Yaretse kwiga kuko ise na mukase bamwirukanye mu rugo

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo akunze gushishikariza ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’abana babo babatoza kuzavamo abantu b’ingirakamaro ariko muri ako karere haracyagaragara abana badahabwa agaciro n’ababyeyi babo.

Umwana w’umuhungu witwa Nzayinganyiki, umuntu atatinya kuvuga ko ari mayibobo mu isoko rya Base abivuga yabanaga na se ndetse na mukase n’abana bane b’uwo mugore ariko baramwirukana.

Agira ati “njye navuye mu rugo kuko nabonaga bazanyicisha inkoni, mpitamo kwihungira kuko nabonaga batankunda. Nibaniraga na kaka (sekuru) i Kibungo papa araza ankurayo arangije aranyirukana”.

Uyu mwana ufite imyaka 14 akomeza avuga ko se witwa Ntamuhanga yanze kumugurira imyenda n’ibikoresho by’ishuri bituma areka ishuri. Nyina witwaga Ntacyobampenze we ngo yapfuye akiri umwana.

Nyayinganyiki yavuye iwabo kubera se na mukase bamufata nabi. Yibera mu isoko rya Base aho ashakisha ibyo kurya.
Nyayinganyiki yavuye iwabo kubera se na mukase bamufata nabi. Yibera mu isoko rya Base aho ashakisha ibyo kurya.

Uretse ikibazo cy’abana bafatwa nabi n’babyeyi babo, hari n’abakoresha bakoresha abana nko mu maresitora, ugasanga abana bakurikira utwo dufaranga bagata ishuri.

Umukozi utarashatse kwivuga, ukora muri resitora yitwa Umuco muri centre ya Base avuga ko iyo umwana aje, bashobora kumuha akazi hanyuma bakamugaburira akajyenda, ariko ngo ntago bakomeza kumukoresha, kuko bazi ko gukoresha abana bato bitemewe.

Yagize ati “ntago tubakoresha cyane, gusa umwana ashobora kuza ashonje, ukaba wamubwira akandurura nk’ibyo abakiriya baba bamaze gukoresha cyangwa se agahanagura ameza ubwo ukamugaburira akajyenda”.

Ku munsi mpuzamahanga w’umwarimu, umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yabwiye abarimu, ababyeyi n’abayobozi ko bagomba gukora urutonde rw’ababyeyi batohereza abana babo mu ishuri.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka