Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zirasaba gukomeza kwiga Kaminuza
Impunzi z’abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama iri mu karere ka Kirehe zirasaba ko zafashwa kugira ngo abacikirije amashuri muri kaminuza bayakomeze.
Inkambi ya Mahama icumbikiye abagera ku bihumbi 44 na 600, barimo abana urubyiruko n’abakuze.

Nta mubare nyakuri w’aba banyeshuri bigaga muri kaminuza ugaragazwa ariko izi mpunzi zishimangira ko barimo bataye ishuri ndetse ko batangiye gushinga amashyirahamwe abahuza.
Mu biganiro izi mpunzi ziheruka kugirana n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi UNHCR mu Rwanda,ari kumwe na Ministiri w’u Rwanda ushinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi, ku wa 23/10/2015 zagaragaje ikibazo kitaboroheye cy’abacikirije amashuri muri za kaminuza ubu bicaye.
Pasteur Ukwibishatse Jean Bosco,uhagarariye izi mpunzi,yagaragaje ko ari ikibazo kitaboroheye basaba ko bafashwa bagakomeza kwiga muri kaminuza.
Yagize ati”Abandi bo bari kwiga uretse abari muri kaminuza,usanga bari gusamara mu ma senema, ntacyo bari gukora mu by’ukuri. Ibyiza ni uko babandanya(bakomeza) amashuri kuko ubuzima ni ukwiga.”

Dr Azam Saber, umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda, avuga ko mu zindi nkambi hari ahatangijwe gahunda yo kwigisha impunzi muri kaminuza, ko n’inkambi ya Mahama bayifite ku mutima.
Yagize ati”Dufite inkambi aho impunzi ziga za kaminuza,ndabizeza ko inkambi ya Mahama nayo tugiye kuyishyira ku mutima kandi ndabizeza ko bizatanga umusaruro mwiza.”
Ministiri w’u Rwanda wo kurwanya ibiza no gucyura impunzi Mukantabana Seraphine mu ijambo rye avuga ku kijyanye n’uburezi muri iyi nkambi, yasabye ababyeyi kutavutsa abana babo amahirwe bamaze kubona yo kwiga amashuri atari kaminuza.
Yagize ati”Haracyarimo ibibazo by’ababyeyi batohereza abana babo mu mashuri bakabajyana gupagasa cyangwa gusenya inkwi. Umubyeyi uzafatwa yavukijwe uburenganzira umwana we bwo kwiga azabihanirwa.”
Abatuye inkambi ya Mahama bagaragarije ubuyobozi imbogamizi bafite zirimo ibiribwa bike kandi bidahinduka n’ikibazo cyo kubona inkwi zunganira n’izo bahabwa bavuga ko ari nke.
Mu kugerageza gukemura ibi bibazo, impunzi zijya gupagasa mu baturage ari naho usanga abana bakagiye kwiga bajya gupagasa no gusenya inkwi.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
izindi mpunzi bazitaho aliko impunzi y’umuhutu w,umunyarwanda yacitse kw,icumu aho ili hose irahigwa izira ubusa.
impunzi nizifatwe neza muri byose abarundi dusangiye umuco kandi duhuriye kuri byinshi
ntako urwanda rutagira ngo abaturage bimpunzi zindundi zigire ubuzima bwiza