Yatangajwe n’uko Abanyarwanda babanye, yiyemeza kuba Umunyarwanda

Si benshi bashobora kumva ibibazo n’amakuba byagwiriye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize abarenga Miliyoni bishwe, ngo babyakire biboroheye, kubera ubugome bw’indengakamere yakoranywe.

Matt Miller avuga ko yatunguwe no kubona uko Abanyarwanda babanye, bituma yiyemeza kuba Umunyarwanda
Matt Miller avuga ko yatunguwe no kubona uko Abanyarwanda babanye, bituma yiyemeza kuba Umunyarwanda

Ibi ni na byo byabaye kuri Matt Miller ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yageraga mu Rwanda bwa mbere mu myaka 13 ishize, agatungurwa no kubona uko Abanyarwanda babanye nyuma y’amateka mabi yaranze u Rwanda mu 1994, yari amaze kumva no gusoma.

Matt Miller utuye mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, avuga ko yatunguwe no kumva ko abantu biciwe abavandimwe n’inshuti mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, barashoboye gutanga imbabazi ku babiciye bakaba babanye neza nta kibazo.

Ati “Hari ibintu byinshi nkundira Abanyarwanda n’u Rwanda, abantu bose bazi amateka akomeye y’u Rwanda, ariko nabonye abantu bashobora guha imbabazi abandi, ubumwe bw’Abanyarwanda ni ikintu gikomeye cyane, ni igitangaza, byatumye mbakunda cyane.”

Arongera ati “Ikindi nkundira abayobozi b’u Rwanda, ni abayobozi bagira ukuri. Maze imyaka 13 ntabwo nigeze ngira ikibazo cya ruswa mu Rwanda. Iyo uhaye abayobozi amafaranga yo gufasha abantu barabikora, kuko nkunda gukorana n’Umurenge wacu wa Kimonyi mu gufasha abatishoboye, kandi ntanga amafaranga nizeye ko abayobozi bayakoresha mu gufasha abantu, ndabikunda.”

Guhabwa ubwenegihugu ni kimwe mu byo Matt Miller avuga ko byamushimishije bigatuma arushaho kwisanzura
Guhabwa ubwenegihugu ni kimwe mu byo Matt Miller avuga ko byamushimishije bigatuma arushaho kwisanzura

Matt Miller avuga ko yakunze akananyurwa n’uburyo nyuma y’uko u Rwanda rumaze kubaka umutekano warwo uhamye, rwiyemeje no kujya kuwutanga hanze yarwo.

Ati “Nkunda gahunda yo gufasha ibindi bihugu muri Afurika. Abanyarwanda bagiye muri Sudani y’Epfo, Mozambique, Santarafurika, gufasha kugarura umutekano. Dufite umutekano hano mu Rwanda kandi Abanyarwanda babasha gufasha ibindi bihugu kubona umutekano, byaranshimishije cyane.”

Ibi bikorwa n’ibindi birimo Umuganda rusange ni kimwe mu byatumye Matt Miller asaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, nyuma yo kubona ko yujuje ibisabwa, Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rukabumuha.

Ati “Nashatse ko abantu bose bamenya ko natashye nageze iwacu hano mu Rwanda. Impamvu nahisemo kuba Umunyarwanda ni politiki ya Leta y’ubumwe, n’umutekano kuko hari ahantu henshi muri Afurika umuntu ashobora gutura ariko afite ubwoba buri gihe ko ibisambo cyangwa ibindi bintu bibi bishobora kumubaho. Twabonye ko dushobora kuhaba kugeza ku rupfu rwacu nta kibazo.”

Ishuri Virunga Valley Academy rya Matt Miller ryigaho abanyeshuri 175 barimo abarenga 90% b'Abanyarwanda
Ishuri Virunga Valley Academy rya Matt Miller ryigaho abanyeshuri 175 barimo abarenga 90% b’Abanyarwanda

Uyu mugabo afite ishuri ribanza ryitwa Virunga Valley Academy ryigamo abanyeshuri 175, abagera kuri 90% muri bo bakaba ari Abanyarwanda barimo n’abishyurirwa, amasomo akaba atangwa hagendewe kuri porogaramu yo muri Amerika.

Imwe mu mishinga Matt Miller ateganya gukora mu bihe bya vuba, ni ukubaka Guest House hafi y’i Kiyaga cya Burera, bakagira n’ibindi bikorwa bitanga imirimo birimo inzu zicuruza ikawa, byose bitanga imirimo ku Banyarwanda.

Kuva mu 2009 kugeza ubu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rumaze gutanga ubwenegihugu Nyarwanda ku bantu barenga 1,200 baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Itegeko Ngenga ryo ku wa 16 Nyakanga 2021 rigenga ubwenegihugu Nyarwanda risimbura iryo ku wa 25 Nyakanga 2008, rigaragaza ko abanyamahanga bashaka kuba Abanyarwanda ku mpamvu zirimo ishoramari, impano z’umwihariko zikenewe mu gihugu, icyubahiro, n’ibindi, bashobora kubusaba bakabuhabwa.

Uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda agira uburenganzira n’inshingano nk’iby’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, cyeretse iyo amategeko abiteganya ukundi.

Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa bushobora no kwamburwa kubera impamvu zirimo kuba uwabuhawe yarabubonye akoresheje amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma, cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose no kuba uwabuhawe yabusabye agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda.

Icyakora, kwamburwa ubwenegihugu Nyarwanda butangwa ntibyemewe iyo bishobora gutuma ubwamburwa aba umuntu udafite ubwenegihugu.

Matt n'abagize umuryango we bavuga ko iyo bari mu Rwanda bumva batuje kandi batekanye
Matt n’abagize umuryango we bavuga ko iyo bari mu Rwanda bumva batuje kandi batekanye

Inkuru bijyanye:

Guhabwa ubwenegihugu Nyarwanda byatumye barushaho kwisanzura

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka