Yahitanywe n’insinga z’amashanyarazi zari aho yahiraga ibyatsi
Uwitwa Jean Marie Vianney Mutabaruka wo mu Karere ka Huye, yapfuye azize kuboneza icyuma yahirishaga ibyatsi mu rusinga rw’amashanyarazi rutabye.
Byabereye mu nkengero z’umuhanda wa kaburimbo unyura mu gasantere kazwi nko mu Gahenerezo, aho yahiraga ibyatsi hauguru y’umuhanda.

Bagenzi be na bo b’abashumba bari kumwe bahira, bavuga ko yashyize najoro mu rusinga rwavuyeho ibikumizamuriro. Umwe ati “Umuriro wamutigishije tugiye kubona tubona araguye.”
Abatuye muri aka gace bavuga ko uretse aho Mutabaruka yapfiriye, n’igice gisigaye kiriho ibyatsi cyo hejuru y’umuhanda na cyo kirimo insinga zitari kure, ku buryo n’ubundi abatahitondera bahapfira.
Delphin Mutunzi ati “Muri biriya byatsi hose harimo insinga zitatabitswe mu butaka.”

Augustin Ndagijimana nawe uhatuye avuga ko yigeze gufatirwa n’amashanyarazi muri ibyo byatsi. Ati “Nahakoraga isuku, nkandagiye numva kiranshituye kinaga muri rigori. Namaze icyumweru mu buriri nararembye.”
Ruguru gato y’aho Mutabaruka yaguye, mu muhanda uturuka mu Gahenerezo ugana aho bita i Nyanza, hari ahantu hari insinga zishinyitse mu muhanda. Abahaturiye bavuga ko zibahangayikishije cyane kuko abana bajya bakinira hafi yazo.
Emmanuel Rukundo, yerekana izo nsinga ati “Urabona ko ziri ahamanukira umuvu. Bijya bicumba umwotsi, EWSA ikaza igapfundikanya, ikabisiga biri hejuru ikigendera.”

Icyifuzo cy’abatuye muri aka gace, ni uko REG yazamura izi nsinga ikazishyira mu kirere nk’uko imaze igihe yarabibasezeranyije, mu gihe zitarazamurwa ahari insinga zishobora guteza impanuka mu byatsi hagashyirwa ibimenyetso.
Jean Pierre Maniraguha uyobora ishami ry’amashanyarazi mu Karere ka Huye, avuga ko ibi bibazo bituruka ku bajura biba insinga zica mu butaka, bo bakagerageza gusanasana kugira ngo abantu bakomeze babone amashanyarazi.
Ati “Uyu muyoboro uri mu yo tugomba gusana muri iyi ngengo y’Imari. Insinga tuzazishyira mu kirere nk’uko twabikoze ahandi hafi aha.”
Ohereza igitekerezo
|
EWSA yihutirekwita,kuri icyo kibazo,ayo masinga yatumaraho.kuyataba biragoye bayatabe! niBENIMANA,BURERA district ,Rusarabuye sector.MURAKOZE
Abagize Ibyago Bakomeze Kwihangana Ariko Tunabasaba Ko Mwafasha Abasigaye Maze Izo Nsinga Zikanyura Mukirere. Kuko Wafata Nabagenzi Imvura Yaguye Cyangwa Se Baka Narunyarira.
Biteye ubwoba kuko insinga z’amashanyarazi zirashinyitse uwabageza tumba mwakumirwa.Reg yisubireho irebe uko yabigenza