Abagore babishatse ntihabaho ubuharike-Minisitiri Dr Diane Gashumba
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, isanga abagore ari bo bafite urufunguzo rwo kurwanya ubuharike kuko ari bo pfundo ryabwo.

Minisitiri wa MIGEPROF, Dr Diane Gashumba, yabibwiye abagore bo mu Karere ka Rutsiro kuri uyu wa 26 Kanama 2016 ubwo yifatanyaga n abo mu nama y’Inteko Rusange y’Abagore bibumbiye mu Nama y’Igihugu y’Abagore muri aka karere.
Yagize ati “Bagore ba Rutsiro turabibutsa ko ubuharike busenya ingo kandi ndabizi mubishatse ntibwabaho kuko abagabo ntibashaka bagenzi babo, ahubwo bashaka abagore bagenzi banyu. Ubwo rero niba uzi ko umugabo afite undi mugore ntukwiye kumwemerera ko mubana.”
Minisitiri Dr Diane Gashumba yababwiye ko ubuharike buteza ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane mu ngo, kubangamira kuboneza urubyaro aho usanga bamwe mu bana barabaye ibirara kubera imibereho idashobotse iri mu rugo bitewe n’ubwinshi bw’abana.

Yongeraho ko n’igihugu kibihomberamo kuko kitabona uko gikora igenamigambi kuko abana bavutse muri ubwo buryo ngo batagaragara mu bitabo by’irangamimerere.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore muri Rutsiro,Agnes Uwamahoro, avuga ko ikibazo cy’ubuharike nubwo kikigaragara muri ako karere bagifatiye ingamba zikarishye binyuze mu mugororba w’ababyeyi.
Ati “Akarere kacu kakomeje kugaragarwaho n’icyo kibazo cy’ubuharike ariko nk’abagore twagifatiye ingamba ku buryo biri kugenda bigabanuka.”
Yakomeje agira ati “Ubu umugore tuzajya twumva yashakanye n’umugabo w’abandi twiyemeje kujya tujya iwe tukamwirukana dufatanyije n’inzego z’ibanze.”

Mu bindi byavugiwe muri iyi nama harimo gukomeza umugoroba w’ababyeyi kuko ari ho hakemurirwa ibibazo by’ingo ndetse no kubahiriza n’izindi gahunda za Leta.
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Oya, murashaka gukurura amahane mu baturage. Ingufu mu RUKUNDO ntizikora, urukundo rugira imbaraga ziruta iz’amazi n’umuyaga.Ahubwo MINISITIRI GASHUMBA yari guhanura abagore abasaba kumenya neza igituma abagabo babata bakifuza abandi bagore maze icyo bajya gushaka kuri izo nshoreke nabo bakakibakorera hakiri kare batarabata.
JYE NAKUNZE MEYOR MUHANGA, kuko aherutse gukebura abagore atanonera. Yarabahanuye kandi ibyo yavuze nasanze aribyo.