Yemeza ko Padiri Ubald yamukijije ijisho yari arwaye imyaka 17

Umusore witwa Kavejuru ahamya ko yakize uburwayi bw’ijisho yari afite kuva mu mwaka wa1995 kugera mu mwaka wa 2012 abikesheje amasengesho ya Padiri Ubald Rugirangoga wo muri Paruwasi wa Mushaka mu karere ka Rusizi.

Kavejuru avuga ko ngo nta bitaro byitwa ngo birakomeye atagezeho mu Rwanda ku buryo ngo n’abaganga benshi bari bamaze kumumenya ariko ngo bageze aho bamusezerera bamubwira ko uburwayi bwe butari ubwo gukira kuko ngo muri iryo jisho basanzemo uburwayi bwa kanseri.

Padiri Ubald Rugirangoga afite impano zitandukanye.
Padiri Ubald Rugirangoga afite impano zitandukanye.

Nyuma yaho ngo yaje guhura n’igitangaza atazibagirwa yitabira amasengesho ya Padiri Ubald Rugirangoga akimusengera amubwira ko ngo azakira kandi amwizezabko agiye kujya amusengera buri gihe uko agiye gusenga maze nyuma y’iminsi mike uburibwe bw’ijisho rya Kavejuru bwarashize ndetse ubu ngo yamaze gukira neza.

Ahantu hose Kavejura ageze avuga ubuhamya bwe ashima Imana yahaye Padiri Ubald Rugirangoga impano yo gukiza indwara zananiranye kuvurwa. Uyu mupadiri kandi ashimwa ku bintu bitandukanye mu karere ka Rusizi aho ari n’umuhuza w’abantu bakoze Jenoside n’abiciwe imiryango.

Abakirisitu batandukanye bitabiriye isengesho rya Padiri Ubald Rugirangoga.
Abakirisitu batandukanye bitabiriye isengesho rya Padiri Ubald Rugirangoga.

Icyo gikorwa yagitangije muri paruwasi ya Mushaka ndetse kugeza ubu imiryango 140 imaze gusaba imbabazi abo bahemukiye kandi bakaba babanye neza; abenshi mu baturage bavuga ko uyu mupadiri adasanzwe kuko ngo afite impano zikomeye muri we.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 15 )

nifuza nange kuzabona uyu mukozi w’IMANA amaso yange akamwibona.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

nifuza nange kuzabona uyu mukozi w’IMANA amaso yange akamwibona.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

Njye nzi neza icyo isengesho ryo gukiza indwara riyoborwa na Ubald rivuze.Nabonye igitangaza cyanjye,nakize Allergies aux accariens.Dufite ubuhamya bw’ibyo Yezu akora,binyuze mu mpano zinyuranye yahaye abo yazigeneye,kandi ikuzo rye nta wundi uzaryitirirwa.Mu by’umwuka ibikubaka bikagufasha ntugatekereze ko ari byo byubaka abandi,kandi ibyo utumva utanemera ntugatekereze ko nta shingiro bifite ku bo bireba.Hanyuma ngo ku isi nzimausigare wumva ko ari wowe ufite ukuri n’ubwenge byuzuye.Kuri njye Binyuriye muri Ubald Yezu ubwe arakora,yankozeho naramubonye kdi naramwumvise.Mu kwizera nawe uzagerageze.

Damascene yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

Njye nzi neza icyo isengesho ryo gukiza indwara riyoborwa na Ubald rivuze.Nabonye igitangaza cyanjye,nakize Allergies aux accariens.Dufite ubuhamya bw’ibyo Yezu akora,binyuze mu mpano zinyuranye yahaye abo yazigeneye,kandi ikuzo rye nta wundi uzaryitirirwa.

Damascene yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

ariko abahakanyi bamaze kabri koko,umuntu utemera imana azagumana umutwaro we w’ububabare kandi awupfane,abo se bahakana ko padiri ubalidi akiza ,bazemera bate imana itagaragara ,kandi batemera abahanuzi yatumwe?ngaho da,njye sindi kumwe namwe kuko nigiriye no gusengera ikibeho nkurayo igitangaza sur place.burya ukwemera niyo base ya byose

imbwa yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Niko Kanakuze we, na Sylvere,ko muguga ngo Yezu niwe wakijije uriya muntu ijisho ibyo mubikurahe? Kuki mudasoma ijambo ry’Imana. Nibyo Yezu arakiza rwose, gusa kuri uriya muhugu ni Ubald wamukijije. uzasome Matayo 10:8, muzabona ko Yezu aha ububasha bwose umuntu bwo kugenda agakiza indwara mu izina rya Yesu.

John yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

yezu niwe ukiza! kandi impano n’ingabire bye abiha abo yishakiye kugira ngo bagaragaze ibitangaza bye.Naho iby’impunzi ziva TZ,mwibuke ko na Yezu yahungiye mu Misiri kandi yababajwe n’abantu bakamwica ariko akazuka ku munsi wa gatatu. Ingoma ye si iya hano mu isi.

sylvere Chris yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Imana imwongerere imbaraga , kandi izamuhe ijuru.

joselyne yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Nonese ibyo kuvuga ko ari Yezu ukiza abantu babivuga barabikura he? Njye nziko yabwiye abantu ngo bagende bakize abarwayi, bazure abapfuye kuko bahawe kubuntu bityo nabo nibatange ku bundi. Matayo 10:8.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Ndashimira Imana yankijije umutwe utarakiraga kandi narimaranye igihe kirekire narazengurutse mu maavuriro menshi, nkaba narakiriye mu isengesho rya Padiri Ubald.Imana yamuhaye impano ikomeye cyane kandi igumye imwongerere.

Arial yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Ni iki kikwemeza ko ari Imana imuha ubwo bubasha. Ko Bibilia ivuga ko mu minsi ya nyuma hazakorwa ibitangaza n’ abiyitirira izina rya Yesu!

mafene yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

uwo mupadiri nubundi asanzwe asengera abantu bagakira. Imana ikomeze imuhe imbaraga zo gukiza

Innocent NSHIMIYIMANA yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka