Yarezwe n’inyamaswa none byaramwokamye

Umusore witwa Nsengimana John yananiwe kubana n’abantu abitewe n’imico yatojwe n’inyamanswa z’ishyamba zamureze kuva akiri uruhinja kugeza akuze nyuma yo kujugunywa n’ababyeyi bamwibarutse.

Uwo musore amazina ye ni Nsengimana John yayiswe nyuma yaho atangiye kubana n’abantu ubwo yagezwaga mu Rwanda. Yakuwe mu mashyamba ya Congo n’ingabo z’u Rwanda mu gikorwa ingabo zari zihuriyeho n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zise Umoja Wetu cyari kigamije gusenya umutwe w’inyeshyamba za FDLR.

Agejejwe mu Rwanda yitaweho mu buryo bwose ariko imico ye ikomeza kuba nk’iy’inyamanswa zamureze kuko yurira ibiti nk’inguge agatontoma nk’intare mu ishyamba kandi abana n’abantu. Uwo bahuye wese aramuhutaza mu buryo bwa kinyamaswa akamunogoramo amaso ashaka kuyarya.

Abasirikare bamuvanye muri Congo bazi ko ari impunzi y’Umunyarwanda wahunze. Bamugejeje mu Rwanda bamujyanye mu kigo cyakira inzererezi ariko agezeyo agaragaza imyitwarire idasanzwe bagirango afite ikibazo cyo mu mutwe.

Bakimubonaho iyo myitwarire bamujyanye i Ndera mu bitaro by’abafite indwara zo mu mutwe ariko mu myaka 8 yahabaye yari amaze kunogoramo amaso abantu barenga 48 ashaka kubarya. Kuvuga kwe ni ugutontoma no kugira ubukana nk’ubw’inyamanswa z’ishyamba ashaka kugira uwo aconcoma bunyamanswa.

Kuva tariki 13/02/2012, uwo musore afungiye by’agateganyo muri gereza ya Mpanga iri mu karere ka Nyanza azira icyo cyaha cyo kunogoramo abantu amaso kandi nta kibazo cyo mu mutwe bamubonamo usibye ko yibereye inyamaswa y’inkazi.

Mu nzu ya wenyine afungiwemo yambitswe amapingu ku maguru n’amaboko kugira ngo adasambuka nk’inkende cyangwa akagira uwo anogoramo amaso.

Uretse ko mu bitaro by’i Ndera bamwigishije ururimi ry’Ikinyarwanda ndetse n’indi myitwarire y’abantu, uyu musore akiva muri Congo nta rurimi rwumvika yavugaga. Mu iperereza bamukozeho nta se cyangwa nyina bamenyekanye ndetse nta n’uwa bashije kumenya igihe yavukiye; nk’uko idosiye ye ibigaragaza.

Kuva aho agereye muri gereza ya Mpanga yigishwa kubana n’abandi bantu dore ko aricyo cyamunaniye. Yigishwa no kuvuga kuko ubusanzwe akoresha gutontoma nk’intare cyangwa izindi nyamanswa yagiye abana nazo zitandukanye.; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wa gereza ya Mpanga, Gato Sano Alexis.

Igitangaje ni uko mu minsi mike amaze muri gereza atangiye kugaragaza ibimenyetso byo kuzavamo umuntu muzima kuko yatangiye kwicuza no kwemera ko ibyo yakoze anogoramo amaso abantu ari icyaha.

Yavuze atontoma nk’intare agira ati “ Ibyo nakoze byose ndabisabira imbabazi ariko mama wantaye nkiri uruhinja yarampemukiye kuko niwe wanteye kuba inyamanswa”.

Impuguke mu bumenyi bw’ibyaha n’abanyabyaha (criminology) wigisha amategeko muri INILAK ishami rya Nyanza, Karake Canisius, asobanura ko nta gitangaza ku myifatire ya John kuko aho umuntu yabaye n’abo yabanye bigira uruhare runini mu myitwarire ye muri sosiyete.

Yabisobanuye atya: “umuntu ashobora kuvukira mu muryango w’abantu bakora ibyaha runaka nawe akagira imyitwarire nk’iyabo kimwe n’uko umuntu yavukira mu bantu beza nawe akabigiraho imico myiza.”

Ibyo ngo byitwa differential association biri mu mahame y’umuhanga witwa Edwin byerekana ko umuntu ashobora kuba mubi cyangwa mwiza bitewe naho yakuriye; nk’uko Karake yabisobanuye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

uwo muntu nyamuneka aho azigira kuba nk’abantu baza mufungure rwose nawe si we murakoze

kirenga wilson yanditse ku itariki ya: 26-02-2012  →  Musubize

Iyi nkuru irashimishije cyane!!! Ariko nyikuyemo isomo rikomeye cyane mu buzima. Mbonye ko byose bishoboka kandi ko umuntu ashobora kwanduzwa nabo babana. Ariko ababyeyi nabo bajye birinda guhemukira abana b’impinja babata kuko biriya byabaye kuri John ni ingaruka zo kuba baramutaye. None se murabona abantu badasigaye barutwa n’inyamanswa ibaze kurerwa n’inyamanswa umuntu we byaramunaniye kukurera.

Hagati aho nshimishijwe n’igikorwa ingabo z’u Rwanda zakoze cyo gukura mu ishyamba John none ubu akaba ari mu muryango w’abantu.

Amaherezo FDLR ikomeje kwihishashiha mu mashyamba ya Kongo iatazaha nayo yarabaye nk’inyamanswa bagire batahe kuko nta cyiza cyo kuba mu ishyamba.

Nshimiye uru rubuga inkuru rutanga zifite ubwenge kandi n’inyigisho.

Mukomereze aho kandi turabakunda

OYYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

hiiiiiiiiiiiiiii yanditse ku itariki ya: 24-02-2012  →  Musubize

Mbonye ko Uwiteka Imana ifite Ububasha ( Sinabishidikanyagaho, ariko nongeye kubyibuka cyane).
None se ubu hari utarabona ukuntu umuntu ababwamo n’ umuka w’ ubugingo uruta uw’ inyamaswa?

yanditse ku itariki ya: 24-02-2012  →  Musubize

Mbese yee uyu muntu nta handi aruma uretse guhekenya amaso yanogoye mu bantu cyangwa atinya kubarya bamureba akabanza gukuramo amaso! muzadusobanurize, mutubwirire abahanga bagenzure ibyo bintu batubwire.

Yemwe Imana igira byinshi irebesha amaso! Kandi ga niyo yaremye byose na bose kandi ikababeshaho. Ubwo itamutanze ngo intare zimurye kandi zarabonaga ko ari umuntu, ahubwo ikamurinda kugeza ageze mu bantu, izanamuha ubwenge n’ urukundo by’abantu beza. Abamufasha kuba umuntu nabo Imana ibahe umugisha kandi ibabe hafi kugirango babishobore, kuko ubwenge bwo mu ishuri ubwabwo ntibwahindura umuntu-nyamaswa kuba umuntu. Uwiteka ashimwe kuko ashobora byose, niyo mpamvu niringira ndashidikanya ko izamuha kuba umuntu. Icyakora nitabikora si uko bizaba byayinaniye, ahubwo izaba ishaka kwereka abantu ko ibishatse bahinduka ukundi,kugirango bidutere kwibuka ko Imbabazi zayo arizo ziduha ubumuntu. Imana ibane namwe.

yanditse ku itariki ya: 24-02-2012  →  Musubize

iyi nkuru irimo amakabyankuru atagira uko angana, byinshi mu byo mwanditse ni ibinyoma kuko uyu John ndamuzi kandi ubwo yari i ndera nari mubamukurikirana, for proffessional issues i can’t give any comment about him but please mujye mubanza gukora investigation zihagije mbere yo kwandika cg gutangaza inkuru.

o yanditse ku itariki ya: 24-02-2012  →  Musubize

Titty uri umunyabikabyo cyaneeee pe! wigeze ubona uriya muntu atontoma? gutontoma no kudidimanga ni ibintu 2 bitandukanye wangu!adidimanga kuko aribwo akimenya kuvuga bitewe nuko yamenye ubwenge yirira ku nyama z’intare dore ko arizo babyeyi be azi! ikindi nta mapingu yambaye ku maguru nkuko wabyiboneye ayambaye ku maboko gusa.

utarinze ubaza Individual(Lecturer KARAKE) nawe wize icyo bita Social Environment ko aho umuntu akuriye afata imico yaho!! keep it up Titty uri umunyamakuru mwiza turakwemera tweseeeeeee!!!!!!!!!!!!!!

jose mary yanditse ku itariki ya: 24-02-2012  →  Musubize

uwo mugabo ko nymva atangaje ra! ni igisimba neza neza bizafata indi myaka myinshi kugira ngo abe umuntu tu!

ehhh! yanditse ku itariki ya: 24-02-2012  →  Musubize

Yoweeee, mbega ibyago! Gusa uyu muntu-nyamaswa twamwita ko adafunze, ahubwo arindiwe muri gereza kuko kumufunga bamuhora ko anogora abantu mo amaso kandi abahanga n’amateka bigaragaza ko atari ubuhemu na busa, ahubwo ari imyumvire non coupable ndumva bihabanye na common sense.
Ubwo ari kwiga agafata bimwe mu biyobora abantu, nibakomereze aho. Ariko niba yabifata neza abyigishirijwe ahantu hihariye hatari muri gereza yajyanwayo aho gufungirwa icyaha kitari cyo (kuri we).
Ahubwo mwazatumaze amatsiko mukanatubariza uko byagendekeye abo 48 yanogoyemo amaso.
Ubwo se mu bitaro by’i Ndera, ko ababiyobora bo bakabaye ari bazima kandi barateguriwe gusesengura ibisazi, yanogoyemo amaso abantu 9, 10, 11 agera kuwa 48 bataramutahura bate? Hummm. Go ahead guys, long live K2D.

Adamour yanditse ku itariki ya: 23-02-2012  →  Musubize

Imana yamukuye mu buzima bw’ishyamba izanamufasha kuyadapta muri sosiyete.Ariko birantangaje cyane!

Ngabonziza yanditse ku itariki ya: 23-02-2012  →  Musubize

sha mugira inkuru nziza kabisa.gusa muzadukurikiranire uko bizamugendekera.ese abasirikare bamuzanye bo ntiyabaryaga?

KIHFFD yanditse ku itariki ya: 23-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka