Yamuritse ibitabo 3 yanditse ku mateka y’u Rwanda

Bamurangirwa Patricia wanditse ibitabo bitatu bivuga ku Rwanda, akangurira Abanyarwanda kwiyandikira amateka yabo aho kubiharira abanyamahanga banayagoreka.

Yabivugiye mu muhango wo kumurika ibi bitabo wabaye kuri uyu wa 14 Mutarama 2016, akaba yasabye by’umwihariko urubyiruko kwigirira icyizere, bakandika kandi bagasoma ibitabo bivuga ku gihugu cyabo aho guhera mu by’amahanga.

Bamurangirwa Patricia wari wamuritse ibitabo yanditse
Bamurangirwa Patricia wari wamuritse ibitabo yanditse

Uyu mukecuru w’imyaka 68 uba mu gihugu cy’Ubwongereza utaragize amahirwe yo kwiga cyane kuko yize amashuri abanza yonyine, agaruka ku cyamuteye kwandika.

Agira ati”Kwandika ibi bitabo nabitewe n’ubuzima nanyuzemo bugoye bityo nkagira ngo bibere ishuri ab’ubu ndetse n’abo mu gihe kiri imbere. Ikindi ni uko nari nsanzwe nkunda gusoma cyane ndetse no kwandika usibye ko kubona aho mpera ari byo byangoye”.

Ibitabo Bamurangirwa yamuritse
Ibitabo Bamurangirwa yamuritse

Akomeza avuga ko kwigirira ikizere ari byo byamuhaye imbaraga, ari na yo nama agira Abanyarwanda.

Bamurangirwa ati”Ndashishikariza abana n’abakuru kutitakariza ikizere kuko ari byo bizatuma bagera ku byo biyemeje n’ubwo byaba bikomeye”.

Ntagungira Japhet, umusore wari waje muri uwu muhango ati"ni ibintu bishimishije kubona umukecuru nk’uwu akora igikorwa kizahora mu mateka, nk’urubyiruko mwigiyeho byinshi kandi mbonye ko buri muntu ashoboye”.

Abitabiriye uwu muhango bashima ubutwari bw'uwu mukecuru
Abitabiriye uwu muhango bashima ubutwari bw’uwu mukecuru

Kayumba Théogène wari uhagarariye Minisitiri w’Uburezi muri uwu muhango avuga ko kuba uwu mukecuru yaranditse ibitabo nta mashuri ahambaye afite nta kibazo biteye.
Agira ati”ibitabo Patricia yanditse ahanini bivuga ku mateka n’umuco, ibi rero ntabwo bisaba impamyabumenyi zihanitse cyane ko ari mukuru, hari ibyo yanditse yiboneye ubwe, ibindi akaba abifitiye gihamya”.

Kayumba akomeza akangurira abantu kwandika ibitabo byinshi kuko ngo mu masomero atandukanye ari mu gihugu, ibitabo birimo byanditswe n’Abanyarwanda bikiri mbarwa kandi ari byo byakagombye kungura ubwenge urubyiruko ndetse n’abandi babisoma.

Ibitabo Bamurangirwa yamuritse byanditse mu rurimi rw’Icyongereza ariko hari ikirimo n’igice cy’Ikinyarwanda.

Kayumba Théogène avuga ko kwandika amateka bidasaba kuminuza
Kayumba Théogène avuga ko kwandika amateka bidasaba kuminuza

Kimwe muri ibi bitabo yacyise: Patriotism bivuga gukunda igihugu, ikindi acyita My Mother’s Dreams (Inzozi za Mama) naho icya nyuma ni Rwanda Yesterday(U Rwanda rw’ejo hahise).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Mbanje gushima uyu Mudam wimpano idasanze jye navuga ko ariwe Urwanda rubonye muliki kinyejana. Kandi musabiye imigishai itagabanije no mubo akunda bose. Warakoze mubyeyi mwiza, umuntu utarakurikiye ikiganiro yagize kuri RTV akaba atarasoma ibitabo bya Bamurangirwa niwe wavuga ko ibikorwa bye ataribyubuhanga. Jye aho numviye amagambo ya Kayumba wari mumuhango wokumurika ibitabo byuyumwanditsi, Kayumba waruhagarariye Ministry yuburezi naribajije nte ese we yaba yanditse bingahe ra? Ntibazongere kugira aho bamwohereza guhagararira Ministry yuburezi arakoza Abanyarwanda isoni.Well done Madam Bamurangirwa

Jerome yanditse ku itariki ya: 28-05-2016  →  Musubize

rwose turagushyigikiye kubera impano ufite mu myaka yawe bishobora bake kandi uzakomeze wandike kuko impanuro zawe urubyiruko rurazikeneye cyane byumwihaliko kubera amateka yacu hali nabamwe bafite imyaka mirongo ine aliko batazi uko umunyarwanda yitwara nuko yitwaraga mu myaka mirongo itanu ishize.Hali ababyeyi benshi nabo bagombye gusoma ibitabo byawe nurubyiruko cyane abiyita aba dot com dore ko abakera nkatwe basigaye batwita aba B.B.C(BORN BEFORE COMPUTER.Ngayo nguko.
Keep it up our Mum!!!!!!!!!!!!!!!!

RUDASINGWA JAPHET yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

Nje guha ishimwe likomeye uyu mumama wacu Bamurangirwa ufite impano idasanzwe, jye ndavuga ibyo maze kwitegereza kuko maze gusoma ibitabo bye byose uko ari 3. Nkaba ntangazwa namagambo Kayumba waruhagarariye Minisitiri yuburezi mumuhango wokumurika ibitabo byuwo Mukecuru, icyo sinzi icyo yashingoyeho avuga ko ibyo yanditse bidasaba impamya bumenyi ihambaye kuko yanditse ibyo yabonye nibyo afitiye ubuhamya. Ibyo nibyo koko ahanini arandika nkunararibonye. Aliko iyo witegereje ubushakashatsi bwimbitse buri muribyo bitabo nka Rwanda Yesterday na My Mother’s Dreams ahahera uhasanga ubushakashatsi bwakwandikwa gusa nabafite za PhD! Akaba aruwo gushimwa kandi nkemeza ko afite impano yihariye. Amagambo ya Kayumba nakwemeza ko yayavuze aruko atarasoma ibitabo bya Bamurangirwa, ikindi kandi ntiyubaka abanyarwanda nagato. Ntanaho ndeba yanamushimiye ubwo bwitange numuhate bye! Imana yongere imigisha myinchi uyu mukecuru wacu akomeze atwandikire nibindi.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

Abanyarwanda tugira abahanga burya! Ukuyeho ko uyu navuga nti ntasanzwe. Ahubwo twari dukwiye kuzamuha umudari wishimwe kuko nitwe yambika icyubahiro hirya nohino nkabanyarwanda.

Naho nubuzima bwumuntu kugiti cye nabwo buba aramateka kuko bwigirwaho bynchi, dushoboye kujya twandika ibyo duhura nabyo murubu buzima bwacu byajya bifasha benchi. Kandi dufite ubumenyi muri byinchi btandukanye icyo tubura nubushake. Nakwemeza ko uyu mukecuu ariwe muntu wambere kandi wanyuma Urwanda rubonye. Ntawundi uzakora nkibi akora mumyaka nkiye namashuli nkaye. Imana Ikomeze imwongere ubuzima nubushobozi. Well done Bamurangirwa.

Uwineza. yanditse ku itariki ya: 15-05-2016  →  Musubize

SUKO ABANTUBATERIMBERE

kwizera emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-01-2016  →  Musubize

Kwandika ni byiza! Ntawe utandika keretse utabizi. Ariko icyandikwaho, icyanditswe cyose kigira ikiciro cyacyo.Kumva umuntu uhagarariye ministère y’uburezi adaha agaciro ko kwiga kwandika ndetse no gusoma, agaciro k’ubushakashatsi mbere yo kwandika cyane cyane ku Mateka birantunguye pe! ndetse cyane rwose.

Ibyandikwa ku Rwanda ntabwo byose ari Amateka y’u Rwanda! Bishobora kuba imivugo, imiterere, ubukungu, imibereho y’abanyagihungu n’umuryango wabo, ntibyitiranwe n’amateka. Dufite abanyamateka babarirwa ku ntoki!

Félicitation à Madame Patricia BAMURANGIRWA

Kabajuguta yanditse ku itariki ya: 16-01-2016  →  Musubize

congs kuri mukecuru Patricia
yakoze byiza nabandi tumwigireho.

Jean Paul Maniriho yanditse ku itariki ya: 16-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka