Zonta International iri mu Rwanda kureba uko inkunga itanga ikoreshwa

Umuryango Zonta International uri gusura ibice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo kureba uko inkunga utera u Rwanda binyuze mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (Unicef) ikoreshwa.

Hakoreshejwe inkunga ya Zonta International, Unicef ikorana na Leta mu gushyiraho ahantu hatangirwa ubufasha ku bagore bahuye n’ihohoterwa, ndetse ikanafatanya na Imbuto Foundation mu gufasha abagore n’imiryango babana na virusi itera SIDA kuba mu muryango nyarwanda kandi bakabaho neza.

Hashize imyaka igera kuri itanu umuryango Zonta International utera inkunga Unicef mu bikorwa ikorera mu Rwanda.

Unicef igira uruhare mu gukurikirana abana bo mu nkambi.
Unicef igira uruhare mu gukurikirana abana bo mu nkambi.

Ubwo yasuraga inkambi ya Kigeme iherereye mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa kane tariki 07/02/2013, Umuyobozi wa Zonta International, Lynn McKenzie, yatangaje ko Abanyarwanda batangaje ndetse n’ubuyobozi bwabo bukaba bufite icyerekezo kiza kibonwa na buri wese, rukaba rumaze gutera intambwe ishimishije.

Lynn yagize ati: “… mu gihe gito gutya mu maze gutera intambwe muri gahunda z’iterambere ry’ikinyagihumbi mugabanya imfu z’abana n’ababyeyi, byiza cyane. Tugomba kubafasha kugira ngo mugere aho ibindi bihugu bigeze. Ni byiza cyane”.

Umuyobozi wa Zonta International, Lynn McKenzie.
Umuyobozi wa Zonta International, Lynn McKenzie.

Raquel Wexler, ushinzwe imibanire n’itumanaho muri Unicef Rwanda atangaza ko bari gutembereza abayobozi ba Zonta hirya no hino mu gihugu ngo babereke umusaruro wavuye mu nkunga yabo, harimo nk’ibitaro by’ababyeyi bya Matyazo, gufasha Isange One Stop Center yo ku Bitaro bya Kacyiru ifasha ababyeyi babana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA, n’ibindi.

Raquel akomeza avuga ko Unicef ishaka ko Zonta international yihurira na Leta y’u Rwanda, Imbuto foundation ndetse n’abaturage kugira ngo babihere ubuhamya bw’umusaruro w’inkunga batanga ndetse n’akamaro bifitiye abaturage.

Umuyobozi w’inkambi ya Kigeme, Ntirenganya Déogratias atangaza ko Unicef igira uruhare runini mu kwita ku bana dore ko aribo gice kinini mu mpunzi ziri mu nkambi ya Kigeme, ikaba ifata kuva ku mwana wavutse kugera ku myaka 24 bityo bakaba basanga inkunga yayo ifitiye runini inkambi na leta y’u Rwanda.

Baganiriye n'abagore bo mu nkambi ku bibazo bahura nabyo.
Baganiriye n’abagore bo mu nkambi ku bibazo bahura nabyo.

Zonta International, ni umuryango uharanira iterambere ry’abagore mu nzego zitandukanye, ukaba wasuye inkambi ya Kigeme ukerekwa ibikorwa bitandukanye bikorerwamo ndetse ukanaganira n’abagore ukumva ibibazo byabo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka