Abanyarwanda 15 barahugurwa mu myandikire ya filime

Abanditsi ba filime Nyarwanda bagera kuri 15, bari guhugurwa ku myandikire inoze kandi ya kinyamwuga muri filime.

Abanyamakuru babwirwaga kubijyanye n'aya mahugurwa.
Abanyamakuru babwirwaga kubijyanye n’aya mahugurwa.

Aya mahugurwa ari kubera mu kigo cya Kigali Arts Initiative ari nacyo cyayateguye, gifatanyije n’ikigo gifite ubunararibonye muri sinema muri Afurika y’Uburazuba cyitwa Maisha.

Joe Karekezi inararibonye mu bwanditsi bwa filime no kuziyobora, umwe mu bari gutanga aya mahugurwa, yatangaje ko aya mahugurwa agamije kuzamura urwego rw’imyandikire ya filime mu Rwanda, kimwe mu bizatuma filime Nyarwanda zigera ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati” Filime nziza, ituruka mu myandikire myiza, iherekezwa n’imiyoborere yayo myiza ndetse n’imikinire yayo ikozwe n’inararibonye. Iyo bitabaye ibyo Filime yanditse nabi iba mbi kandi igatanga umusaruro mubi.”

Bamwe mu bari guhugura baturutse mu kigo cya Maisha.
Bamwe mu bari guhugura baturutse mu kigo cya Maisha.

Karekezi atangaza ko bizafasha abari guhugurwa kuzamura urwego rw’imyandikire yabo, kandi bizabafasha kuba filime bandika zagira amahirwe yo guterwa inkunga zigakorwa, zikamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Ndimbira Shenge Claudine umwe mu bari guhabwa amahugurwa, yatangaje ko yinjiye muri sinema mu 2010, ariko yatangiye kumva ko yageze mu mwuga neza mu 2014, atangiye guhabwa amahugurwa y’imyandikire ya filime n’iki kigo cya Maisha.

Ati “Ngitangira sinema narahuzagurikaga cyane mu myandikire, ariko kuva nahura n’iki kigo cya Maisha ngatangira guhugurwa mu myandikire ya Filime, narafungutse cyane kuburyo ubu numva ndi ku rwego rwiza.

Nanubu kandi ndacyakomeza amahugurwa kugirango mbashe kurenga urwego rw’akarere ngere no ku rwego rw’isi.”

Karekezi joe umwe mu bari guhugura.
Karekezi joe umwe mu bari guhugura.

Gasana Jimy, nawe uuhugurwa avuga ko yizera ko isura ya sinema Nyarwanda mu bantu igiye gutangira guhinduka, kuko aya mahugurwa ku myandikire ya kinyamwuga ya filime, azabafasha gukora filime, zikoze neza kandi zifite ubuziranenge mpuzamahanga zizajya ziryohera abazireba.

Aya mahugurwa yatangiye ku itariki 21 Nyakanga 2016, azasozwa ku itariki ya 28 Nyakanga 2016. Abahuguwe uko ari 15 bagaragaza filime ngufi banditse, izahiga izindi ikazahembwa amadorari ibihumbi 5 azafasha mu kuyikina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza ariko mutekereze naburyoki mwakwagurira amahugurwa nkayo no munkengero zumugi muzindi ntara nka nyamata ,kamonyi ,rwamagana.

Eugene namahoro yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka