Zimbabwe yashyize yemera ko Mpiranya yaba yihishe ku butaka bwayo

Leta ya Zimbabwe yari imaze igihe kirekire ihakana ko Protais Mpiranya aba ku butaka bwayo yemeye ko ifite amakuru y’uko uwo mugabo yaba yihishe muri icyo gihugu, aho agendera ku mazina y’amahimbano menshi.

Mu kugaragaza ubushake bwo kumutahura aho yihishe hose muri Zimbabwe, Guverinoma yashyizeho igihembo cy’amadolari ya Amerika miliyoni eshanu ku muturage uzatanga amakuru y’aho uwo mugabo ugendera ku mazina y’amahimbano yihishe muri Zimbabwe.

Umukuru w’ishami rya polisi rishinzwe gukumira ibyaha, Chief Superintendant Peter Magwenzi yabwiye radio Voice of The People yo muri Zimbabwe ko Protais Mpiranya ashobora kuba ari muzi Zimbabwe aho yiyise amazina menshi arimo Theophase Mahuku, James Kakule ngo ajijishe ababasha kumumenya.

Protais Mpiranya wahoze ari umusirikare mukuru mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana, akekwaho kuba yaragize uruhare rukomeye mu gutegura no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umutwe w’abasirikare yari ayoboye ni nawo uvugwaho ko wishe uwari minisitiri w’Intebe Uwiringiyimana Agatha n’abasirikari 10 b’Abababiligi bari mu ngabo za MINUAR.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwari rumaze igihe rushinja Leta ya Zimbabwe kuba itagaragaza ubushake mu gufata Mpiranya ukekwaho kwihisha muri icyo gihugu. Leta ya Zimbabwe ariko yakomeje kubihakana yivuye inyuma.

Mu kwezi gushize, umushinjacyaha mukuru wa ICTR, Hassan Bubacar Jallow, yari yandikiye umuryango w’abibumbye ashimangira ko hari amakuru ko Zimbabwe ikingira ikibaba Mpiranya.

Umuyobozi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Zimbabwe, Clemence Masango yari aherutse guhakanira abadepite ba Zimbabwe ko mu makuru Zimbabwe ifite nta muntu witwa Mpiranya wigeze agera ku butaka bwayo.

Uyu muyobozi yagiraga ati “Amagambo nk’ayo amaze igihe avugwa ariko nta muntu n’umwe tuzi mubo twakiriye ku butaka bwacu witwa ayo mazina, haba mu nkambi z’impunzi cyangwa mu bantu bagenderera igihugu cyacu mu buryo busanzwe.”

Jean d’Amour Ahishakiye

Ibitekerezo   ( 2 )

yego nabandi bazafatwa ndetse n,ibihugubitaremera bizemera

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

Tugeturengera inzibutso zabacu kuko nizo zibatwibutsa nkukonawashyira ibyateza impanuko aho aba arinakotu birinda inzibutso zabacu ure byekiriyagiti cyarigishaje bishobokako arinayo mpanvu yatumye kigwa ubwobiberenabandi isomo bagenzure ibikikije inzibutso ibishaje babihindure hakirikare

murakoze

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka