Abagoronome bahawe umukoro wo gusezerera igwingira ry’abana
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, arasaba abagoronome guhagurukira ikibazo cy’abana bagwingira kigacika burundu.

Ubwo yasozaga itorero ry’abagoronome n’abaveterineri ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhinzi n’ubworozi ku wa 05 Nyakanga 2016 mu Karere ka Huye, Minisitiri Murekezi yagarutse ku kibazo cy’imirire mibi nka kimwe mu bituma hakigaragara umubare munini w’abana bagwingira.
Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira ko 90% by’ibiribwa bituruka mu bahinzi n’aborozi b’imbere mu gihugu mu gihe ngo mu bihugu byinshi by’ Afurika, bagombera kubitumiza mu mahanga.
Ati ”Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi dutanga 90% by’ibifungurwa mu Rwanda. Ahangaha twanabyishimira cyane kuko mu bindi bihugu byinshi by’Afurika usanga babitumiza mu mahanga bikbavuna cyane”.
Icyakora Minisitiri Murekezi akomeza avuga ko u Rwanda rugifite ikibazo gikomeye cyane cy’ubukene, aho akurikije imibare yo muri 2014, Abanyarwanda 39% bakiri munsi y’umurongo w’ubukene.
Aha ni ho ahera asaba abagoronome gukomeza kwita ku rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo bukomeye, kuko ari rwo rutuma imirire myiza ishoboka.
Ati ”Umuti rero ni ugukaza umurego mu byo dukora, kugira ngo ibyerekeye kugwingira kw’abana bacu tubisezerere”.

Abagoronome basoje itorero ry’Ingamburuzabukene bavuga ko ibikorwa byo guhngana n’ibibazo by’imirire mibi inatera abana kugwingira basanzwe babikora, gusa bakavuga ko babikoraga nk’umuhango kugira ngo bagaragaze ko bakoze gusa, batabishyizeho umutima.
Twizerimana Alphonse, ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu, avuga ko bagiye gukaza umurego nk’uko Minisitiri w’Intebe abibasaba, bagashishikariza abaturage kunoza imihingire n’imyororere kuko ngo ari bo zingiro ry’iki kibazo.
Ati ”Abagoronome buriya ni twe zingiro.Tugiye kubinoza neza ku buryo buri rugo rugira akarima k’igikoni, kandi rukaba nibura rworoye itungo rigufi.
Turatekereza ko nitubigira ibyacu nta kabuza indwara zo kugwingira zizacika burundu”.
Imibare yerekana ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bagaragaza ibimenyetso byo kugwingira.
Ohereza igitekerezo
|