Guhabwa ubwenegihugu Nyarwanda byatumye barushaho kwisanzura
Bamwe mu banyamahanga bamaze guhabwa ubwenegihugu Nyarwanda, bavuga ko kubuhabwa byatumye barushaho kwisanzura bitandukanye na mbere batarabuhabwa, birushaho kubafasha gukora ibikorwa byabo nk’abenegihugu nta bindi byangombwa basabwa.
Kuva mu 2009 kugeza ubu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rumaze gutanga ubwenegihugu Nyarwanda ku bantu barenga 1200 baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Itegeko Ngenga ryo ku wa ku wa 16 Nyakanga 2021 rigenga ubwenegihugu Nyarwanda risimbura iryo ku wa 25 Nyakanga 2008, rigaragaza ko abanyamahanga bashaka kuba Abanyarwanda ku mpamvu zirimo ishoramari, impano z’umwihariko zikenewe mu gihugu, icyubahiro n’ibindi, bashobora kubusaba bakabuhabwa.
Uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda agira uburenganzira n’inshingano nk’iby’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, cyeretse iyo amategeko abiteganya ukundi.
Mu gushaka kumenya uko bamwe mu bahawe ubwenegihugu babayeho n’icyo byabafashije nyuma yo kubuhabwa, Kigali Today yaganiriye na bamwe muri bo, bayitangariza byinshi birimo no kuba bararushijeho kwisanzura kuko ubu mu Rwanda ari iwabo.
Eugene Anangwe ni umwe mu bahawe ubwenegihugu nyuma y’imyaka 16 yari amaze atuye anakorera mu Rwanda nk’umunyamahanga, avuga ko kubuhabwa yabyakiriye neza, kubera ko bimufasha kudakomeza kureberwa mu ishusho y’umunyamahanga, bikamuha inshingano no kugira uruhare mu guteza imbere Igihugu nk’umwenegihugu.
Uyu mugabo ukora mu rwego rw’Itangazamakuru, avuga zimwe mu mpamvu zatumye ahitamo gusaba ubwenegihugu Nyarwanda, uretse kuba yarashakanye n’umunyarwandakazi ariko yanashimishijwe n’umutekano n’ubuyobozi bwiza, byatumye kugeza ubu mu Rwanda ari hamwe mu hantu hake umuntu ashobora gukora ibye atekanye kandi atuje.
Ati “Ikintu cyatumye nsaba ubwenegihugu ni uko nashakaga ko nanjye najya mvuga ko iki ari Igihugu cyanjye, Perezida Kagame ari Perezida wanjye, ibintu bibera mu Rwanda ndabyishimiye kandi mfite umusanzu ndimo gutanga, ni ukuvuga ubu ndi Umunyarwanda wa nyawe.”
Yungamo ati “Iyo udafite ubwenegihugu ntabwo ushobora kubona uko ukora ubucuruzi bukenera gusaba inguzanyo izishyurwa mu gihe kirekire, iyo uri umushoramari ukeneye inguzanyo nk’iyo ntabwo wayibona kuko wemererwa iyishyurwa mu gihe gito, ijyanye n’igihe icyemezo cyo gukorera mu gihugu kizarangirira, bigatuma udashobora gukora ubucuruzi bwawe neza uko wabishakaga, kugira ngo uteze imbere Igihugu cyangwa ugafasha abandi.”
Anangwe wari usanganywe ubwenegihugu bwo muri Kenya, kuri ubu afite ikigo gifasha kongerera no gutanga ubumenyi abakora cyangwa abashaka gukora umwuga w’itangazamakuru, banabafasha gukora inkuru zerekana ibyiza Igihugu kimaze kugeraho, no kuba bamwe mu bagerageza kuba mu bashobora gushaka ibisubizo ku bitagenda neza.
Umuyobozi mukuru w’ishuri Virunga Valley Academy riherereye mu Karere ka Musanze, Matt Miller, ni Umunyamerika umaze igihe kigera ku myaka 13 aba mu Rwanda. Avuga ko kubona ubwenegihugu Nyarwanda ari kimwe mu bintu yakiriye neza cyane, kubera ko ubuzima bwe n’ibyo afite byose ari u Rwanda.
Ati “Nashatse ko abantu bose bamenya ko natashye nageze iwacu hano mu Rwanda. Impamvu nahisemo kuba Umunyarwanda ni politiki ya Leta yo gufasha abantu, iy’ubumwe, umutekano cyane cyane kuko hari ahantu henshi muri Afurika umuntu ashobora gutura ariko afite ubwoba buri gihe ko ibisambo cyangwa ibindi bintu bibi bishobora kumubaho, ariko mu Rwanda nta kibazo dufite hari umutekano, haratuje kandi ni heza cyane, twabonye ko dushobora kuhaba kugeza ku rupfu rwacu nta kibazo.”
Arongera ati “Kugira ubwenegihugu biramfasha cyane mu bikorwa bitandukanye, kuko nshobora kugura ubutaka, kubera ko umunyamahanga atemerewe kurenza ikibanza kimwe atuyemo, binamfasha mu ngendo zanjye, kuko nshobora kujya mu bihugu by’abaturanyi ntacyo nishyura, kubera ko nk’Abanyamerika bishyura amadorali 100 igihe cyose binjiye muri Tanzania, ariko ubu nshobora kuhagenda nta kibazo.”
Ishuri rya Virunga Valley Academy ryigamo abana 175, abagera kuri 90% muri bo bakaba ari Abanyarwanda barimo n’abishyurirwa, amasomo akaba atangwa hagendewe kuri poroguramu yo muri Amerika.
Imwe mu mishinga Matt Miller ateganya gukora mu bihe bya vuba, ni ukubaka Guest House hafi y’i Kiyaga cya Burera, bakagira n’ibindi bikorwa bitanga imirimo birimo inzu zicuruza ikawa, byose bitanga imirimo ku Banyarwanda.
Umuyobozi ushinzwe serivisi zihabwa abenegihugu, mu rwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka, Jean Damascene Rusanganwa avuga ko impamvu zishingirwaho hatangwa ubwenegihugu ari nyinshi kuko zigera kuri 11.
Ati “Usanga abiganjemo cyane n’abahabwa ubwenegihugu bushingiye ku ishyingirwa, ni bo biganje mu babuhawe benshi, ariko hari n’ababuhawe bishingiye kuba baravukiye mu Rwanda, impamvu bataba benshi cyane ni uko itegeko riteganya ko aba yaravukiye mu Rwanda ku babyeyi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, bigenda bikuramo babandi bavutse ariko ababyeyi badafite uruhushya rwo gutura mu Rwanda byemewe n’amategeko.”
Muri rusange impamvu zishingirwaho mu gusaba cyangwa gutanga ubwenegihugu Nyarwanda butangwa zirimo kuvukira ku butaka bw’u Rwanda, umwana watoraguwe, ishyingirwa, kuba umubyeyi w’umwana utabyaye, inyungu z’Igihugu, ubumenyi cyangwa impano byihariye.
Izindi mpamvu ni ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye, kuba mu Rwanda, icyubahiro, kuba umwimukira no kutagira ubwenegihugu.
Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa bushobora no kwamburwa kubera impamvu zirimo kuba uwabuhawe yarabubonye akoresheje amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma, cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose no kuba uwabuhawe yabusabye agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda.
Icyakora, kwamburwa ubwenegihugu Nyarwanda butangwa ntibyemewe iyo bishobora gutuma ubwamburwa aba umuntu udafite ubwenegihugu.
Inkuru bijyanye:
Yatangajwe n’uko Abanyarwanda babanye, yiyemeza kuba Umunyarwanda
Ohereza igitekerezo
|