Yasabitswe n’urumogi bigera aho yumva ko atari ikiyobyabwenge
Hakuzimana Gabriel w’imyaka 25, uzwi ku izina rya Kiwele afungiye muri Gereza ya Cyangugu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bijyanye no kunywa ibiyobyabwenge no kubikwirakwiza.
Uyu musore yemera ko anywa urumogi akanarucuruza ariko akavuga ko atari ikiyobyabwenge kuko iyo yarunyweye agubwa neza ndetse agasobanura ko yafungwa cyangwa yafungurwa azaharanira uburenganzira bw’abanywa urumogi kugeza babubonye.
Uyu musore ubusanzwe ukomoka mu karere ka Rutsiro tariki 13/06/2013 yagaragajwe mu karere ka Nyamasheke nk’urugero rw’umuntu wanyweye ibiyobyabwenge bikagira ubwo bimugira imbata ku buryo atacyumva ko no kubinywa ari amakosa.
Kigali Today yaganiriye n’uyu musore wiyemerera ko anywa urumogi ariko akavuga ko atumvikana n’abarwita ikiyobyabwenge.
Mu mvugo ye, avuga amagambo wumva atyaye kandi nta mususu, ndetse n’ibitekerezo bigiye ku murongo bishimangira akamaro ku kunywa urumogi kuri we n’abasangirangendo be kandi akavuga ko kuba abantu benshi barwamagana ari byo byamuteye gufata umugambi wo kuvuganira abarukoresha ngo kuko yasanze ari benshi kandi baba ahantu hose yageze.
Cyakora iyo umubajije icyo kurunywa bimumariye, agira ati “None se wowe iyo unyweye Fanta wunguka iki?! Ni ibyishimo nyine.”
Uyu musore avuga ko yatangiye kunywa urumogi afite imyaka 7, kugeza ubu muri 2013, akaba amaze imyaka 18 arunywa kandi ngo ntacyo rwigeze rumukoresha kibi muri iyi myaka yose.
Mu magambo ye agira ati “Nararunyweye, naba narunyweye nkumva nta kibazo. Na kwa kundi bavuga ngo ruteza umuntu kurwana cyangwa gutukana, ibyongibyo nta mutima wigeze ubintegeka ahubwo jye nararunywaga nkumva mu mutima wanjye ntekanye mfite amahoro, nkumva ko n’umuntu wamvugisha namuhunga nkigendera… N’umuntu yarantukaga naba narunyweye nkamuhunga nkagenda ariko naba ntarunyweye tugaserera.”

Mu byumweru bibiri bishize ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kagano mu karere ka Nyamasheke rwamuhamije ibyaha bijyanye no kunywa ibiyobyabwenge no kubikwirakwiza, rumukatira igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 nk’uko abivuga.
Icyo impuguke zisobanura ikibazo cye
Rugira Aimée Jerome ni Impuguke mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu (Clinical Psychology) akaba ari Umwarimu muri Kaminuza ya Kibogora ndetse akaba n’Umuganga mu Ishami ry’indwara zo mu mutwe ku Bitaro bya Kibogora.
Yadusobanuriye ko akenshi bene ibi biterwa n’ubwonko bw’umuntu wahuye n’ibibazo by’uruhererekane rw’icyaha, bikamutera inkomanga ku mutima noneho byamara kumubata akabishakira ubusobanuro kugira ngo ajye abikora nta nkomanga afite.
Agira ati “Ubwonko bw’umuntu buvuga kuruta uko twebwe tuvuga. Iyo umuntu ahuye n’ibibazo, cyane cyane ibibazo bigaragara ko ari icyaha, bitera inkomanga ku mutima. Iyo bikomeje kukwizingiraho bikagaruka inshuro nyinshi bisaba ko nyir’ukubikora abishakira ubusobanuro kugira ngo akomeze kubikora nta nkomanga afite.
Umuntu nk’uwo rero uvuga ko asaba uburenganzira bwo kugira ngo akomeze kunywa ibiyobyabwenge biterwa n’icyo bita ‘Dependance’; aba yarabinyweye igihe kirekire akageza ubwo yumva ubuzima bwe bwararundukiye muri icyo kintu.
Iyo hagize umusaba kubireka yumva ubuzima bwe bwaba burangiye. Ntabwo ari uko atazi ko amategeko abihana cyangwa se ko atari bibi ahubwo we yifuza ko abantu bose bakumva ko ibyo bintu byakomeza kubaho kugira ngo yihamire muri uwo muco.”
Rugira yongeraho ko umuntu ugejeje kuri iyi ntera, hari igihe abona abantu bake bakora nk’ibyo akora agahita yiremamo ishusho y’uko abantu benshi babikora.
Iyi mpuguke itanga inama z’uko umuntu wageze kuri uru rwego ashobora kuvurwa agakira mu gihe ahuye n’abahanga mu by’imitekerereze ya muntu ku buryo bajya baganira akazagera ubwo asubira ku murongo. Cyakora ngo bishobora gufata igihe ariko bigashoboka, nk’uko Rugira abivuga.
Uwashingira ku butumwa bw’inzego zitandukanye ndetse n’ibyo abahanga bavuga yakwemeza ko ibiyobyabwenge bishobora guhindura imbata uwabifashe igihe kirekire; bityo agakangurira abantu kubyirinda kuko uwamaze kubyinjiramo biba bigoye kubireka.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
urumogi si ikiyobya bwenge, urumogi numuti uzwi kwisi hose ko ugabanya ubukana bwindwara nka za diabete, cancer nizindi ndwara zinkazi. itabi ryica abantu bagaze 500,000 kumwaka naho inzoga abantu 100,000 kumwaka. kuva urumogi rwatangira gukoreshwa mumwaka wa 2400 mbere yivuka rya yezu, ntago rurahitana numuntu numwe. urumogi ntirugira umuntu imbata, kuko ubushakashatsi bwerekana ko umuntu urukoresha cyane nanone ashobora kurekera kurukoresha ntakibazo bimuteye, kandintirutera umuntu kuba inzanga nkibindi biyobyabwe nge, ahubwo rwongera umuvuduko wimitekerereze nkuko byagaragaye mubarukoresha. urumogi kandi nti rutera abantu ingeso mbi ahubwo iyo usanzwe uzifite ziriyongera nkuko iyo usanzwe ufite ingeso nziza ziyongera. hari byinshi bituma urumogi rutemerwa ariko cyane sukubera ko ari rubi ahubwo nuko ari igihombo kuri kumagovernments henshi na henshi. simvuga ko uyu muhungu arenga, afite icyaha cyo gucuruza ibitemewe gucuruzwa murwanda ariko kuba avuga ko urumogi atari icyiyobyabwenge aravuga ukuri..SOBANUKIRWA
http://www.youtube.com/watch?v=oeC8y19UBt4
arikose uyumutip ntago azi imyaka itanu azavamo yumvise!!!yazigiriya jamaica akagakurutekerayo!!!!
Uyu muntu jye ndabona atari uwo gufungwa ahubwo nuwo kujyana mu bigo bikurikirana abafite ibibazo byo mumutwe
kuba anabyiyemerera ni intambwe,ikindi kuri avuga ko nta kibazo yumva bimutwaye biragaragara ko ari ubujiji kuba atazi ko bimwangiriza ubuzima nafashwe ndetse nabo bagenzi be bose bigishwe bazagaruka ku murongo.Murakoze