Yishimira jumelage n’igihugu cy’Ububirigi yamubashishije kwiga
Uwera Marcelline wo mu Murenge wa Rusatira yishimira jumelage (ubufatanye) bw’umurenge avukamo n’igihugu cy’Ububirigi kuko bwamubashishije kurangiza amashuri yisumbuye na kaminuza, none ubu ni umwarimukazi mu rwunge rw’amashuri Kacyiru II.
Uwera uvuga ko avuka mu muryango ukennye ngo amaze gutsinda ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, yahawe kwiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Kiruhura. Icyo gihe ababyeyi be bagurishije inka bari bafite, bamugurira ibikoresho yari akeneye ndetse bamutangira n’amafaranga y’ishuri.
Kubera ko nta mutungo wundi wavaho amafaranga agaragara ababyeyi bari bafite, nyuma yaho yagiye abona amafaranga y’ishuri bimugoye cyane ku buryo akenshi yabaga ari mu rugo, bamwirukanye.
Uwera ati “hari igihe banyirukanaga, ngataha nkahinga ibishyimbo, byamara kuba ururabo nkabigurisha nkasubira ku ishuri”.
Arangije umwaka wa gatatu yabashije gutsinda ikizamini cya Leta maze ahabwa umwanya mu Rwunge rw’amashuri rw’i Shyogwe. Mu gihe yabonaga ko kwiga bitakimukundiye, bamurangiye kwiyambaza jumelage umurenge akomokamo wa Rusatira ufitanye na komini ya Ganshoren yo mu Bubirigi nuko batangira kumufasha kwiga.

Uwera ati “ibikoresho n’amafaranga bampaga byari bihagije ku buryo nasaguriragaho na barumuna banjye. Naje kurangiza amashuri maze mbona buruse ya Leta muri KIE, ariko ntibyababujije gukomeza kumfasha. Aho bahagarikiye buruse ku banyeshuri benshi, nari ngeze mu mwaka wa 4, maze bampa inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 328 kugira ngo mbashe kwandika igitabo. Ubu natangiye kuyishyura”.
Mu rwego rwo kugaragaza ishimwe afitiye igihugu cy’Ububiligi, Uwera yageneye impano Ambasaderi w’iki gihugu ayimushyikiriza ubwo yari yitabiriye kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ububiligi kuwa 17 Ukwakira 2012.
Uwo munsi, Ambasaderi yanifatanyije n’abaturage bo Mirenge ya Kinazi na Rusatira kwishimira intambwe bamaze gutera bikura mu bukene babikesha ubu bufatanye.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|