Yongeye kubonana n’abana be yari yarasize mu buhungiro
Geradine Mukakabego yongeye kubonana n’abana be babiri yari amaze amezi agera kuri atatu yarasize mu gihugu cya Zambia. Ubwo yazaga kureba uko mu Rwanda hameze, yafashe icyemezo cyo kudasubirayo ahubwo asaba ko bazamuzanira abo bana yari yarasizeyo.
Ku isaha ya saa munani kuri uyu wa kane tariki 10/05/2012 nibwo abo bana bombi bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe bazanye n’indege ya Kenya Airways. Imodoka ya UNHCR yahise ibajyana ku cyicaro cya Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi, aho basanze umubyeyi wabo abategereje.
Ineza Mahirwe Chrstine w’imyaka 15 na Shema David w’imyaka icyenda bagaragaje ibyishimo byo kongera kubonana na nyina. Ineza yabajije nyina ati: Yoo mama is it you!? ? (Mama ni wowe?).

Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka nibwo Mukakabego yaje mu Rwanda, aje kureba uko igihu kimeze muri gahunda yiswe “Ngwino Urebe, ujyende utange amakuru”, nyuma y’imyaka 18 atabona ikirere cy’u Rwanda.
Nyuma yo gusura uturere dutandukanye tw’igihugu, harimo n’aho avuka mu karere ka Huye mu murenge wa Simbi, akabonana n’ababyeyi n’abavandimwe be, akibonera uko Abanyarwanda babanye n’ibyo bamaze kugeraho, yafashe icyemezo cyo kudasubira muri Zambiya, maze asaba Minisiteri Ishinzwe gucyura impunzi kumufasha gucyura abana be.

Mukakabego yahungutse aturutse mu gihugu cya Zambia aho yari umwarimu muri Kaminuza ebyiri muri icyo gihugu (Gavendish University na National University of Zambia). Mbere y’uko ahunga yari umunyamakuru kuri Televisiyo Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu muntu wiyise scientist in arthmetics ni negativiste umuntu wumva impunzi itahutse akuhutira kuvuga ngo naze gacaca itararangira urumva ibitekerezo bye atari umusederi(CDR) ukihishe mu bantu ? Amaherezo uzagaragara ababishinzwe bakujyane mu ngando ibyo bitekerezo bigushiremo utarongera guhekura urwanda !
naze gacaca itararangira kugira ngo abanze yisobanure neza. nyuma y’imyaka ibiri azatubwira uko uburoko bumeze!