Abagize Itorero Indangamirwa basabwe gushakira igihugu incuti

Abanyeshuri bari mu Itorero Indangamirwa barakangurirwa kuba abaranga b’u Rwanda, barushakira incuti kandi bagashaka ibishya byarufasha gutera imbere.

Abarimo gutozwa mu cyiciro cya cyenda cy'Itorero Indangamirwa bakoreye urugendoshuri mu Karere ka Nyagatare.
Abarimo gutozwa mu cyiciro cya cyenda cy’Itorero Indangamirwa bakoreye urugendoshuri mu Karere ka Nyagatare.

Aba banyeshuri bagize icyiciro cya cyenda cy’Itorero Indangamirwa ry’abiga mu mahanga ndetse n’abasoje ayisumbuye mu Rwanda bagize amanota meza kurusha abandi, babisabwe ku wa Kabiri, tariki 12 Nyakanga 2016 ubwo bari mu rugendoshuri mu Karere ka Nyagatare.

Abanyeshuri 346 batorezwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro kiri mu Karere ka Gatsibo, basuye umupaka wa Kagitumba, uruganda rutunganya amakaro “East African Granite Industries” n’ubuhinzi bwifashisha kuhira imusozi, byose biri mu Karere ka Nyagatare, ndetse basobanurirwa amateka y’urugamba rwo kwibohora.

Rugemintwaza Nepo, Komiseri muri Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, avuga ko impamvu y’uru rugendoshuri ari ukugira ngo abiga mu mahanga bamenye igihugu cyabo, maze aho abagiye kujya na bo babone ibyo bazasobanurira abavuga nabi u Rwanda.

Aha basuraga ibikorwa by'ubuhinzi byifashisha kuhira imusozi.
Aha basuraga ibikorwa by’ubuhinzi byifashisha kuhira imusozi.

Umusaruro utegerejwe nyuma yo gutoza uru rubyiruko ngo ni uko ruzaba abaranga b’u Rwanda, barushakira incuti n’ibindi bishya birufasha gutera imbere.

Ati “Umunyarwanda wa kera, Intore y’u Rwanda aho yajyaga yatahanaga imbuto n’amaboko. Aba na bo barasabwa kuranga u Rwanda, kurushakira incuti n’ibishya byafasha u Rwanda gutera imbere hagamijwe kubaka igihugu gishya.”

Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Ntivuguruzwa Celestin, avuga ko kubereka ibikorwa by’iterambere ari ukugira ngo babone amahirwe igihugu gifite, na bo bafate ingamba zo kuyabyaza umusaruro hakiri kare.

Aha barimo berekwa uko urutare rukatwa rukaza gutunganywamo amakaro.
Aha barimo berekwa uko urutare rukatwa rukaza gutunganywamo amakaro.

Agira ati “Ubukungu Imana yatanze buri mu bindi bihugu, natwe turabufite ahubwo kububyaza umusaruro ni byo dukwiye guharanira.”

Bugenimfura Ezeckia Utoda wiga mu gihugu cya Uganda avuga ko yatunguwe no kuba u Rwanda rubasha gukora ibintu bikenewe ku isoko mpuzamahanga nk’amakaro.

Agira ati “Byadutunguye kuba dukora amakaro meza gutya, natwe tugiye guhaha ubumenyi bwakora ibindi bikenewe hanze y’igihugu n’ibyateza imbere Abanyarwanda.”

Icyiciro cya cyenda cy’Itorero Indangamirwa cyatangiye tariki ya 1 Nyakanga 2016. Mu gihe cy’ibyumweru bitatu riteganyijwe kuzamara, aba banyeshuri barigishwa amasomo y’uburere mboneragihugu ndetse n’andi asobanura icyerekezo cy’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Urwo rubyiruko ruri mu nzira nziza rwose. Kwiga uburere mboneragihugu ntako bisa, ni ukwimenya neza maze ugakura uzi neza uwuriwe. Ark izi ntagamburuzwa zisoje vuba aha nazo uwaziha incingano zi gutoza ababa basoje primary kubufatanye numurenge wabo bakanasura ibyiza nyaburanga biba bigize iwabo mu mirenge.

valens yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka