Yavukanye ubumuga bwo kutumva no kutavuga bituma ababyeyi be batandukana (ubuhamya)
Mu gitaramo cyiswe ‘Tujyane Mwami’, cyabaye ku nshuro ya mbere ariko kikazajya kiba buri gihembwe, cyateguwe n’abahanzi b’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, barimo James & Daniella, Danny Mutabazi, Josh Ishimwe, Musinga Joe, ndetse na True Promises cyabereye kuri Dove Hotel ku Gisozi, ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023, umusore witwa Uwizeyimana Jean d’Amour yatanze ubuhamya bw’uko yavukanye ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bigatuma ababyeyi be bananirwa kwihanganira gukomeza kubana, baratandukana kuko ngo babyaye umwana usa n’utandukanye n’abandi.
Uwizeyimana avuga ko yavutse ari umwana w’imfura mu muryango. Nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye kubera ubwo bumuga yavukanye, nyina ngo yakomeje gukora uko ashoboye aramurera ariga agera mu wa Kane w’amashuri yisumbuye, ubu akaba akeneye ubufasha bwo kugira ngo akomeze amashuri ye.
Yagize ati “Mbanje kubashimira mwese ko mwemeye ko nanjye mbona umwanya wo kuba mpagaze ahangaha, Imana ibahe umugisha. Mu by’ukuri njyewe uhagaze aha, navukiye mu muryango, mvuka ndi umwana wa mbere, mvuka ntumva sinavuge, ariko mu kuvuka kwanjye, haje kubaho ikibazo cy’uko ababyeyi banjye batandukana kubera ko nari mvutse nsa nk’aho ntameze nk’abandi kuko sinumvaga, sinanavugaga, papa wanjye biza kuba ngombwa ko atandukana na mama kubera njyewe. Ariko nshima Imana kuba nkiriho.”
“Mu by’ukuri ntabwo biba byoroshye, ndanashima Imana ko hari abantu bakeya muri mwebwe, bamaze kumenya Yesu babasha kutwumva, bakabasha kutwakira uko turi, iyo akaba ari imwe mu mpamvu mpagaze ahangaha, kandi ndashima Imana ko yambabariye nkaba nanjye naramenye Yesu. Biragoye cyane kuba umuntu avuka atumva ntanavuge, yagera muri sosiyete nabwo bigasa nk’aho bibaye ibibazo, bikaba imbogamizi, ariko ndashima Imana ko yabashije kubana nanjye ikanyitaho. Natangiye amashuri nk’abandi bana, Mama yakoze uko ashoboye nubwo bitakunze ko agumana na Papa, ariko Mama yaranyitangiye, nkaba nshima Imana cyane. Ababyeyi b’Abamama bari hano Imana ijye ibaha umugisha.”
“Narize, ariko ngeze mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye ncika intege, numva birakomeya kubera ikibazo nari nahuye na cyo cyo kubura amafaranga y’ishuri. Biranababaje cyane, kuko njyewe nagiye gutanga ikibazo cyanjye muri Leta mbabwira uko bimeze kugira ngo mbashe kubona ubufasha, ntibyakunda kubera ko ntabwo twabashaga kumvikana n’abayobozi, nababwiraga mu rurimi mvugamo, ntibabashe kurwumva, ariko nyine bakajya bahora bambwira ngo ejo, ejo, ejo bigahora ari ejo, ariko mu by’ukuri abakozi b’Imana uko mwicaye ahangaha ndabashimira ko Imana ijya ibakoreramo, hakagira n’abandi bantu mufasha kugira ngo na bo babone ubuzima buzima kubera ko mwamenye Yesu”.
Uwizeyimana yakomeje avuga ko ashimira Umubyeyi witwa Mpore, afata nka Papa we, kuko ari we washoboye kubashyira hamwe nk’abafite ubwo bumuga bwo kutumva no kutavuga , akabafasha kumenya Yesu, kuko ubundi ngo byari ibintu bigoye.
Yagize ati “Twebwe mu by’ukuri muri sosiyete yacu byari bigoye cyane kumenya Yesu, cyangwa se kuko wasangaga umuntu umubaza ngo Yesu ni nde, kumva ngo ni Yesu gusa ariko ntumumenye, ariko ubu ndashima Imana ko ubu natwe twamenye agaciro ko kumenya Yesu no kumenya Imana. Ibyo byose byanyuze mu mubyeyi wacu Mpore, Imana imuhe umugisha”.
Uwizeyimana yakomeje avuga ko ashimira umuntu wese ugerageza gukora ikintu cyiza, agira ati, “ Umuntu wese ugerageza gukora icyiza, Imana ijye imuha umugisha, kandi ijye imwagura kandi ihaze kwifuza k’umutima we”.
“Nubwo ndi hano nkaba ntumva kandi sinavuge, ariko ndagira ngo mbabwire ko nubwo ntanabazi mwese, gusa icyo nzi cyo ni uko mbakunda, Imana ibahe umugisha cyane utagabanyije, kuko namaze kumenya agaciro k’urukundo Kristu yadukunze, menya ko uko abantu bose bari, twese turavukana kuko twacunguwe n’amaraso amwe. Ni yo mpamvu nanjye mbakunda, nubwo ntabazi amazina, ariko ndabakunda”.
Uwizeyimana yasoje ashimira abamufashije kubona amafaranga y’ishuri akiga, ashimira ababatekerejeho nk’abantu bafite ubumuga bakabafasha, abasabira umugisha.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
IMANA itarobanura kubutoni Ibagirire neza kd Abo bene data babafashije IMANA yo mw’Ijuru ibahe Umugisha, Uyu munyamakuru nawe Uri kubavuganira, IMANA imuhe Umugisha mw’Itangaza Makururye. Nkumukozi w’Imana
Musabiye Umugisha.