Yamaze ibyumweru 2 mu buruhukiro barabuze amikoro yo kumushyingura
Umukecuru w’Umurundikazi witwa Nzikobanyanka Anastasie w’imyaka 74 y’amavuko yamaze ibyumweru bibiri ari mu buruhukiro bw’ibitaro bya ADEPR Nyamata kubera kubura amikoro yo kumushyingura. Yashyinguwe tariki 26/06/2012.
Nzikobanyanka yagejejwe mu bitaro tariki 12/06/2012 nyuma yo kugongwa n’igare ubwo yari agiye mu isoko, maze uwamugonze aburirwa irengero; nk’uko bitangazwa na Mukandengo Grace, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kanzenze.
Uyu Murundi n’abandi bageze mu murenge wa Ntarama baje gupagasa nyuma y’uko mu gihugu cyabo hateye inzara. Uwo mukecuru yari amaze amezi ane aba mu murenge wa Ntarama ariko mu karere ka Bugesera yari ahamze umwaka urenga.
Nyuma yo kwitaba Imana abuyobozi bawasabye abo mu muryango wa nyakwigendera bari mu Rwanda kumushyingura ariko bavuga ko nta bushobozi bafite, nuko ubuyobozi bubasaba kwandika batanga uburenganzira ko umuntu wabo yashyingurwa n’ubuyobozi.
Kubera ko akagari nako nta bushobozi bwo kumushyingura kari gafite, kiyambaje ubuyobozi bw’umurenge kugirango burebe uburyo bwamushyingura; nk’uko umuyobozi w’akagari ka Kanzenze, Mukandengo Grace, akomeza abisobanura.
Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 26/06/2012, ubuyobozi bw’umurenge wa Ntarama, polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Bugesera, ibitaro bya ADEPR Nyamata ndetse n’abaturage bifatanyije kugira ngo Nzikobanyanka abashe gushyingurwa.
Umwana wa nyakwigendera Mukandemezo Gerardine avuga ko ikibazo cyabo nta hantu batakigejejeho, dore ko ubwo yashyingurwaga tariki 26/06/2012 ibitaro byabishyuzaga amafaranga agera ku bihumbi 186 kandi batayabona.
Nzikobanyanka yakomokaga muri komini ya Bugabira mu ntara ya Kirundo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|