Yashatse kwiyambutsa arohama mu ruzi rw’Akagera

Nkunzumuryango Feston w’imyaka 18 wo mu kagari ka Nasho Umurenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe yarohamye kagera ubwo yageragezaga kwiyambutsa mu bwato.

Uzabakiriho Chrisologue umuturanyi we yatangarije Kigalitoday ko uwo musore yavuye mu rugo ku mugoroba wo kuwa 20 Ukuboza 2015 avuga ko mugenzi we wahinze hakurya y’Akagera ku ruhande rwa Tanzaniya yamwemereye kumuha ibigori ashatse kwambuka ngo ajye kubifata ararohama.

Kwambuka amazi udafite ubumenyi n'ibikoresho byabugenewe ni amakosa
Kwambuka amazi udafite ubumenyi n’ibikoresho byabugenewe ni amakosa

Cyamatare Ndahiro Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nasho avuga ko uwo muhungu yafashe ubwato bw’abarobyi ashaka kwiyambutsa uruzi rw’Akagera atamenyereye gutwara ubwato akimara kurenga amazi y’u Rwanda afashe aya Tanzaniya ubwato buramwubika ararohama.

Yasabye abaturage kwirinda kujya mu mazi batabyemerewe kuko bakunze kuhagirira impanuka.

Ati “Amazi y’Akagera nta muntu ukwiye kuyinjiramo atari umusare, duhora tubibwira abaturage ko ayo mazi yagombye gukoreshwa n’abasare gusa, abaturage kandi buri gihe tubabuza kwambuka ngo bajye guhinga ku ruhande rwa Tanzaniya”.

Avuga ko kuba abaturage bahora bambuka bajya guhinga hakurya y’Akagera bibakururira impanuka mu gihe baba bambuka buri munsi bajya gusura imyaka yabo.

Mu gihe abaturage n’umuryango w’uwo musore bategereje kubona umurambo ngo ushyingurwe,abasare bababwiye ko umuntu wese warohamye umurambo we ugaragara nyuma y’iminsi itatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nanjye ayomazi yaragiye kunyirenza Imana ikinga akaboko.

shilimpaka faustin yanditse ku itariki ya: 23-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka