Yashimiwe ko yambuye imbunda eshatu abacengezi

Umuturage wo mu Murenge wa Kibangu, Isa Mpozenzi, wari konseye igihe cy’abacengezi yashimiwe ahabwa inka kuko yabashije kwambura imbunda abacengezi.

Yashimwe kuri uyu wa mbere tariki 1 Gashyantare 2016, ubwo hizihizwaga umunsi w’Intwari mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Kibangu, ashyirwa mu cyiciro cy’abarinzi b’igihango mu Karere anemererwa inka y’ishimwe kuko yitanze ubwo abacengezi bayogozaga Ndiza.

Mpozenzi wari Konseye yambuye imbunda eshatu abacengezi na gerenade eshanu ku bw'ishyaka yashishikarizaga abaturage mu kubaha ubuyobozi.
Mpozenzi wari Konseye yambuye imbunda eshatu abacengezi na gerenade eshanu ku bw’ishyaka yashishikarizaga abaturage mu kubaha ubuyobozi.

Mpoze nzi wari Konseye wa Segiteri Kibimba, avuga ko mu 1997/1998 Ndiza (Nyabikenke) yose yari yuzuye abacengezi, ariko arebye uko Leta y’ubumwe yamugiriye icyizere cyo kumugira umunyobozi nyuma ya Jenoside yanze guhara ishema akangurira abaturage kurwanya abacengezi.

Uyu muturage avuga ko yahagurukanaga n’abaturage badashyigikiye ko amaraso akomeza kumeneka maze bagatabara igihugu, kugeza aho yamenyaga amakuru y’aho abacengezi bacumbitse yabatunguraga n’igitero cy’abaturage bakabambura imbunda.

Gen. Mupenzi Uyobora ingabo mu Turere twa Muhanga, Ruhango na Kamonyi yari yitabiriye ibiganiro by'umunsi w'Intwari i Kibangu.
Gen. Mupenzi Uyobora ingabo mu Turere twa Muhanga, Ruhango na Kamonyi yari yitabiriye ibiganiro by’umunsi w’Intwari i Kibangu.

Yagize ati “Ebyiri za mbere twazibambuye aho twari twamenye ko bagiye gutekesha ibyo kurya mu rugo rw’umuturage maze tubagwa gitumo turabagota tubambura imbunda turanababoha tubazana hano ku Murenge.”

Avuga ko ku bufatanye n’abaturage yongeye kwambura abacengezi imbunda imwe na gerenade eshanu, bikaba ari byo bamuhesheje kuba umurinzi w’igihango ari naho ahera asaba n’abandi baturage kurangwa n’ubwitange nk’itwari.

Ati “Kuba intwari ntako bisa cyane mu bihe ubona ubutwari bwawe bukenewe kuko amaraso wanga kuyamenera igihugu imbwa zikayanywera ubusa.”

Intwari z'u Rwanda mu byiciro bitatu zazirikanwe kandi benshi biyemeza gutera ikirenge mu cyazo.
Intwari z’u Rwanda mu byiciro bitatu zazirikanwe kandi benshi biyemeza gutera ikirenge mu cyazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Gasana Celse, avuga ko ku munsi w’Intwari bahisemo kujya mu Misozi ya Ndiza kuko iri mu giturage kandi cyahuye n’ibibazo igihe cy’ubuyobozi bubi.

Ati “Aha Kibangu niho Ubuyobozi bubi bwatanze imbunda zo kwica abatutsi muri 1994, abacengezi bongera kuhatera, ni ngombwa ko tuhaza tukifatanya n’abaturage turwanya ikibi twimakaza ubutwari.”

Umurenge wa Kibangu wohoze ari Komini Nyakabanda mu cyahoze ari Gitarama, kuri Leta y’Abatabazi, ni naho hatangiwe ibiganiro bigamije gushishikariza abaturage gukoresha imbunda bahiga abatutsi mu kwezi kwa Kamena 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka