Yashyikirijwe ubutaka yari amaze imyaka 16 aburana ashimira Perezida Kagame

Hetegekimana Michel uzungura Ngirira Matayo, yashyikirijwe ubutaka yari amaze imyaka 16 aburana, ashimira Perezida Kagame wamufashije gukemura iki kibazo.

Ku wa 20 Mata 2016 ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bweretse Hategekimana Michel hegitare 30 amaze imyaka 16 asiragiraho, naho abaturage bari babuhawe na bo berekwa ahandi ho guhinga.

Hategekimana Michel aganira n'abandi baturage abizeza kubabanira neza nyuma yo guhabwa ubutaka bwe.
Hategekimana Michel aganira n’abandi baturage abizeza kubabanira neza nyuma yo guhabwa ubutaka bwe.

Hategekimana Michel yari amaze imyaka 16 asaba guhabwa ubutaka bwa Ngirira Matayo bungana na Hegitare 50, bwari bwarahawe abaturage batahutse 1995 bari barahungiye mu cyahoze ari Zaire 1959.

Uko ari imiryango 67, bagabanyijwe Hegitare 82 harimo 50 zari iza Ngirira na 32 zari iza Leta.

Hategekimana Michel umusimbura wa Ngirira kuva mu 2000 yatsindiye imitungo ya Ngirira irimo hegitare 50 ariko ntiyashobora kuyibona kubera ko abaturage bari bayitujwemo.

Aganira n’ubuyobozi uburyo yasubizwa ubutaka bwa Ngirira Matayo buri mu murenge wa Mudende afitiye ibyangombwa, yashimiye Perezida Kagame n’ubuyobozi bwihutishije ikemurwa ry’ikibazo cye nyuma y’uko akigejeje kuri ku Mukuru w’Igihugu tariki 25 Werurwe 2016 ubwo yasuraga Akarere ka Rubavu mu Murenge wa Mudende.

Abaturage bari mu butaka bwa Ngirira basabwe kubuvamo barabyemera.
Abaturage bari mu butaka bwa Ngirira basabwe kubuvamo barabyemera.

Yagize ati “Ndashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuba ikibazo namugejejeho gishoboye gukemuka vuba.

Ndashimira inzego zihutiye kugikemura, kandi ndizeza abaturage bari mu butaka bwanjye tugiye guturana kuzababanira neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Murenzi Janvier, washyikirije Hategekimana Michel ubutaka bwe, yatangaje ko ashimira Hategekimana Michel ubushake yagize mu kwihutisha kurangiza ikibazo atanga hegitare 20.

Ati “Turashimira Hategekimana Michel wigomwe hegitare 20 yari afitiye ibyangombwa kugira ngo abandi baturage babone aho guhinga, kuko yatumye kurangiza iki kibazo byihuta. Turasaba abaturage baturanye kumubanira neza.”

Ubu ni ubutaka bwagabanyijwe abaturage bakuwe mu mirima ya Ngirira.
Ubu ni ubutaka bwagabanyijwe abaturage bakuwe mu mirima ya Ngirira.

Abaturage bari basanzwe bahinga ubutaka bwa Ngirira bavuga ko ntacyo bapfa na we nubwo bahingaga mu butaka bwe. Ngo bamufata nk’umuvandimwe kandi bazakomeza kumubanira neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birashimishije. 30ha, Genda HE Paul KAGAME urimfura peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee. Ngaho abirirwa bamusebya, nibongere bavuge. Bizavurwe kuri Radio Rwanda, RTV, TV1, Flash FM no muri gahunda za publicite zinyuranye.

BRAVO HIS EXCELENCE INSHUTI Y’ABANYARWANDA. Yewe nuko byamuvuna, twakamusabye akava nka RUBAVU n’amaguru mpaka RUHENGERI agakomeza KIGALI n’amaguru, natwe abaturage tumushyigikiye ku mihanda. Ariko ntacyo azajya adusura tuuuu.

democrate yanditse ku itariki ya: 22-04-2016  →  Musubize

Nyakubahwa H.E Paul kagame erega aho ageze ibyananiranye birakemuka so nabandi bayobozi mukomeze mumwigireho. Imana ijye ikomeza imurinde kuko adufatiye runini.

Dodos yanditse ku itariki ya: 21-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka