Yatanze abandi ku biro by’itora ahembwa radiyo
Serafine Mukandekezi yahembwe iradiyo kuko yageze ku biro by’itora saa saba z’ijoro, akaba uwa mbere mu gutora itegeko nshinga rivuguruye
Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2015, mu murenge wa Kitabi Akarere ka Nyamagabe, abaturage bazindukiye mu gikorwa cyo gutora itegeko nshinga rivuguruye, aho mu murenge wa Kitabi, akagari ka Kagano, saa yine bari bageze ku gigero cya 98%, aho na bamwe bahageze saa saba z’ijoro.
Umukecuru Cerafine Mukandekezi wageze ku biro by’itora bya site ya Kitabi saa z’ijoro yatangaje ko ntacyari kumubuza kuzinduka kuko mu gihugu hari umutekano.
Yagize ati “Ni ubwa gatatu ntoye, ntoye gatatu kose nzinduka ariko uyu munsi nishimye kuko ariho bampembye, nageze hano saa saba z’ijoro nari nizeye umutekano kuko ntacyo nari kuba.”
Uyu mukecuru yakomeje avuga ko nyuma yo guhembwa iradiyo agiye kujya akurikirana amakuru yo mu Rwanda no mu mahanga.
Yagize ati “ Iyi radiyo izajya imbwira ibyo ntari nzi ari ibyo mu gihugu ari ibyo mu mahanga, mbese ibyo nshatse kumenya byose.”
Muri uyu murenge wa Kitabi by’umwihariko kuri site ya Kitabi, abaturage bakaba bari bazindutse aho banisabiye ko amatora yajya atangira kare kuko bazinduka nkuko Celestin Nyekabahizi umukorerabushake uhagarariye iyi site yabitangaje.
Yagize ati “Saa kumi n’imwe abaturage benshi bari bamaze kuhagera urabona ko ubu dusa nkaho dusoje, ahubwo ikibazo twagize ni uko abaturage badusabye ko twajya tuzinduka byibuza amatora agatangira saa kumi n’ebyiri.”
Abaturage bagera kuri batanu akaba aribo bahawe amaradiyo n’umurenge wa Kitabi ku bufatanye n’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|