Yifuza guhabwa amakuru kuri papa we

Cyuzuzo Aimée wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yifuza uwamuha amakuru kuri papa we kuko atigeze agira amahirwe yo kumumenya.

Ubwo mu murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki ya 3/5/2014, uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Ngoma yamweretse abari bahari nk’uko yari yarabimusabye. Yari kumwe na musaza we.

Cyuzuzo Aimee yifuza uwamuha amakuru kuri papa we.
Cyuzuzo Aimee yifuza uwamuha amakuru kuri papa we.

Impamvu uyu Aimée yifuje ko abari baje kwibuka bababona (we na musaza we), ni uko yatekerezaga ko ahari hari uwababona akabasha kwibuka umubyeyi wabo witwaga Mutabaruka Wellars, wahoze akorera mu mugi wa Butare muri MSF (médecin sans frontière).

Ubwo Jenoside yabaga, ngo MSF yahungishije abandi bakoranaga ariko we yanga kugenda asize umuryango we wabaga i Kigali. Banakeka ko yaba yaraguye muri uyu mugi wa Butare.

Musaza wa Cyuzuzo Aimee.
Musaza wa Cyuzuzo Aimee.

Batangije igikorwa cyo gufasha abakiri bato kumenya ababyeyi batagize amahirwe yo kumenya

Nyuma yo kubona ko abakiri batoya barokotse Jenoside benshi bifuza kumenya uko ababyeyi babo bari bameze nyamara bakaba badafite ababyeyi cyangwa abavandimwe bo kubaha ayo makuru, mu Karere ka Huye biyemeje kwegeranya amafoto ndetse n’andi makuru ashoboka ku bazize Jenoside.

Norbert Mbabazi, Visi perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye, avuga ko uku kwegeranya amafoto n’amakuru ku bazize Jenoside, bizabafasha kutabibagirwa. Agira ati « twifuje gukomeza kwegerana n’abacu, maze dutangira igikorwa twise ‘ifoto yacu, ubwacu’ ».

Norbert Mbabazi, Visi perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye.
Norbert Mbabazi, Visi perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye.

Kugeza ubu ngo bamaze kwegeranya amafoto agera kuri 800. Amakuru aba ayaherekeje ni amazina ya ba nyirayo ndetse n’uko bitwaraga cyangwa bari bameze, bahereye ku makuru bahabwa n’abari babazi.
Ati “ushobora gusanga nk’uwazize Jenoside runaka tumufitiye amakuru wenda avuga ngo yakundaga gutereka umusatsi, yagiraga ubwanwa bwinshi se, n’ibindi n’ibindi.”

Imvano y’iki gitekerezo ngo nta yindi uretse icyifuzo cy’abana benshi biga mu mashuri makuru anyuranye bakundaga kubagezaho icyifuzo cyo kumenya isura y’ababo bishwe mu gihe cya Jenoside, uko bakundaga kwitwara.

Ese aya mafoto ndetse n’amakuru yegeranyijwe azabikwa ate? Yaba azakorwamo igitabo? Norbet ati “Kugeza ubu sindamenya uko nzabigenza. Icyo nahereyeho ni ukwegeranya amafoto ndetse n’amakuru muri mudasobwa, kugira ngo njye mbona igisubizo mpa abakiri batoya igihe baje kumbaza amakuru ku babyeyi no ku bavandimwe babo.”

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

Nsomye iyi nkuru numva bimbabaje cyane ark mwihangane!Nange nakoze muri MSF-Belgique muri icyo gihe!
Sinzi icyo votre Père yakora muri MSF ark mushaka amakuru arambuye mwajya muri prison yo ku Karubanda mukabaririza uwita Andrè uhafungiye. Ashobora wenda no kutamumenya kuko twari benshi ark wenda mbonye ifoto namumenya nkaba nababariza hano muri Belgique kuko nigeze no kubonana nuwari udukuriye kuri MSF siège en Belgique.Yari chauffeur muri MSF wenda yamumenya.
Mugumye mwihangane kandi!

Butera yanditse ku itariki ya: 4-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka