Yashidutse imodoka iri munsi y’umuhanda kandi atataye ubwenge

Mukandoli Beatrice, agoronome w’umurenge wa Cyungo akarere ka Rulindo, tariki 09/02/2012, yakoze impanuka y’imodoka ku bw’amahirwe ntiyagira icyo aba. Igitangaje ni uko yabaye mu buryo butumvika ndetse na nyiri kuyikora ntabasha gusobanura icyabiteye.

Mukandori yavuze ko yari ajyanye imodoka kuri Base, kugira ngo ayihe umushoferi maze ayijyanye mu igaraje kuyikoresha utuntu duto yari irwaye ariko tutayibuzaga kugenda.

Imodoka yaboneje munsi y'umuhanda
Imodoka yaboneje munsi y’umuhanda

Yagize ati “namanutse ngendera muri kabiri, mfashe feri iranga, nigira inama yo guhita nyizimya, ariko uko nageze munsi y’umuhanda sinkuzi”.

Iyi modoka ifite puraki numero RAB 556 L, yakoze impanuka nyir’ukuyitwara avuga ko nta nzoga yanyoye, nta n’uburwayi yari afite. Abamubonye bavuga ko igituma atumva uko byagenze ari ubwoba bwinshi yahise agira.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 2 )

IHANGANE Mada! Immana Ishimwe cyane kuko wavuyemo uri muzima. Biriya ni ibintu bibaho, ntawe bitabaho, si wowe wa mbere kandi nturi n’uwanyuma. Ikindi kandi usibye abiyahuzi, ibintu nk’ibi ntibishakirwa impamvu k’uwo byabayeho kuko ndahamya neza ko utari urimo kwiyahura!

MUSONI CELESTIN yanditse ku itariki ya: 16-02-2012  →  Musubize

Nta soni koko??? Iriya modoka uko mbibona yakozwe hagati y’umwaka wa 1992 na 1998. Iriya modoka ishobora kuba ifite manual gearbox, ahantu hamanuka gushyiramo vitensi ya 2 byereka na ubuswa bwa Mukandori. Kuba yafashe feri bikanga agahitamo kuzimya nabwo ni ubuswa ndetse bubi cyane kuko iyo imodoka nkiyi izimije, feri ntizikora kandi na steering nayo ntiba igikora uko bikwiye kandi iba ishyobora no kwifunga anti-theft.

Muri make rero, Mukandoli ni umuswa ku modoka, kandi niba anafite permi, turasaba Polisi kuba yakurikirana uburyo iyo permi yayibonye, byaba ngombwa akayamburwa (aho kugirango apfe kandi anasasire abantu... [aha polisi iraba ikoze icyo bita gukumira amakosa...]) kandi bakanakurikirana polisi yamuhaye iyo permi atazi imodoka kuko ashobora kuba yaratanze ruswa.

expert yanditse ku itariki ya: 10-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka