Yohani Pawulo II niwe mu Papa wageze mu Rwanda kugeza ubu

Mu gihe kuri uyu wa 27 mata 2014 Papa Yohani Pawulo II ashyirwa mu rwego rw’abatagatifu, twahisemo kubagezaho ibintu by’ingenzi byaranze urugendo yagiriye mu Rwanda akaba ari na we mu papa wenyine umaze kugenderera igihugu cy’u Rwanda.

Uyu muhango ubera i Roma urahurirana n’umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana, wanashyizweho muri Kiliziya y’isi yose na Papa Yohani Pawulo II. Undi mupapa wari mu rwego rw’abahire uza gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu ni Papa Yohani XXIII.

Papa Yohani Pawulo II yaje mu Rwanda hagati y’itariki ya 7 n’iya 9 Nzeli 1990, hakaba hari ibyo yavuze, hari ibimenyetso yahakoreye, yewe n’amasakaramentu yahatangiye ndetse uyu munsi hari ahakiri ibyo Abanyarwanda bamwibukiraho.

Ahantu Papa Yohani Pawulo II yageze mu Rwanda yahasize ibimenyetso.
Ahantu Papa Yohani Pawulo II yageze mu Rwanda yahasize ibimenyetso.

Mu gusubiza amaso inyuma twifashishije igitabo cyanditswe muri 2003 mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 Yohani Pawulo II yari amaze ku buyobozi bukuru bwa Kiliziya, n’isano iri hagati y’ubutumwa bwe n’u Rwanda.

Yatanze umugisha ku Banyakigali muri rusange

Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, ku wa 7 Nzeli 1990, Papa Yohani Pawulo II yavuze ko ababajwe n’amapfa yugarije ibice bimwe na bimwe by’igihugu, anagaragariza abo mu yandi madini ko abishimiye, kuko we agenzwa n’amahoro. Kuri uwo munsi yageze muri Katederali ya Kigali, aho yahaye umugisha abari bahari n’umujyi wa Kigali muri rusange.

Avuga ko yanejejwe no kubona ubwuzu yakiranywe n’abanyakigali bari bamutegereje ku mihanda kuva ku kibuga cy’indege kugera kuri Katederali St Michel. Kuri uwo munsi kandi yageze no muri « Village Urugwiro », aho yahuriye n’uwari Perezida wa Repubulika, hamwe n’abandi bategetsi. Yanahuye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abasaba kwita ku bibazo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere birimo.

Kamonyi hari ikimenyetso cy’umugisha yahaye abahinzi n’aborozi

Ubwo yageraga Kamonyi (ubu ni mu ntara y’amajyepfo) ku itariki ya 8 nzeli 1990, Papa Yohani Paulo II yahaye umugisha abahinzi n’aborozi. Ababwira ko yifuzaga kugera ku misozi batuyeho agasura imirima yabo no mu ngo zabo, ariko ko bidakunze kubera igihe gito afite…

Ubu, aho Kamonyi mu ntara y’amajyepfo, ku muhanda munini hari ikimenyetso cyahashyizwe nk’urwibutso rw’uruzinduko rwa Papa Yohani Paulo II n’umugisha yahaye abahinzi n’aborozi.

I Mbare bahita kwa Papa

Naho i Mbare, ho mu karere ka Muhanga, niho yatangiye isakaramentu ry’ubusaseridoti ku bapadiri 22 bo mu Rwanda n’icyari Zaïre (ubu ni Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo). Hari ku ya 8 Nzeli 1990.

Ubwo yabagezagaho ijambo rye, Papa Yohani Paulo II yabasuhuje no mu kinyarwanda ati: « Muraho neza, Imana ibalinde ! ». Ubu i Mbare hari ikigo cyita ku bana b’imfubyi cyitwa “Cité Nazareth”.

Ikigo kirera imfubyi cyitiriwe i nazareti kiri i Mbare mu karere ka Muhanga cyubatswe ku cyifuzo cya Papa Yohani Pawulo II.
Ikigo kirera imfubyi cyitiriwe i nazareti kiri i Mbare mu karere ka Muhanga cyubatswe ku cyifuzo cya Papa Yohani Pawulo II.

Abahagenda n’abahaturiye bavuga ko ari kwa Papa, kuko hari ibikorwa byahashyizwe ku cyifuzo cye. Koko rero, nk’uko biri mu mateka y’icyo kigo, ngo cyashinzwe ku cyifuzo cya Papa Yohani Paulo II, mu rwego rwo gufasha imfubyi. Icyo kigo kiri kuri hegitari 14 zatanzwe na diyosezi ya Kabgayi. Kiri aho Papa Yohani Paulo II yasomeye misa, anatanga isakaramentu ry’ubusaseridoti.

Ubwo cyatahwaga ku mugaragaro, kuya 7 Ugushyingo 1998, Papa Yohani Paulo II yohereje ubutumwa bwahasomewe, agaragaza ko icyo kigo ari ikimenyetso cy’urukundo nyakuri mu kwifatanya n’abana batagira imiryango mu Rwanda. Yifuje ko abana bahakirirwa bahasanga urwo rukundo n’icyizere. Ku ya 2 Nyakanga 2003, Papa Yohani Paulo II yakiriye i Roma itsinda rya bamwe muri abo bana barererwa i Mbare bari baje kumwifuriza isabukuru y’imyaka 25 yari amaze ari Papa.

Mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda kandi yagize umwanya wo kuganira n’intiti (intellectuels) n’abakozi, kuri stade y’i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, ku ya 8 Nzeli 1990. Aha yashimangiye uruhare rw’umulayiki mu kwamamaza Ivanjili no mu buzima bw’igihugu.

Kuri uwo munsi yanahuye n’urubyiruko kuri Stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali. Yanagize umwanya wo kuganira n’abahagarariye amadini, kuri uwo munsi, ku cyicaro cy’uhagarariye Papa mu Rwanda.

I Nyandungu hari ikimenyetso cy’uruzinduko rwe mu Rwanda

Hafi y’aho bakunze kwita kuri 12, ni i Nyandungu, mu karere ka Kicukiro ku muhanda uva Kigali ugana Rwamagana, haracyari ikimenyetso cy’uruzinduko rwa Papa Yohani Pawulo II mu Rwanda. Ni umusaraba munini ukozwe mu byuma. Uri aho Papa Yohani Paulo II yasomeye misa, aho yatangiye ubutumwa bwihariye ku muryango. Hari ku ya 9/9/1990.

Aha i Nyandungu yanahavugiye isengesho rya Angelus yari asanzwe avugira i Roma imbere y’imbaga y’abaza mu rugendo nyobokamana. Amakuru dukesha abazi amateka y’uru ruzinduko avuga ko alitari yaturiyeho igitambo cy’ukaristiya i Nyandungu yaba iri muri kiliziya ya Paruwasi ya Kacyiru.

Mu ruzindiko yagiriye mu Rwanda mu mwaka w'1990, Papa Yohani Pawulo II yatanze isakaramentu ry'ubusaserodoti ku bapadiri 22.
Mu ruzindiko yagiriye mu Rwanda mu mwaka w’1990, Papa Yohani Pawulo II yatanze isakaramentu ry’ubusaserodoti ku bapadiri 22.

Mbere yo gusoza urugendo yagiranye ibiganiro n’abepiskopi bo mu Rwanda aho usanga mu ijambo rye yaragaragaje cyane isano iri hagati y’umuco no kwamamaza ivanjili. Ku kibuga cy’indege i Kanombe, yashimangiye ko icyifuzo ku banyarwanda ari ukubana mu bumwe, mu bwubahane, ko buri wese yahabwa amahirwe yo kubyaza umusaruro impano afite.

Abanyarwanda bishimiye ko Papa Yohani Pawulo II ashyirwa mu rwego rw’abatagatifu

Bamwe mu bakirisitu gatolika batuye mu mujyi wa Kigali bishimiye ko Papa Yohani Pawulo II agiye gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu bakemeza ko ari ishema ku Banyarwanda kuko yanabasuye akanabazirikana no mu bihe bikomeye. Hari n’abemeza ko kumwiyambaza babikorana ukwizera kuko bamwiyumvamo, nk’uri hafi yabo cyane.

Paruwasi ya Ruhango yitwa kwa Yezu nyirimpuhwe bafata Papa Yohani Pawulo II nk'umurinzi wabo wa kabiri nyuma ya Mutagatifu Faustina.
Paruwasi ya Ruhango yitwa kwa Yezu nyirimpuhwe bafata Papa Yohani Pawulo II nk’umurinzi wabo wa kabiri nyuma ya Mutagatifu Faustina.

Ku babashije kubabarira ababahemukiye, hari uwatubwiye ko azajya asaba Yohani Pawulo II kumuba hafi mu isengesho kuko nawe yababariye uwamurashe. Ati: « njye mbona ari umutagatifu ukomeye kuko hari n’aho ahuriye n’ibyo nsabwa nk’Umunyarwanda ushaka gutera intambwe mu bukristu. Kubabarira abampemukiye ni kimwe mu byo namwigiyeho, kandi nizeye ko n’abandi bagifite ibikomere Imana izabaha ingabire yo kubikira ».

Kuri Paruwasi ya Ruhango yitiriwe Yezu Nyirimpuhwe harimo kubakwa urubuga rwamwitiriwe (Esplanade Saint Jean Paul II), kuhashyira ishusho nini ye na Alitari yaturirwaho igitambo cya Misa igihe cy’ingendo nyobokamana.

Ubwo Yohani Pawulo II yashyirwaga mu rwego rw’Abahire, ku munsi mukuru w’Impuhwe z’Imana tariki ya 1 gicurasi 2011, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yatangaje ku mugaragaro ko Urugo rwa Yezu Nyirimpuhwe ruragijwe uwo muhire. Kuva icyo gihe ni umurinzi wa kabiri w’Ingoro kuko hari hasanzwe Mutagatifu Faustina nk’umurinzi wa mbere w’Ubutumwa bwayo.

Amateka ya Papa Yohani Pawulo II yabyazwa umusaruro mu Rwanda

Nk’uko bimeze no mu bihugu binyuranye umuntu ukomeye nk’uyu aba yaragezemo, hashyirwa ibimenyetso byibutsa isano afitanye naho.

Urugero, ubu mu Rwanda hashobora gushyirwaho amashusho aringaniye ajyanye no kwibutsa ibikorwa Papa Yohani Paulo II yakoreye mu duce tunyuranye, ababishaka bakajya bajya kuhasura, bazirikana uwo mutagatifu, banamwiyambaza. Aho hantu hanakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku iyobokama.

Hakozwe "timbres" ziriho ishusho ya Papa Yohani Pawulo II nk'ikinyemyetso gikomeye mu mateka y'igihugu.
Hakozwe "timbres" ziriho ishusho ya Papa Yohani Pawulo II nk’ikinyemyetso gikomeye mu mateka y’igihugu.

Ubwo tuvuze iby’ubukerarugendo buri muri iki cyiciro, reka twibutse ko RDB iherutse kugaragaza ko ibushyigikiye mu majyepfo y’u Rwanda, aho ishishikariza abantu kujya basura Bazilika y’i Kabgayi, bagakomeza basura kiliziya ya mbere yubatswe i Save muri 1900, hanyuma bagakomereza ku butaka butagatifu bwa Kibeho aho Bikira Mariya yabonekeye abana b’abanyarwanda kuva muri 1981 kugeza 1989.

Iyi nzira RDB ishobora kuyongeramo n’Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe ya Ruhango, aho abantu baturuka imihanda yose no hanze y’u Rwanda baza kuhasengera ndetse hakabera n’ibitangaza byo gukira indwara za roho n’iz’umubiri kuva 1992.

RDB ishobora no kongeramo inzira (circuit) iranga urugendo Mutagatifu Yohani Pawulo II yagiriye mu Rwanda. Hakajyamo ahari umusaraba munini w’i Nyandungu (Kigali), Kamonyi aho yatangiye umugisha ku bahinzi n’aborozi, n’i Mbare aho yatangiye ubusaseridoti hakaba hari n’ikigo gifasha infubyi, aho bita kwa Papa.

Steven Mutangana/ umusomyi wa Kigali Today

Ibitekerezo   ( 2 )

@Mr ELias, ntabwo bagizwe abahire abuhwo ni abatagatifu!

Mr Voice yanditse ku itariki ya: 28-04-2014  →  Musubize

NI BYIZAKO PAPA JEAN PAUL II NA JEAN XXIII KO BABAGIZE
ABAHIRE KUKO BOMBI BAKOZE IBINTU BYASHIMISHIJE BENSHI
KANDI KU BW UMWIHARIKO JEAN PAUL II WE AKABA YARAGEZE NIWACU MU RWA GASABO TWARAMWAKIRIYE NDABYIBUKA TUGIRA RENCONTRE DU PAPE AVEC LES INTELLECTUELS KULI STADE I NYAMIRAMBO BYARI BYIZA CYANE NUMUGISHA YADUHAYE UMUNTU YUMVAGA ANEZEREWE KANDI NAWE BYARI BIMUSHMISHIJE ATUGANIRIZA
UBWO RERO WE NA MUGENZI BE NABABWIRA NGO REQUIEM IN PACEM.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 27-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka