Yakubise umugore we amuziza guha akazi umukozi wo mu rugo

Umugabo witwa Ndayisaba Innocent wo mu kagari ka Gasharu mu Murenge wa Muko, kuri uyu wa Gatanu tariki 9/3/2012 yakubise umugore we Mukamusoni, amuziza ko yazanye umukozi wo kubakorera mu rugo.

Ndayisaba yatangaje ko yamuhoye ko aho kuzana umukozi yizaniye umugabo wo kuzajya amusambanya, mu gihe umugore abihakana avuga ahubwo ko yamuzanye kugira ngo ajye amufasha akazi ko m urugo kuko ari kenshi cyane kuko agakoraga wenyine.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muko bufatanyije n’abaturage n’inzego z’umutekano bwataye muri yombi Ndayisaba maze bugerageza kumwumvikanisha n’umugore we.

Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Muko, Eric Mazimpaka, avuga ko nyuma y’ibiganiro bagiranye na Ndayisaba n’umugare bafashe umwanzuro w’uko uwo mukozi agomba kwirukanwa kuko byagaragaye ko ariwe ntandaro y’amakimbirane ari muri urwo rugo, bagashaka undi cyangwa byaba ngombwa bakabaho nta mukozi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka