Abamotari barashinjwa kugira umwanda

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko basigaye batinya gutega moto kubera umwanda bamwe mu bamotari baba bafite.

Hari abatinya gutega moto kubera umwanda zimwe ziba zifite
Hari abatinya gutega moto kubera umwanda zimwe ziba zifite

Abo baturage bavuga ko hari igihe batega umumotari, yabaha ingofero igenewe abagenda kuri moto (Casque), bagasanga ishaje kandi inuka. Umumotari nawe ngo bagasanga yambaye imyenda inuka, bakagenda bafite isesemi; nkuko umwe muribo utifije gutangaza izina rye, abisobanura.

Agira ati “Barakabya cyane, hari igihe ajya iyo mu misozi, akaza mu ijoro, yagera murugo agahita aryama. Mu gitondo akazinduka nta koga akajya gutwara abantu, wa mutega ukumva urumiwe”.

Mugenzi we witwa Umugwaneza Aline avuga ko atagitega moto ngo kuko akenshi arazitega kubera umwanda abamotari baba bafite bikamugiraho ingaruka mbi akaruka.

Agira ati “Hari ubwo nihangana nkayitega, ariko namara kuyurira, icyuka kikankubita nkahita nyivaho nkemera nkagenza amaguru cyangwa nkemera nkatuma undi aho nashakaga kujya. Kuko iyo nibeshye nkayikomezaho, byanze bikunze ndaruka. Yewe uretse nanjye, nzi abagore benshi bazitega batwite, bakagenda baruka inzira yose”.

Aba bagenzi basaba abayobozi kugira icyo bakora, bagasaba abamotari guhindura imikorere, bakagira isuku.

Abamotari bo muri Gicumbi si ko bose bemera ibyo abo bagenzi babashinja. Ariko Nzabandora Fabien, umwe mu bayobozi ba koperative y’abamotari akorera muri ako karere, ahamya ko ibyo abagenzi bavuga bihari. Ngo batangiye gushyiraho ingamba zo kubirwanya.

Nzabandora Fabien, avuga ko buri nama bakoze, bagaruka ku kibazo cy’isuku nke ku bamotari. Ubu ngo batangiye gushyiraho abashinzwe umutekano, bagomba kujya bafata abamotari badafite isuku, bakabashakira ibihano.

Muhizi Jule Aimable, umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko muri Nzeli 2016, bagiye gukorana inama n’aba bamotari bose.

Ati “Ubundi si byiza ku bantu bakora bisinesi nka bariya, kumva ko barangwa n’umwanda, baba biyicira isoko ry’ababagana, tugomba guhura nabo vuba”.

Ikibazo cy’umwanda w’abamotari si ubwambere kivugwa. Abagenzi bakifuza ko cyashakirwa umuti uhamye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndumumotari into bibaho ariko90% nabamyesuku ubwo retro sitwese ahubwo about bahirumwanda bisubireho

kanamugire jaqwe yanditse ku itariki ya: 24-09-2016  →  Musubize

Bene Abo Nibashakirwe Ibihano Bareke Gutesha Agaciro Ikimotari

Alias yanditse ku itariki ya: 24-09-2016  →  Musubize

njye ntuye ikagali nkunda kugenda namoto nukuri kuberako tuzinezako isuku arisoko y’ubuzima ndashoshokariza abobamotari kugira isuku kuko biguhesha agaciro bikanagaha akazi ukora

nemeye juston yanditse ku itariki ya: 23-09-2016  →  Musubize

abamotari batubabarire bagarure utunoza suku kuko ariwo muti uri hafi wagarura isuku mu gihugu cyose

Chance yanditse ku itariki ya: 23-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka