Abanyakoreya babanaga n’abaturage i Kamonyi ngo babahinduriye imyumvire
Abakorerabushake b’Abanyakoreya bari bamaze imyaka itanu babana n’abaturage mu Karere ka Kamonyi, barabasaba gusigasira ibikorwa by’iterambere babafashije kugeraho kuko bo bagiye gusubira iwabo.

Abakorerabushake basezeye tariki 16 Kanama 2016, baje gutura mu Mudugudu wa Mushimba, mu Kagari ka Kigembe, mu Murenge wa Gacurabwenge muri 2011 bagamije gufatanya n’abawutuye kugera ku iterambere bagizemo uruhare, muri gahunda yitwa “Saemaul undong”.
Basezeye ku baturage nyuma yo kubafasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere birimo ubuhinzi bw’umuceri n’ubw’ inanasi, ubworozi bw’ingurube n’ubw’inzuki, uburezi bw’inshuke n’ubw’abakuze, ndetse no kubaka ibikorwa remezo birimo ibiro by’umudugudu n’ishuri ry’inshuke n’amazi meza.
Icy’ingenzi abaturage bishimira, ni uko aba Banyakoreya basize babahinduye imyumvire ku bijyanye n’ umurimo.

Nyetera Paul, Umukuru w’Umudugudu w’uwo mudugudu, ati “Byari bimenyerewe ko gukora ari uguhatwa, ariko uyu munsi wa none imyumvire yo kuba umuntu abasha kwibwiriza agakora, icyo ni cyo kintu twabigiyeho gikuru twe dushima”.
Lee Bae Jong, umukorerabushake wafashe izina ry’Ikinyarwanda rya Muvunyi, ahamya ko abaturage bishimiye gahunda y’ubufatanye , akaba afite icyizere cy’uko intambwe basizeho abaturage b’i Mushimba, inzego z’ubuyobozi zizakomeza kuyishyigikira.
Yagize ati ”Mfite amatsiko yo kumenya, aho nzaba ndi muri Koreya, uko ibikorwa muri Mushimba bizaba bimeze. Cyakora mfite icyizere ko nubwo tuzaba turi muri Koreya Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’inzego z’ibanze bazaha agaciro ibyo twakoreye hano mu nyungu z’Umudugudu wa Mushimba”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi udahemuka Aimable yashimye umusingi abo bakorerabushake basigiye Umudugudu wa Mushimba, maze yemera ko ubuyobozi buzakomeza gusigasira ibikorwa basize.
Ati “Tuzakomeza kubikora nk’akarere ; intangiriro Abakoreya barayitanze, ubwo ahasigaye ni ah’ubuyobozi”.
Uretse Umudugudu wa Mushimba, Gahunda ya Saemaul Undong yakorerwaga no mu midugudu ya Kigarama mu Murenge wa Rugarika n’uwa Kigembe mu Murenge wa Musambira.
Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, Park Yon Min, yavuze ko gusezera kw’abakorerabushake bitavuze ko ubufatanye buhagaze, ahubwo ko ari intangiriro yo kugira ngo buri muturage agire uruhare mu iterambere ry’umudugudu we, bitewe n’ibyo yungukiye muri Saemaul Undong.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Wanderful!!!!
Abo bafatanyabikorwa ni abo gushimirwa koko, bafashije abaturage kwihuta mu iterambere.
Ibiro by’ umudugudu byabo ndabona binarusha utugali twinshi inyubako.