Yavuye mu Bwongereza aza mu Rwanda gufasha ababaswe n’imikino y’amahirwe

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Werurwe, bimwe mu bigo by’itangazamakuru bikomeye ku Isi byatangaje inkuru ivuga ku rubyiruko rw’Abanyarwanda, rwabaswe no gutega mu mikino y’amahirwe, ibizwi cyane nka ‘betting’.

Adam Bradford
Adam Bradford

Uru rubyiruko rwisanga rugomba gufata umwanzuro nyuma yo kubona imibereho yarwo iri kurushaho kuba mibi, kuko amikoro yose baba bayamariye mu gutega.

Iyi mikino igera n’aho ituma bamwe bamariramo nk’amafaranga y’ishuri, ay’ubukode bw’inzu cyangwa ubwizigame bwose, kubera gushaka gukira vuba ariko amahirwe ntabasekere, ahubwo ugasanga benshi birangira bisanze mu gihombo gikabije, kugeza ku rwego hari n’abatekereza kwiyambura ubuzima.

Munyabugingo Emery wiga muri kaminuza, ni umwe mu bigeze gushyira amafaranga yagombaga kwishyura ishuri yose mu gutega, birangira abuze intama n’ibyuma.

Yagize ati “Umwaka ushize muri Nzeri nateze kimwe cya kabiri cy’amafaranga yanjye y’ishuri, mu mikino inyuranye nizeye ko nzayagaruza. Ariko umwe mu mikino ine ntiwagenze nk’uko nabishakaga”.

Yongeyeho ati “Naratsinzwe! Nongeye gushyiramo amafaranga yari asigaye nizeye kugaruza ibyo nari maze gutakaza; uko ni ko nayamaze yose. Sinashoboraga kubibwira ababyeyi banjye ariko amaherezo naje kubabwiza ukuri”.

Ububata bwo gukina imikino y’amahirwe rwose ni ikibazo gikomeye, kandi ikibabaje kurushaho ni uko abayikina bagenda bangirika bucece, bagatinya kuvuga ko barushaho kugenda baba imbata zabyo.

Iki ni cyo cyahagurukije Adam Bradford w’imyaka 30 y’amavuko. Ni Rwiyemezamirimo w’Umwongereza wiyemeje gutangiza gahunda yo gufasha kurwanya ububata bwo gutega; ikintu benshi batazi ko ari ikibazo gikomeye.

Ubwo Bradford yari afite imyaka 21, yiyemeje gukemura ikibazo cy’umwenda w’ibihumbi 500 by’ama-Euro se umubyara yari amaze kugeramo kubera gutega ariko bitazwi. Nyuma nibwo yaje kubaka gahunda ya mudasobwa (Application) yafasha abantu bafite ibibazo byo kubatwa no gutega nka se. Yayise ‘BetProtect’.

Amaze kwigira ku byo yiboneye, Bradford wanigeze gutsindira igihembo cy’umunyempano ukiri muto cy’Umwamikazi, yiyemeje kurushaho kumenyekanisha ibijyanye no kurwanya ububata mu gutega. Uko, ni na ko yerekeje mu Rwanda.

Urubyiruko ruri mu babaswe n'imikino y'amahirwe
Urubyiruko ruri mu babaswe n’imikino y’amahirwe

Ubwo yari akiri muto, Bradford yamenye ko ubwo se yari yarabaswe yigeze gufungwa azira kwiba sebuja ibihumbi 50 by’ama-Euro.

Iyi gahunda ya mudasobwa ya ‘BetProtect’ amaze kuyubaka neza, yaje kuyigurisha n’ikompanyi mpuzamahanga yitwa ‘Crucial Compliance’ ikomeye mu bijyanye no gutega. Amafaranga bamuhaye ni yo yifashisha mu gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ububata mu gutega ku Isi hose, ubu akaba ageze ku mugabane wa Afurika.

Uyu rwiyemezamirimo kandi muri ubwo buryo bwo gufasha urubyiruko kutabatwa, anabahugura ku kuba ba rwiyemezamirimo bafite intego mu rwego rwo gukira neza ubwo bubata.

Gutangira gukorera mu Rwanda

Bradford yizera ko gutangiza ‘BetProtect’ mu Rwanda biziye igihe, cyane cyane mu bice by’icyaro aho gutega byahindutse nk’inzira y’ubusamo yo gukira, bigatuma urubyiruko rushoramo amafaranga yose rubonye.

Yagize ati “Turashaka kubishyira ahagaragara nk’igikoresho cyo kuvura kizatanga ubujyanama mu by’ikoranabuhanga ku bantu bashobora kuba bafite ikibazo. Turimo kandi dukoresha amahuriro hamwe n’amakompanyi yo muri uru rwego, kugira ngo tubafashe gusobanukirwa ukubatwa no gutega”.

Bradford yongeyeho ko mu mezi make ari imbere bazatangiza serivisi mu baturage, ahazaba hagaragaye ibibazo, bibanze mu rubyiruko rwo mu cyaro.

Ese iyi ‘Application’ ikora ite?

Nk’uko nyiri ukuyubaka abitangaza, iyi ‘Application’ igengwa na kompanyi ya ‘Crucial Compliance’, ikaba ikoresha ubwenge bw’ubukorano mu kwitegereza uko umuntu atega harimo igihe n’inshuro bikorwa ndetse n’amafaranga akoreshwa.

Bradford agira ati “Byose bigamije kurinda ububata bwibasira umuntu muri iyo mitekerereze”.

Nk’umuntu watsindiye igihembo cyitiriwe Umwamikazi Elizabeth II, kigenerwa urubyiruko rwabaye indashyikirwa, Bradford yihaye intego yo guhindura Isi ahantu heza, binyuze mu bikorwa mbonezamubano ndetse n’ubugiraneza bwibanda ku gufasha abatitabwaho cyane. Yizera ko hari byinshi byakorwa mu kurwanya ububata bw’imikino y’amahirwe.

Adam Bradford yaje bwa mbere mu Rwanda mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth, CHOGM, mu mwaka ushize. Icyo gihe yahahuriye n’inshuti ye ya kera Emmanuel Nshimiyimana, ukomoka mu Rwanda, baganira ku mahirwe aboneka imbere mu gihugu, ndetse banafatanya gukora ibikorwa bitandukanye biha imbaraga urubyiruko.

Hamwe na hamwe bafasha abatuye mu cyaro kwiga gusoma no kwandika, ndetse babaha ubumenyi bwo kwihangira imirimo hifashishjwe ikoranabuhanga.

Bradford yivugira ko yatangajwe n’ibyo u Rwanda rwakoraga, kandi ko yifuzaga kubigiramo uruhare.

Bradford yatangiye gukorana n'imiryango itandukanye mu rwego rwo kongerera ubushobozi ba rwiyemezamirimo
Bradford yatangiye gukorana n’imiryango itandukanye mu rwego rwo kongerera ubushobozi ba rwiyemezamirimo

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, yagize ati “Nashimishijwe n’ibyo u Rwanda rukora kubera ko twagendaga buri gihe duhanze amaso aho gutanga amahirwe, gushyigikira igisekuru kizaza kandi dushaka guhugura no gutanga inkunga. Hanyuma hari ikintu cyankoze ku mutima, nahise mfata icyemezo mu masaha 48”.

Uyu mugabo yizera ko imyumvire y’u Rwanda ku bari hanze usanga hari aho idahuye n’ukuri, ariko ko Igihugu gifite ejo hazaza heza mu nzego nyinshi, zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi no mu zindi nzego.

Ati “Ntekereza ko Abanyarawanda ari bamwe mu bantu b’imfura ku Isi yose, kandi nagenze henshi! Ni abagwaneza cyane kandi ni inshuti, bashobora gukora buri kimwe cyose kubera wowe”.

Uyu rwiyemezamirimo wavukiye i Sheffield mu Bwongereza, asoza avuga ko hari ibihuha byinshi bivugwa ku Rwanda n’abarutuye, ariko we nk’umuntu wahigereye akaba ahamya ko ari Igihugu yakunze kandi cyiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Naze adufashe betting yaradukenesheje peee

Kwizera yanditse ku itariki ya: 25-04-2023  →  Musubize

Ibyuyu mugabo avuganukuri Hari betting zazengerejebenshi nangendimo kuko ubigerageje rimwe aba abayimbatayabyo cyane cyane urubyiruko mudufashije mu Rwanda imicyinoyamahirwe yavaho burundu ubundi natwetukaruhuka tugatecyereza ibyubaku urwanda

Rukundo jcloude yanditse ku itariki ya: 23-04-2023  →  Musubize

Mwamfasha kubonana na Bradford se ko mukeneye cyane?

Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 22-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka