Yatowe ku mupaka wa Cyanika none inkomoko ye yarayoberanye
Umwana witwa Shukuru uri mu kigero cy’imyaka itandatu y’amavuko, yatowe ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda uri mu Cyanika mu karere ka Burera tariki 19/02/2013 ariko inkomoko ye ntiramenyekana kuko adasobanura neza aho yaturutse.
Nubwo avuga ururimi rumeze nk’Ikinyarwanda, kumenya aho akomoka ndetse n’uburyo yageze ku mupaka wa Cyanika biragoye kuko ntiyemera kuvugisha uwo ariwe wese kandi n’iyo avuze avuga amazina y’ahantu hatandukakanye akomoka, ho muri Uganda.
Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yavuganaga na Shukuru nyuma yo kumwinginga cyane, yamutangarije ko iwabo hitwa Kamwenge, akarere ko muri Uganda y’iburengerazuba. Yongeye kandi amubwira ko anakomoka ahitwa Bunyove.
Shukuru avuga ko afite ababyeyi bombi: ise umubyara ngo yitwa Nizeye naho nyina yitwa Ndumva. Akomeza avuka ko avukana n’abana batatu aribo Neza, Roger na Ruth.
Shukuru avuga ko yageze ku mupaka wa Cyanika, atwawe n’imodoka adasobanura neza ubwoko bwayo. Ntanasobanura neza aho yari avuye ndetse n’aho yari agiye kuko avuga ko yasabye “lift” umuntu ashaka ko amugeza iwabo Kamwenge.
Ngo uwari umutwaye yageze ku mupaka wa Cyanika amubwira kuva mu modoka. Nibwo yahise atakara aho ngaho abashinzwe umutakano baramutora naho imodoka yo irikomereza.
Bamwe mu Banyaburera bazi ibice byo muri Kongo ndetse no muri Uganda bituriye u Rwanda, bemeza ko Shukuru ashobora kuba ari impunzi yo muri Kongo, bagendeye ku rurimi avuga ndetse n’uburyo avuga aho aturuka.
Babyemeza bavuga ko mu karere ka Kamwenge muri Uganda hari inkambi y’impunzi z’Abanyekongo. Impunzi zijyanwa muri iyo nkambi ziba ziturutse mu yindi nkambi y’agateganyo ya Nyakabande iri mu karere ka Kisoro, muri Uganda, hafi ya Kongo.

Ikindi ngo ni uko bitashoboka kuba Shukuru avuka i Kamwenge akaba avuga ururimi rusa nk’Ikinyarwanda kandi Abanya-Uganda bakomoka muri ako gace batavuga urwo rurimi.
Shukuru akeneye ubufasha kuko nta kindi kintu afite uretse imyenda yambaye nayo ishaje kandi ifite umwanda.
Bikunze kubaho
Nkanika Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, avuga ko bakunze gutora abana ku mupaka wa Cyanika nk’abo bakarangisha bakazabona iwabo, abatabonye iwabo bakarerwa na ba “Malayika Murinzi” bo muri Cyanika.
Nkanika avuga ko bamaze gutora abana benshi ariko babiri mu bo bamaze gutora babuze iwabo. Ubu barerwa na “Malayika Murinzi”. Batowe bakiri bato cyane ariko ubu umwe amaze kugira imyaka ine n’aho undi itanu.
Akomeza avuga ko Shukuru, bari gushakisha inkomoko ye neza kugira azashyikirizwe ababyeyi be kuko avuga ko abafite.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|