Yavukiye muri FDLR ariko nta kiza yayibonyemo

Muhindo watashye mu Rwanda tariki 8/9/2015 avuga ko igihe yamaze muri FDLR nta nyungu yayibonyemo, agarutse iwabo mu buzima bushya.

Muhindo Patrick ufite imyaka 19, yavukiye muri FDLR ayikuriramo, ariko ngoiyo asubije amaso inyuma yarataye igihe kinini cy’ubuzima bwe mu mashyamba kandi nta nyungu abona.

“Mu gihe cyose namaze muri FDLR kuva namenya ubwenge ntakiza nigeze mbona uretse intambara n’imihangayiko. Nabuze ababyeyi nkiri muto, sinashoboye kwiga. None ntashye mu gihugu cyanjye kugira ngo nzashobore kwiga.”

Bamwe mu barwanyi bitandukanyije na FDLR batashye mu Rwanda
Bamwe mu barwanyi bitandukanyije na FDLR batashye mu Rwanda

Yari umurwanyi wa FDLR/Foca abana na Col Vumilia n’abandi barwanyi 40 bari mu Bwiza, aho barindiye umutekano abarwanyi ba Segiteri Kanani iyobowe na Gaheza uzwi nka Gen Omega na Col Serge bari muri Masisi.

Muhindo avuga ko yafashe icyemezo cyo kuza mu Rwanda kuko yabonaga ntakiza akura mu mashyamba uretse intambara zidashira zashoboraga no gutwara ubuzima bwe atamenye igihugu cye. Avuga ko n’ubu izo ntambara zigikomeje kuko atashye FDLR yitegura kurasana n’ingabo za Congo Kinshasa.

Muhindo atashye mu Rwanda asanga umuvandimwe we mu murenge wa Busasamana akarere ka Rubavu, ari na we wamushishikarije gutaha amubwira ko mu Rwanda ari heza bitandukanye n’ibyo yigishijwe mu mashyamba yabagamo.

 Abarwanyi ba FDLR batashye mu Rwanda n'imiryango yabo
Abarwanyi ba FDLR batashye mu Rwanda n’imiryango yabo

Nyuma yo gutahuka, Muhindo avuga ko agiye kubaho akoresheje amaboko n’umutwe we, aho guhora ata umwanya mu mashyamba kandi igihugu cye gitekanye kinatera imbere mu bukungu.

Umugambi wa mbere afite ngo ni ukugana ishuri akamenya gusoma no kwandika, ndetse agashobora no kuba yakomeza amashuri makuru na kaminuza, kuko igihe amaze muri FDLR atigeze amenya icyo kugana ishuri ari cyo.

Muhindo yatashye mu Rwanda ari kumwe n’abandi basore 10 bitandukanyije n’umutwe wa FDLR Foca, barimo Hagenimana Jean Claude watashye ava mu Kirunga cya Nyamuragira ahitwa Gitsimbi. Yabaga mu itsinda ryitwa Macab ayobowe na Col Ruhinda uzwi ku izina rya Zolo, nawe wunga mu rya Muhindo ko bataye igihe kinini mu mashyamba.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 8 )

Mubyukuri aba bagabo nubwo bajya mungando ingenga bitekerezo yabo ibashiramo kweli!ubu hagize agakoma ntibakwisasira abantu!

kiboniboni yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Natahe ariko turabizi ko iyo mu mashyamba babigisha ko umututsi ari umwanzi ukomeye

doreen yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Ewana aba nibo barwanyi FDRL ifite? niba bose bameze batya ntagutera igihugu cyacu ingoma ibihumbi.

Kigali yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Ariko se haba habuze nubagira inama koko byibuze ntamuntu numwe mumuryango uba warasigaye mu Rwanda akabagira Inama,yewe nibyo babivuze ukuri koko ngo umugabo arigira yakwibura agapfa, uyu mugabo ubyara Muhindo yaribuze ikibazo nuko yishe n’abana.

kibibi yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Nimwitahire bana b’u Rwanga ibaze kumyaka 19 umuntu akaba atazi gusoma no kwandika, nkuyu mubyeyi koko yahoraga iki abana be, Ngwino ujye mubandi wige uminuze ukorere igihugu cyawe.

karema yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

ARANANIWE NYINE. NATAHE..."NIBAZE" WA MUGANI WA BIKINDI SIMONI MU NDIRIMBO YE!

KONARI yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

mbega abarwanyi mwagiye mureka kubenshya koko abantu nabana ikindi murebe uko bambaye abantu bagiye bareka Nina arinabo mbaciye intege

ndapinze yanditse ku itariki ya: 9-09-2015  →  Musubize

Muhindo??????izina ry’abahunde b’i MASISI....

kazakista yanditse ku itariki ya: 9-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka