, ngo bari babashije gushakisha amafaranga yo kumuvuza kuva yakora impanuka kugeza muri CHUK, ariko ubu ngo ubushobozi bwarabashiranye.
Twashatse kumenya niba hari icyo Akarere ka Huye yakoreragamo kamufasha, Védaste Nshimiyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, adusubiza agira ati “Atwandikiye twabyigaho tukareba niba yagenerwa ubufasha nk’ubw’undi muturage wacu utishoboye.”
Ngo uwagira umutima n’ubushobozi bwo gufasha uyu mwarimu, yahamagara Noel Musafiri umurwaje kuri 0728506429.
Ohereza igitekerezo
|
Bantu b’Imana mwagiye he?dutabare!
arenga miliyoni kuri mwarimu?yayakura he?
icyumweru cyose atarabagwa?
ubuzima nta formule tujye twita ku bababaye cyane cyane abarimu
AKARERE NA MINEDUC NIBITABARE NAHO UBUNDI BIRATANGAJE PE
agashahara gake kamubereye intambambyi yo kwivuza. MINEDUC NITABARE
Abagiraneza bafite umutima utabara bahujwe n’ibyiza bakora amateme menshi ahuza abantu kurusha abagiranabi bashishikajwe no kubaka inkuta