Yakubiswe n’ingabo na polisi ba Congo bashaka kumwambura amafaranga yakoreye
Umunyarwanda Kanyandekwe Faustin utuye mu kagari ka Rubona umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu yahohotewe n’abashinzwe umutekano muri Congo ubwo yari avuye gufata gufata amafaranga yakoreye muri Goma tariki 19/12/2013.
Kanyandekwe avuga ko ku isaha ya 15h00 ubwo yarimo ava gufata amafaranga yakoreye muri Goma Ndosho aho akora ibikorwa byo kubaka yahagaritswe n’abasirikare 2 hamwe n’abapolisi 3 bashaka kumwambura ibyo afite abahunze akorerwa ibya mfurambi.
Kigali Today isanga Kanyandekwe ku mupaka muto uhuza umujyi wa Gisenyi na Goma yari yicaye atabasha guhagarara kubera inkoni yakubiswe umubiri wose nkuko byagaragazwaga n’inguma kugera mu mutwe.

Kanyandekwe avuga ko yakubiswe n’abasirikare n’abapolisi bashatse kumwambura agahungira muri butiki kubitsamo amafaranga kugira abitabe bakahamusanga bamwita umujura bakamuhondagura umubiri wose.
Yagize ati “Nyuma yo kubona ko ntabitabye ngo banyambure ibyo mfite bahise banyita umujura kandi nari njyenyine, bankubise mu mutwe nkuko bigaragazwa n’inguma, bankubise mu mbavu banciraho imyenda babonye maze kuba inoge umwe mu bapolisi aranshorera no kumupaka anjugunya mu Rwanda”.
Uyu mupolisi wamugejeje ku mupaka yari afite ipeti rya sergent akaba yanze kugira icyo yatangariza inzego zikora ku mupaka kimwe n’izindi zihakorera ahubwo yahise asubira aho yarari.
Kigali Today yasanze inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Congo n’u Rwanda bavugana uburyo uyu Munyarwanda wahohotewe yazabona ibyangombwa bye kuko abamukubise basanze ari kubihereza uwo yarahungiyeho bakabimwaka.
Nkuko Kanyandekwe yabitangarije Kigali Today ngo yambuwe amafaranga ibihumbi 10 by’amafaranga ya Congo, amadolari 15 hamwe na telefoni igendanwa ya Tecno bahise baka uwo yarabihereje ubwo yari abahunze.

Kanyandekwe avuga ko yahohotewe hafi y’umupaka muto aho yaratashye mu Rwanda, akaba avuga ko inzego z’umutekano wa Congo ziri kwambura Abanyarwanda bashaka amafaranga y’iminsi mikuru nkuko ngo babyigamba iyo bamaze kwambura umuntu.
Uretse Abanyarwanda bakubitwa cyangwa bagafungwa kugira ngo batange amafaranga abagombora, Abanyarwanda bakomeje gufungirwa ahantu hatandukanye mu mujyi wa Goma n’inzego z’umutekano zigamije kubakuramo amafaranga.
Ibi bikorwa by’ihohoterwa Abanyarwanda bakorerwa bagiye Goma byagabanyije Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka batinya gufungwa no kwamburwa ahubwo bihamira mu ngo nkuko bamwe mu bacuruzi babitangarije Kigali Today.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
mbega ubugme , mbega urugomo!!!aba baturanyi sionzi icyo badushakaho pe . kubona bagakijije umuntu ari bo bicanyi koko!!!!!!!! aha birababaje kweli.
mbega ubugme , mbega urugomo!!!aba baturanyi sionzi icyo badushakaho pe . kubona bagakijije umuntu ari bo bicanyi koko!!!!!!!! aha birababaje kweli.
nyamara kariya gasuzuguro gakwiye guhoshwa ibintu bitara bibi, ubu se koko wakwemera ko burigihe umuntu aguciraho ngo nukwitonda?bizageza ryari dutotezwa na ziriya mbwa....umwana warumaze gukorera amafaranga , atayibye agire gukubitwa , yamburwe nutwe, njya nibuka cyera tukiri kuri goma muri za 1980, hari abashi twari duturanye, bakajya bohereza abana mu biti byari hafi yinzu yacu maze bagatera amabuye hejuru yinzu yacu, byabaye inshuro nyinshi tuyoberwa aho ambuye ava, nyuma twaje gutegura uburyo twazabafata.amasaha ageze batereraga aho ambuye twari twihishe ahantu batatubona, maze tuzakubona amabuye arava hejuru, icyakurikiyeho twahise tubabwira tuti nimumanuke cyangwa duteme ibyo biti , baramanutse, hamwe nabaturanyi batumaga, intambara iba irarose, twari abasore 02 n’abagabo 02, turakubita tubinjiza mu amzu yabo batabaza , nabaje kubatabara nabo turabamenesha..kuva icyo gihe twagendaga muri quartier nkabashinzwe umutekano, ntawongeye gukopfora kugeza tuhavuye...mujye muca agasuzuguro, kwanz anubu ngiyeyo niko byagenda