Abamotari barashinjwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Bamwe mu bamotari barashinjwa gutwara ibiyobyabwenge kuri moto bakajya kubicuruza hirya no hino mu Rwanda.

Zimwe muri moto zafashwe zikoreye ibiyobyabwenge.
Zimwe muri moto zafashwe zikoreye ibiyobyabwenge.

Byagarutsweho kuri uyu wa 23 Kanama 2016, ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bufatanyije n’ingabo na Polisi muri ako karere, bwaganiraga n’abatwara abagenzi kuri moto, ku magare ndetse no mu modoka, babakangurira kurwanya iboyobyabwenge biteza umutekano muke.

Muri ibyo biganiro, hagaragajwe ko moto n’ibindi binyabiziga biza ku isonga mu kwikorera ibiyobyabwenge bituruka muri Uganda, birimo kanyanga n’izindi nzoga ziza mu mashashi, bikajya gucuruzwa hirya no hino mu Rwanda.

Izo moto ngo zitunda ibyo biyobyabwenge zibikuye ku Mupaka wa Cyanika, uhuza u Rwanda na Uganda, zikanyura mu muhanda Cyanika-Musanze. Zigenda cyane cyane mu masaha y’ijoro, zigendera ku muvuduko uri hejuru.

Bamwe mu bamotari bakorera hafi y’umupaka wa Cyanika, bashinjwa kuba ari bo bikorera ibyo biyobyabwenge bakanashinjwa kudatanga amakuru byibitse ngo ababyikorera bafatwe n’abashinzwe umutekano.

Abamotari bakorera muri ako gace bo bavuga ko moto zikunze kwikorera ibiyobyabwenge, zikanyura muri uwo muhanda, ari izikorera mu Mujyi wa Musanze na Rubavu.

Nduhungirehe Augustin, uyoboye abamotari bakorera muri Santere ya Kidaho, avuga ko muri bo na ho harimo abatari inyangamugayo, bishora mu biyobyabwenge.

Abamotari, abanyonzi n'abatwara abagenzi mu modoka muri Burera basabwa gutanga amakuru kugira ngo abatwara ibiyobyabwenge bafatwe.
Abamotari, abanyonzi n’abatwara abagenzi mu modoka muri Burera basabwa gutanga amakuru kugira ngo abatwara ibiyobyabwenge bafatwe.

Cyakora ngo bakora ibishoboka byose bagatanga amakuru ku buryo hari moto zifatwa zikoreye ibiyobyabwenge, nubwo ngo atazi neza umubare w’izimaze gufatwa.

Agira ati “Ntabwo twavuga ngo turafata moto ariko mu buryo bwo kugira ngo duhanahane amakuru tuba twafashe amapuraki, twayababwira (abashinzwe umutekano) rimwe bakayasanga ku iseta aho akorera bakayafata kugira ngo turebe ko biriya bintu byarushaho kugabanuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, asaba abamotari gukomeza gutanga amakuru kugira ngo abatwara ibiyobyabwenge kuri moto, no ku bindi binyabiziga, bacike intege maze babivemo burundu.

Moto ifashwe yikoreye ibiyobyabwenge, nyirayo arafatwa agahanwa hakurikijwe amategeko, kanyanga ikamenwa, moto ikazatezwa cyamunara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka