Abakobwa babyarira iwabo barashinja ababyeyi kubatererana

Abakobwa babyariye iwabo b’i Kinazi mu Karere ka Huye, bashinja ababyeyi kubatererana, ndetse ngo bigatuma bamwe muri bo bakomeza kubyarira iwabo n’izindi mbyaro.

Abakobwa babyariye iwabo bashinja ababyeyi babo kubatererana. Aba bo bahisemo kudoda kandi ngo birabafasha.
Abakobwa babyariye iwabo bashinja ababyeyi babo kubatererana. Aba bo bahisemo kudoda kandi ngo birabafasha.

Kayitesi Jeannine wo mu Kagari ka Sazange, ni Umuyobozi w’ishyirahamwe Mpore Mwari Kinazi, abakobwa babyariye iwabo bo mu Murenge wa Kinazi bibumbiyemo. Avuga ko muri bagenzi be, hagiye haboneka ababyara inshuro zirenze imwe, bitewe no gutereranwa.

Agira ati “Muri twe hari uwabyaye umwana wa mbere, ababyeyi n’abavandimwe bamugira ruvumwa. Byatumye amena ajya i Kigali, agezeyo ahura n’umugabo wamwerekaga ko we amwitayeho, aba amuteye inda ya kabiri.”

Undi mukobwa utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Maze kubyara, ab’iwacu bampinduye igicibwa. Nta n’umwe wari unyitayeho. Kubona ibyo kurya n’icyo nambika umwana na byo ntibyari binyoroheye kuko ababyeyi bari baranyirukanye, njya kubaho nicumbikira.”

Mu gushakisha imibereho, ngo yaje kuzura n’umusore na we amutera inda ya kabiri.

Umwuga wo kuboha ubaha amafaranga abafasha gukemura ibibazo bahura na byo umunsi ku munsi.
Umwuga wo kuboha ubaha amafaranga abafasha gukemura ibibazo bahura na byo umunsi ku munsi.

Icyo aba bakobwa bifuza, ni uko ababyeyi batajya babatererana kuko akenshi biba byabagwiririye, kandi ngo iyo babyaye bakiri batoya, ahanini bakuramo isomo ry’uko bazitwara mu bihe bindi.

Bavuga ko aho biyemereje kwegerana na bagenzi babo bakishyira hamwe, bumva barafashe ingamba yo kutongera kugwa mu gishuko, dore ko abagiye babatera inda ari ababahaga utwo bakeneye.

Ishyirahamwe Mpore Mwari Kinazi ryibumbiyemo abakobwa 120 babyariye iwabo, bafite abana 145. Bigishijwe kuboha uduseke no kudoda imyenda, ku nkunga y’umushinga w’Abadage, SCAP, uyobowe na Claudio Ettl.

Cyakora, hari bagenzi babo barenga 130 batigeze bitabira kwishyira hamwe.

Abibumbiye hamwe mu kudoda no kuboha bigishijwe, bibafasha kwibeshaho. Ubu bahawe igishanga cyo guhingamo, kandi SCAP yiyemeje kuzabagezaho uburyo bugenzweho bwo kuhira, kugira ngo bazajye beza ibyabagirira akamaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Christine Niwemugeni, avuga ko nubwo batarakora ibarura ngo bamenye umubare nyawo w’abakobwa babyariye iwabo, umubare wabo ugenda urushaho kwiyongera.

Niwemugeni avuga ko ubuyobozi burimo gukora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti, ababyariye iwabo bitabweho ariko hafatwa n’ingamba zo kubyirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka