Yarinze agira imyaka 68 atarashaka umugore kuko yabaga muri nyakatsi

Nkurikiyinka Fabien, wo mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga, amaze imyaka 68 atarashaka umugore kubera ko yabaga mu nzu ya Nyakatsi, abona ko atari akwiriye kuyishakiramo umugore.

Agira ati « ese ubu nari kuzana umugore nkamuraza muri nyakatsi nayo idafashe, abana ubwo bari gukurira muri nyakatsi nkanjye ntibaruhe nk’uwo narushye !»

Nkurikiyinka ubu yabonye inzu y’ibati yubakiwe n’abakorerabushake b’amatora mu murenge wa Cyeza atuyemo.

Iyi nzu ifite metero 6 z’uburebure n’eshatu z’ubugari, ifite ibyumba bibiri n’uruganiriro. Hasi mu nzu harimo sima y’igiheri, isakajwe amabati, imbere n’inyuma isize umucanga na sima kandi inafite igikari kigizwe n’igikoni n’ubwiherero.

Nkurikiyinka avuga ko nta gahunda yo gushaka afite kubera ko amaze gusaza ariko yishimiye ko yabonye inzu nziza yo kubamo kandi yagaruye icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza.

Abakorera bushake b’amatora bo mu karere ka Muhanga, bubakiye uyu mugabo, baje bunganira igitekerezo cy’abatuye mu murenge wa Cyeza bari basanzwe bashaka gufasha uyu mugabo utaragiraga icumbi kuko yari agituye muri Nyakatsi.

Kugira ngo bahitemo kubakira uyu mugabo bamweretswe n’abaturage baturanye nawe nk’ubabaye kurusha abandi; nk’uko bisobanurwa n’umukozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora ushinzwe uburere mbonera gihugu mu turere twa Kamonyi na Muhanga, Maurice Musoni.

Babanje kumushakira aho kuba maze ubundi bufasha bukazamugeraho mu minsi iri imbere.

Kuva mu mwaka wa 2011, Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo guca nyakatsi. Abakene bafashijwe kubaka bahabwa amabati n’ibindi bikoresho, abishoboye bo bariyubakira ariko haracyari undi mubare muto w’abakiba mu macumbi batari babasha kuzuza amazu yabo.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka