Abanyamakuru bafotora 15 binjiye ku isoko ry’umurimo
Abanyamakuru bamaze ukwezi biga gufotora mu kigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today basojeamasomo, maze bahamagarirwa kubyaza umusaruro ibyo bize.
Mu muhango wo gusoza aya masomo wabaye tariki ya 04 Kanama 2016 ku cyicaro cya Kigali Today, umuyobozi w’Inama nkuru y’itangazamakuru, Mbungiramihigo Peacemaker yasabye abasoje kwereka umusaruro w’ibyo bakuye muri aya masomo.
Mbungiramihigo yavuze ko abize itangazamakuru ryo gufotora bakwiye kujya hamwe bagasangira ubuzima bw’amafoto umunsi ku munsi bityo bikabafasha kuzamukira rimwe no kurushaho gutera imbere mu bijyanye no gufotora.
Yagize ati “Gukorera hamwe nibyo bizabafasha gutera imbere, mukajya musangira ubunararibonye mukura ahantu hatandukanye mu gufotora. Ibi bizatuma ababakeneye nabo biborohera”.
Umuyobozi mukuru wa Kigali Today, Kanamugire Charles, yavuze ko abarangije aya masomo badakwiye kurekeraaho, ahubwo ko ari bwo gukora bitangiye, abasaba gukunda gufotora no gukora ibifite agaciro ko hejuru bikaba bizabaha kujya ku isoko ry’umurimo ari indashyikirwa.
Yagize ati “Mugomba gukunda ibyo mukora. Iyo ukoze ibintu nta passion bigera aho bikabura,muzabikore mubikunda kandi buri gihe muharanire kuba indashyikirwa”.
Umwarimu wigishe aba banyeshuri James Akena yabwiye aba barangije aya masoko ko iki ari igihe cyo gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bakuye mu ishuri.
Yagize ati“Ubu ni bwo mutangiye akazi ko gufotora nimubikunda kandi mukabikomeza muzakora amafoto meza kandi abahesha agaciro mube ibirangirire”.
Denyse Tuyishishime umwe mu basoje aya masomo yavuze ko babonye ubumenyi bukomeye buzabasha kujya ku isoko ry’umurimo .
Yagize ati “Turashimira abadufashije bose kugira ngo tubone ububumenyi, twizera ko nibakomeza kudufasha bizadufasha gushyiraneza mu bikorwa amasomo dukuye hano”.
Iri ni itsinda rya 4 rigizwe n’abantu bagera kuri 15 buri tsinda rimaze kubona amahugurwa yo gufotora atangwa n’ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today ku bufatanye na WDA muri gahunda yo kongerera ubumenyi abakeneye kujya ku isoko ry’umurimo yitwa NEP.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|